Kibungo: Ikibazo cy’abantu bamena ibirahuri by’amazu cyongeye kugaragara

Ikibazo cy’abantu bitwikira ijoro bakamena ibirahuri by’amazu y’abantu mu karere ka Ngoma cyageze mu kagali ka ka Cyasemakamba mu murenge wa Kibungo, mu gihe iki kibazo cyari kimaze iminsi kivugwa mu kagali ka Mahango bituranye.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 29/11/2013, abantu bataramenyekana baraye bateye urugo rw’umuturage rwo muri aka kagali ka Cyasemakamba bamenagura ibirahuri, ariko nyir’inzu avugije induru abaturage batabaye bababurira irengero.

Icyo gikorwa cyakurikiraga ikindi cyabaye uwa Gatatu w’iki cy’umwe, aho abandi bantu nabo bataramenyekana bamennye ibirahuri by’amazu abiri.

Haracyari ururjijo ku kumenya niba aba bantu baba bagambiriye kwiba cyangwa ari ubugome busanzwe, kuko amazu menshi yo mu kagali baturanye ka Mahango nayo yari amaze iminsi amenerwa ibirahure by’amazu.

Francois Xavier, Musafiri umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Mahango yatangarije Kigali Today ko iperereza rigikomeje ariko bamaze gufata umuntu umwe ukekwaho gukora ibi bikorwa bityo ko nabandi bagishakishwa.

Yagize ati ”Twahise dufata ingamba zo gukaza amarondo dufatanije n’inzego z’umutekano ,ubu umuntu umwe witwa,Ndikubwimana Emmanuel, yarafashwe ukekwaho ibyo bikorwa ariko n’abandi bari gushakishwa.”

Uyu muntu yafashwe saa cyenda z’ijoro muri uyu mudugudu uvugwamo ubu bugizi bwa nabi, maze basanga yari ahihishe nyuma yuko yashakishwaga n’inzego z’umutekano aho yavuye hitwa Karenge.

Umugore w’uyu muabo nawe yemeza ko Ndikumana arara agenda ijoro ndetse ko atazi ibyo aba arimo.

Ibikorwa nk’ibi byurugomo ngo hari ababibona nkingaruka z’insoresore z’inzererezi zirirwa zinwa urumogi n’ibindi biyobyabwenge. Kugera ubu inzererezi zimaze iminsi n’indaya zimaze iminsi zifatwa zikajyanwa mu kigo cyiri mu murenge wa Remera.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka