Rwamagana: Batawe muri yombi bakekwaho gucuruza inyama z’imbwa

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba yabwiye Kigali Today ko muri Rwamagana hafungiye abagabo babiri bashobora kuzafungwa burundu nibaramuka bahamwe n’icyaha bakurikiranyweho cyo kugaburira abantu inyama z’imbwa.

Uyu muvugizi wa polisi, Senior inspector of police Jean Marie Njangwe yavuze ibi nyuma y’uko abaturage bo mu murenge wa Gishari bashyikirije polisi abagabo babiri bakekwaho kuba biriwe bacuruza inyama z’imbwa bavanze n’iz’ihene mu mirenge itatu yo mu karere ka Rwamagana.

Batawe muri yombi bakekwaho gucuruza inyama z'imbwa. Ngo nibibahama bazahanirwa icyaha cyo kuroga, bafungwe burundu.
Batawe muri yombi bakekwaho gucuruza inyama z’imbwa. Ngo nibibahama bazahanirwa icyaha cyo kuroga, bafungwe burundu.

Mu gitondo cy’ejo kuwa 08/10/2013 aba bagabo ngo baturutse mu murenge wa Fumbwe ahitwa Nyagasambu bagenda bahamagarira abantu kugura inyama z’ihene bagendaganaga mu mufuka, bagurisha umugenda mu mayira.

Ngo bagendaga bibanda cyane cyane ahari ibyocyezo botsaho inyama benshi mu Rwanda bita burusheti (brochettes), bava aho Nyagasambu muri Fumbwe baza gufatirwa gufatirwa mu murenge wa Gishari, bamaze kwambuka imirenge ya Fumbwe, Musha na Munyiginya.

Nyinawaganwa Emma Gloria, ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Cyinyana mu murenge wa Gishari, aho abo bagabo bafatiwe. Yabwiye Kigali Today ko abo bagabo binjiye mu kabari kamwe, bakajya kubagurishaho inyama bitaga iz’ihene ariko ngo uwotsa inyama aho hantu akavuga ko amatungo abiri bari bafite atari ihene yombi. Ngo yari amatungo bakuyeho uruhu ariko bigaragara ko atari ay’ubwoko bumwe.

Nyinawagaga yagize ati “Mucoma wotsa inyama muri ako kabari yitegereje inyama z’amatungo abiri bagurishaga, avuga ko rimwe ryari ihene ariko irindi ngo abona ntabwo ari ihene. Bahamagaye abandi baturage bari hafi aho ngo bitegereje neza babona ibimenyetso bise ko ari iby’inyamaswa y’imbwa.”

Abaturage benshi bari bahururiye kureba inyama bitaga iz'imbwa
Abaturage benshi bari bahururiye kureba inyama bitaga iz’imbwa

Aba bagabo bahise batabwa muri yombi, bashyikirizwa polisi y’igihugu mu karere ka Rwamagana, ubu bakaba bacumbikiwe kuri station ya Kigabiro muri Rwamagana.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Senior Inspector Jean Marie Njangwe yabwiye Kigali Today ko abo bagabo bafungiwe icyaha mu Rwanda bita kugabura ibintu bitaribwa, bakaba ngo bashobora kuzahanishwa ingingo ya 144 yo mu mategeko ahana, ivuga ko umuntu uhamwe n’icyaha cyo kuroga afungwa burundu.

Bamwe mu baturage b’aho i Rwamagana bamenye aya makuru wasangaga baguye mu kantu, bavuga ko wasanga bamaze iminsi barya inyama z’imbwa batabizi kuko ngo batakwizera ko abotsa inyama za burusheti bahora bari maso ngo botse inyama z’amatungo bagenzuye neza.

Uwitwa Maman Bishop ufite akabari ariko yabwiye Kigali Today ko batabasha kugenzura neza inyama botsa buri gihe kuko utubari tutagira abakiliya benshi ngo tutagura itungo rizima (ihene cyangwa inka) bagura inyama nke ku bazicuruza, bityo ngo ugasanga bashobora kugura ibiro nka bitanu by’inyama bazi ko ari ihene kandi bishoboka ko zaba ari iz’irindi tungo.

Abandi baturage ariko bavugaga ko niba nta muntu wariye izo nyama ngo agire icyo aba abo bantu badakwiye gufungirwa icyaha cyo kuroga.
Umuco Nyarwanda ufata imbwa nk’itungo ritaribwa, ariko mu Rwanda higeze kuvugwa ko hari abanyamahanga bajya barya imbwa kuko mu mico y’iwabo imbwa ari itungo riribwa nk’ayandi mu buryo bwemewe n’amategeko. Birashoboka ndetse ko haba hari n’Abanyarwanda bariye kuri ayo matungo aho bagenda mu mahanga.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo   ( 5 )

Banasema ,nyama ni nyama. kariya kaboga nikeza cyane mubaturanyi bacu. :DRC

kalisa yanditse ku itariki ya: 9-10-2013  →  Musubize

Nubundi baravuze ngo hica umutukiro

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 9-10-2013  →  Musubize

Uretse ko bitemewe kuyigaburira abatayirya ariko akaboga kintozo bakita cibelabela kandi abaagashobora ngo karuta akabenze

alias yanditse ku itariki ya: 9-10-2013  →  Musubize

Mbega abakozasoni!yego reta itugir inama yogukura amaboko mumufuka tugakora,arko ntitugira inama yogukora amakosa nkayo ’gusa nibibahama bahanwe hanyuma babere abandi urugero babitekerezaga.

theophile ruhamanya yanditse ku itariki ya: 9-10-2013  →  Musubize

Iyi nyama shahu Jean d’Amour ntayo uzi. Ubwo se ugira ngo igihe nagusohokanaga ngiye kuguha amakuru twaryaga iki? Twe turayimenyereye muri kariya kabali ntavuze. Ni iya mbere ahubwo turahombye iyi weekend sinzi uko turi bumererwe iyi weekend pe

Kamanayo yanditse ku itariki ya: 9-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka