Rubavu: Isoko ryari ryarananiranye rigiye kubakwa

Inama Njyanama idasanzwe mu Karere ka Rubavu kuwa 7 Gashyantare 2020 yahaye urugaga ry’abikorera amezi abiri kwerekana gahunda ihamye yo kubaka isoko rya Gisenyi.

Ubwo akarere kashyikirizwaga isoko nyuma yo gutsinda urubanza ni uku ryari rimeze
Ubwo akarere kashyikirizwaga isoko nyuma yo gutsinda urubanza ni uku ryari rimeze

Ni isoko ryatangiye kubakwa kuva muri 2009 ariko kugeza 2020 ntiriruzura, abakorera mu Mujyi wa Gisenyi bakavuga ko riteye umwanda kubera ari inyubako ishaje ituzuye, abandi bakavuga ko ari ho hacumbika inzererezi.

Imirimo yo kubaka isoko rya Gisenyi yahagaze muri 2011 nyuma y’uko ubuyobozi bw’Akarere buhisemo kurigurisha na rwiyemezamirimo ABBA.ltd kuri miliyari imwe na miliyoni 300, bugashyira imigabane mu kubaka Hoteli Kivu Marina Bay ihuriweho n’Uturere tw’Intara y’Uburengerazuba na Kiliziya Gatolika Diyoseze ya Cyangugu yayitangije.

Icyakora iki cyemezo nticyashimishije inama njyanama y’Akarere ka Rubavu yariho, maze kuwa 27 Werurwe 2015 yeguza Komite Nyobozi yose y’Akarere kubera amakosa bakoze mu kwegurira rwiyemezamirimo isoko rya Gisenyi.

Isoko ryahise rijya mu manza hagati y’Akarere kashakaga kuryisubiza na rwiyemezamirimo wari waryeguriwe, ariko izo manza zaje kurangira Akarere gatsinze, tariki ya 7 Gashyantare 2017 risubizwa mu maboko y’Akarere, hakurikiraho ko ryakurwa mu mutungo wa Leta rigashyirwa mu mutungo w’Akarere, ibintu byamaze gukorwa ubu hakaba hasigaye ko ryegurirwa abikorera bagatangira kuryubaka.

Fiat Felin ni umuyobozi wa Kivu Investment group ‘KIVING’, ikigo cyashinzwe n’abikorera mu Karere ka Rubavu kugira ngo bazegurirwe kubaka iri soko aho avuga ko rizuzura ritwaye miliyari ebyiri na miliyoni 700 (2,700,000,000 Frw) z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Fiat avuga ko bamaze gukora inyigo y’isoko n’ibisabwa kugira ngo ryubakwe, ndetse ko bamwe mu banyamuryango bamaze gukusanya amafaranga agera kuri miyoni 270, ariko bakaba batarageza ku yo bifuza.

Isoko rizaba rigezweho rifashe no gutunganya umujyi
Isoko rizaba rigezweho rifashe no gutunganya umujyi

Agira ati ‘‘Ubu ibintu biri kujya mu buryo, inyubako yamaze kwegurirwa Akarere ka Rubavu, natwe abikorera tubifashijwemo na PSF tumaze gukusanya agera ku 10%, twasabye ko Akarere kashaka abandi bikorera bafite amafaranga bakaza tugafatanya kubaka iri soko, naho twe nka KIVING twifuza nibura kugira imigabane ingana na 20%’’.

Fiat avuga ko bari mu bikorwa byo gushishikariza Abanyarubavu gushora imari mu bikorwa by’isoko rya Gisenyi kuko bizababyarira inyungu, kandi bikaba mu gutunganya umujyi wabo.

Avuga ko abashaka imigabane muri KIVING umugabane ubu washyizwe ku bihumbi 540 uvuye ku bihumbi 100, akavuga ko abantu bashobora kwihuza nka koperative cyangwa umuryango bakagura umugabane uzababyarira inyungu mu myaka iri imbere.

Ati ‘‘Hakenewe ko abantu bo mu mirenge bagira uruhare muri iki gikorwa nubwo abatuye akarere bagiye bacika intege kubera imyaka yashize bashaka gushyiramo ubushobozi mukubaka ariko bigatinda mu manza.

