Rwamagana: Abgizi ba nabi bivuganye umuturage bakomeretsa umugore we bikomeye

Abantu bataramenyekana bishe Ujemumucyo Philippe wari utuye mu murenge wa Karenge, naho umugore we Uwimana Vestine baramukomeretsa bikomeye, mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu tariki 17/1/2014.

Senior Superintendant Benoît Nsengiyumva, umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba, yabwiye Kigali Today ko abo bajura bazindutse ku isaha ya Saa kumi n’imwe za mu gitondo bagafatirana nyakwigendera mu masaha bari bazi ko aba ari kubyuka ajya mu kazi.

Spt. Nsengiyumva yavuze ko abo bagizi ba nabi ngo binjiye mu nzu bagahita batera nyakwigendera ibyuma agapfa, naho umugore we bakamuniga agahungabana ariko ku bw’amahirwe akarokoka.

Uyu nyakwigendera Ujemumucyo yari umucuruzi w’imyaka, akaba ngo yajyaga azinduka ahagana Saa kumi n’imwe ajya kurangura.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu Burasirazuba yabwiye Kigali Today ko bishoboka ko abo bajura bashakaga kumufatirana akibyuka ngo bamucuze amafaranga yajyanaga kurangura.

Polisi iyangaza ko ubu yamaze guta muri yombi abantu batatu bakekwaho kuba bagize uruhare muri ubwo bwicanyi.

Nyakwigendera Ujemumucyo apfuye afite imyaka 32, yari yarashakanye na Vestina Uwimana ubu ufite imyaka 30. Bari bafitanye abana babiri.

Abaturage b’aho i Karenge babwiye Kigali Today ko mu mwaka ushize nabwo hari abantu babiri bishwe batyo, kandi ngo n’a n’ubu ntiharamenyekana ababahitanye.

Aba bishwe umwaka ushize ngo babitaga Uwimana Gad na Malibani. Bamwe mu batuye Karenge babwiye Kigali Today ko hari abagabo babiri birukanywe aho Karenge kuko abaturage ngo bari bazi ko aribo bishe Uwimana Gad, ariko ngo inzego z’ubutabera zikaba zarabarekuye zivuga ko nta bimenyetso byabemezaga icyaha.

Bamwe mu baturage ariko ngo bari barahiye ko batazabababarira, abayobozi b’ibanze bafata icyemezo cyo kubirukana Karenge, babasaba kujya gushaka ahandi batura.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka