Uzashaka guhungabanya Ubunyarwanda twese tuzahaguruka tumurwanye– Komiseri Landrada
Umuraza Landrada, komiseri muri komisiyo y’igihugu y’itorero arasaba intore zigiye ku rugerero kutazihanganira na rimwe umuntu wese washaka guhungabanya Ubunyarwanda. Ibi yabivugiye mu muhango wo gusoza icyiciro cya mbere cy’urugerero rw’intore zikabakaba 700 zatorezwaga mu ishuri rya APEGA Gahengeri mu karere ka Rwamagana wabaye tariki 14/12/2013.
Mu ijambo komiseri Umuraza Landrada yavugiye aho i Gahengeri yagize ati:“Dufite igihugu cyimwe cy’u Rwanda duhuriyeho twese, nta gihugu cy’Abatutsi, nta cy’Abatwa cyangwa icy’Abahutu dufite.

"Kuba duhuje igihugu rero bivuga ko duhuje gupfa no gukira, ndetse duhuje icyerecyezo cyo kuzabaho neza. Ibi bizashoboka ari uko tubungabunze Ubunyarwanda bwacu, uzabuvogera n’uzashaka kubuhungabanya tuzahaguruka tuburwanire, ni byo bizatugira indashyikirwa twirata Ubunyarwanda.”
Yavuze ko abana babyiruka ubu badafite inzangano nk’abantu bakuru kuko bo bamaze imyaka myinshi bigishwa inzangano, ari na yo mpamvu intore zigiye ku rugerero zisabwa kwigisha gahunda ya Ndi Umunyarwanda abagifite imisemburo y’urwango n’amacakubiri.
Yanasabye izo ntore kuba ba ambasaderi ba gahunda za leta zigamije kubaka igihugu, ariko by’umwihariko zikaba umusemburo w’impinduka nziza muri sosiyete Nyarwanda. Ibyo ngo byashoboka ari uko himakajwe indangagaciro na kirazira biranga Abanyarwanda, kuko ari byo byonyine bishobora gutuma Abanyarwanda baba indashyikirwa mu ruhando rw’amahanga.
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana watanze ikiganiro cy’amateka, yibukije izo ntore ko Ubuhutu, Ubutwa n’Ubututsi atiri byo byari amoko y’Abanyarwanda, kuko mbere y’umwaduko w’abazungu ibyo byafatwaga nk’ibyiciro by’Abanyarwanda hashingiwe ku bukire babaga bafite.

Bwana Uwimana Nehemie yavuze muri iki kiganiro cy’amateka ko amoko y’Abanyarwanda yari 18, kandi Abatutsi, Abatwa n’Abahutu bose bakaba barayahuriragamo.
Izo ntore zigiye ku rugerero ziyemeje gukora cyane hagamijwe guhindura imyumvire y’Abanyarwanda no kubigisha indanga-gaciro zibereye Abanyarwanda.
Izo ntore ngo zizigisha abaturage amateka yaranze u Rwanda zigaragaza uburyo ibyo Abanyarwanda bagiye bapfa ari ibyo abazungu bacuze kugira ngo babone uko bategeka u Rwanda, nk’uko Mukamana Mary wo mu murenge wa Rubona yabivuze.

Itorero ngo ryafashije izo ntore muri byinshi, by’umwihariko mu kunguka ubwenge mu bijyanye n’uburere-mboneragihugu n’amateka y’u Rwanda ndetse no kunguka inshuti.
Mu karere ka Rwamagana hatorejwe intore zigera ku 1339 zatorejwe kuri site ebyiri, zose zikaba zashoje icyiciro cya mbere cy’urugerero zifite intero yo kuba ba ambasaderi ba gahunda ya Ndi Umunyarwanda bagamije kubaka no gushimangira Ubunyarwanda.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
nikoko, twese nk’abanyarwanda duhagurikiye hamwe tukamagana ikibi aho kiva kikagera u Rwanda rwahinduka Pradizo. reka twizere rero ko ibyo intore zivanye aha zibizanye aho zivuka bityo bikazatubera umusemburo w’ubumwe.
nikoko, twese nk’abanyarwanda duhagurikiye hamwe tukamagana ikibi aho kiva kikagera u Rwanda rwahinduka Pradizo. reka twizere rero ko ibyo intore zivanye aha zibizanye aho zivuka bityo bikazatubera umusemburo w’ubumwe.
gahunda ya Ndi umunyarwanda niyitabirwa n’urubyiruko izagira umusaruro
mukomeereze aho abateraniyihe hamwe bavuga ikiza Allah aba ari hagati yanyu amacakubiri arimbuke, amabi ababyeyi badusigiye , tuyigire tuyamenye tuyamagane, duhurize hamwe dushyigikire ugushyira hamwe kwa abanyarwanda. turwanye akarengane aho kava kakgera.