Umugabane ubu ni ibihumbi 540, ku buryo abatayakwiza bakwishyira hamwe kugira ngo hubakwe isoko ry’icyerekezo’’.

Inyubako isanzwe yarubatswe, Fiat avuga ko izasubirwamo ikubakwa bijyanye n’igihe, ikongerwamo ibyuma bitunganya umwanda n’amazi byakoreshejwe, ibyuma byorohereza abazamuka n’abamanuka mu isoko, gushyiramo umwanya utanga urumuri no gushyiraho aho indege zahagarara zije gutanga ubutabazi bwihuse.

Nubwo miliyari ebyiri na miliyoni 700 bizakoreshwa mu kubaka inyubako ihari ubu, umushinga wo kubaka isoko uzakomeza aho hazubakwa ikindi gice kizatwara miliyari zindwi, kikazaba kigizwe n’inyubako z’ubucuruzi ziteye imbere zizwi nka ‘shoping mall’.

Isoko rizaba rifite umwanya indege ihagararaho mu gihe cy'ubutabazi
Isoko rizaba rifite umwanya indege ihagararaho mu gihe cy’ubutabazi

Kigali Today ivugana n’abakorera mu isoko rya Gisenyi ryubatswe mu mwaka wa 1989 bavuga ko bategereje ko baganirizwa bagatanga imigabane yo kubaka isoko rishya kuko iryo bakoreramo rishaje, banyagirwa kandi ridahagije.

Umwe ati ‘‘Dutegereje ko batugeraho tugasobanurirwa tugatanga imigabane, aho dukorera harashaje, turanyagirwa, izuba riratwica, ntihahagije mbese twarumiwe, buri gihe twumva ko isoko rigiye kubakwa tugategereza tugaheba’’.

Isoko rya Rubavu rishaje ribarirwamo abacuruzi 850, na bo bakorera mu buzima bubi bwo kwicwa n’izuba, kunyagirwa n’imvura ndetse bamwe bakabura imyanya bakajya kuzengurutsa ibicuruzwa hanze y’isoko bigatuma abari mu isoko batagurirwa.

Akarere ka Rubavu kabarirwa mu turere twunganira Umujyi wa Kigali, ariko kaboneka nk’akari inyuma inyuma mu gutunganya umujyi kubera inyubako zishaje, nkuko biherutse kugarukwaho na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu prof. Shyaka Anastase, ubwo yagasuraga akavuga ko karimo akajagari n’isuku nke, nyamara ariko akarere gafite amahirwe yo gutera imbere kurusha utundi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Si uguca intege abashoramali ba RUBAVU ariko mujye mukoma urusyo mukome n.ingasire.Ejo mushishikarije abantu gvanga umugabane mu ikaragiro ry.amata rya MUKAMIRA ,umugabane uhwanye n.inyana ebyiri zima ,ziratanzwe,ikaragiro rirubatswe ,bukeye ngo ryagurishijwe nta munyamuryango uzi uko ryagurishijwe cg ngo amenye imicungire yaryo.,nta restourne nta dividente ,harya,uwaba injiji we yakomeza gushora imali aho atazunguka,ni nko kubiba aho utazasarura.uwaguze inyana 2 zima muri 2010 akazorora ubu zibyaye zingahe?Mubaze aborozi ba GISHWATI

MAKANAKI yanditse ku itariki ya: 8-02-2020  →  Musubize

Si uguca intege abashoramali ba RUBAVU ariko mujye mukoma urusyo mukome n.ingasire.Ejo mushishikarije abantu gvanga umugabane mu ikaragiro ry.amata rya MUKAMIRA ,umugabane uhwanye n.inyana ebyiri zima ,ziratanzwe,ikaragiro rirubatswe ,bukeye ngo ryagurishijwe nta munyamuryango uzi uko ryagurishijwe cg ngo amenye imicungire yaryo.,nta restourne nta dividente ,harya,uwaba injiji we yakomeza gushora imali aho atazunguka,ni nko kubiba aho utazasarura.uwaguze inyana 2 zima muri 2010 akazorora ubu zibyaye zingahe?Mubaze aborozi ba GISHWATI

MAKANAKI yanditse ku itariki ya: 8-02-2020  →  Musubize

Abanyarubavu tuzishimira iryo solo kuko turarikeneye cyane

Ngirabakunzi yanditse ku itariki ya: 8-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka