Ibyiza u Rwanda rugezeho byateye ingabo z’amahanga ishyaka ryo kubungabunga amahoro ngo n’iwabo bazabigereho

Abasirikari bo mu ishuri rikuru rya gisirikari rya Nyakinama ngo bagiye kongera imbaraga mu kubungabunga amahoro n’umutekano kuko ari byo biri gutuma Abanyarwanda bagera ku iterambere mu nzego zose, ndetse n’abatuye ibindi bihugu bakaba bakeneye umutekano nk’uw’u Rwanda ngo bagire intambwe batera.

Ibi abasirikari baba mu ishuri rya Nyakinama babivuze tariki 23/01/2014 ubwo basozaga urugendo-shuri bagiriye mu ntara y’Uburasirazuba nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye by’iterambere mu turere twa Kayonza na Rwamagana.

Aha abasirikari barerekwa ahahinzwe ibigori ku buryo bwa kijyambere ku materasi y'indinganire mu murenge wa Mwurire mu karere ka Rwamagana.
Aha abasirikari barerekwa ahahinzwe ibigori ku buryo bwa kijyambere ku materasi y’indinganire mu murenge wa Mwurire mu karere ka Rwamagana.

Ku munsi wa nyuma w’urugendo rwabo mu ntara y’Uburasirazuba, abo basirikari basuye ibikorwa bitandukanye by’iterambere birimo iby’ubuhinzi n’ubworozi ndetse na koperative umurenge SACCO ya Nyamirama mu karere ka Kayonza, iyi ikaba ari na yo yatangiye bwa mbere mu Rwanda mu mwaka wa 2009.

Abaturage bakorana n’iyo SACCO babwiye abo basirikari ko kubona SACCO hafi yabo byabafashije kugera ku iterambere mu nzego zitandukanye.

Major Victor Akili wo mu gihugu cya Uganda, umwe mu basirikare bari muri uru rugendo-shuri, yavuze ko ibyo bigiye mu ntara y’Uburasirazuba bizabafasha kurushaho gukora neza akazi kabo, kuko biboneye ubwabo aho iterambere n’umutekano bihurira.

Banasuye SACCO Abanzumugayo yo mu murenge wa Nyamirama muri Kayonza bivugwa ko ari yo mfura muri za SACCO
Banasuye SACCO Abanzumugayo yo mu murenge wa Nyamirama muri Kayonza bivugwa ko ari yo mfura muri za SACCO

Aba basirikari bo mu bihugu by’u Rwanda, Tanzaniya, Uganda na Kenya bari bamaze iminsi itatu muri urwo rugendo-shuri bagiriraga mu ntara y’Uburasirazuba. Bavuze ko bishimira cyane iterambere u Rwanda rwateye, kandi bavuga ko bazaharanira guteza imbere ibihugu byabo bashingiye mbere na mbere ku kubaka umutekano kuko ari ishingiro ry’iterambere.

Usibye uturere twa Rwamagana na Kayonza basuye kuwa 23/01/2014, aba basirikare bo mu bihugu bya EAC, umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba banasuye uturere twa Gatsibo na Nyagatare, bareba uruhare rwo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ibikorwa byo kubungabunga umutekano muri gahunda u Rwanda rwise iya community policing.

Basuye imidugudu y'icyitegererezo ya Nyagatovu na Kitazigurwa, berekwa uburyo imiturire myiza ifasha cyane mu kugena no gusakaza ibikorwa by'iterambere.
Basuye imidugudu y’icyitegererezo ya Nyagatovu na Kitazigurwa, berekwa uburyo imiturire myiza ifasha cyane mu kugena no gusakaza ibikorwa by’iterambere.

Mu karere ka Rwamagana basuye ibikorwa bitandukanye birimo ubuhinzi bw’ibigori bihinze kuri hegitari umunani ku materasi y’indinganire mu murenge wa Mwurire, banasura imidugudu y’icyitegererezo ya Kitazigurwa na Nyagatovu, aho bavuye bajya gusura SACCO Abanzumugayo yo mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo   ( 4 )

Uwo musirikare mwise uwa Uganda ko tumuzi muri RDF baba bitiranwa cyangwa mwibeshye? Mukurikirane mubikosore!

Rukirigita yanditse ku itariki ya: 26-01-2014  →  Musubize

ingabo zacu nizishimire aho U Rwanda rugeze kuko iyo zitabigiramo uruhare ubu tuba tutakibaho

stella yanditse ku itariki ya: 24-01-2014  →  Musubize

oya bose nibaze bige erega u Rwanda dufite byinshi byo kwigisha amahanga usibye no migisirikare no mizindi nzego twabigisha byinshi.

Kamanzi yanditse ku itariki ya: 24-01-2014  →  Musubize

urebye ingabo zacu zagize uruhare runini mu kongera kubaka u rwanda nyuma ya jenocide yakorewe abatutsi

james yanditse ku itariki ya: 24-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka