Rwamagana: Umukozi wa BPR yafashwe ashyiriye abanyamasengesho amafaranga ya banki

Umukozi wa Banque Populaire du Rwanda ku ishami ryayo riri mu mujyi wa Rwamagana yatawe muri yombi kuwa 25/11/2013 nyuma yo gufatanwa amafaranga miliyoni icumi ya banki yari ashyiriye abanyamasengesho ngo bayasengere agire umugisha hanyuma agarurwe mu isanduku ya banki.

Nubwo inzego z’ubugenzacyaha zivuga ko uyu mukozi ashinjwa ibyaba by’ubujura, ababikurikiranye neza ndetse na nyir’ubwite barahakana ko atari ubujura, ahubwo ngo ni abanyamasengesho bacengejemo uwo mukozi umugambi wo kujyana amafaranga ku rusengero rwa Zion Temple muri Rwamagana, bakayasengera, uyajyanye n’abandi bakirisito batatu bagakizwa ibyaha n’ibibazo bya shitani ushaka kubigabiza, hanyuma ngo umugambi ukaba wari uwo kuyagarura mu isanduku ya banki.

Uyu mukozi yabwiye Kigali Today ko yahuye n’umukozi w’Imana witwa Nkurunziza akamubwira ko akora mu mushinga w’Abasuwisi ugamije iterambere ariko ngo akaba anakora ibikorwa byo gusengera abababaye bagakizwa ibyaha kandi Imana ikabarinda imitego ya shitani.

Uyu mukozi w’Imana ngo yabwiye uyu mukozi wa banki n’abandi basore babiri ko bashaka amafaranga bakayamushyira aho asengera ngo ku bufatanye na Gitwaza wo muri Zion Temple, uwitwa Masasu wo muri Restoration ndetse n’umupasitoro bise Philibert wo muri ADEPR hanyuma abazanye amafaranga bakabasengera n’amafaranga nayo bakayasengera hanyuma bakayabasubiza ariko ngo bikaba byari kuzatuma ba nyiri ayo mafaranga bazayagiriramo umugisha.

Umukozi wa banki y'abaturage y'u Rwanda i Rwamagana ari mu maboko ya polisi.
Umukozi wa banki y’abaturage y’u Rwanda i Rwamagana ari mu maboko ya polisi.

Uyu mukozi ngo yagiye mu isanduku ya Banque Populaire du Rwanda ku ishami rya Rwamagana afata amafaranga miliyoni icumi azishyira mu ruhago afata igare ajya ku rusengero rwa Zion Temple muri Rwamagana aho yari guhurira na wa wundi yita umukozi w’Imana.

Ubwo ariko polisi y’u Rwanda yari yamaze kumenya amakuru, abapolisi bari kumugendera hafi ngo afatwe hamwe n’abo biyitaga abakozi b’Imana. Amakuru avugwa muri Rwamagana ariko aravuga ko umwe mu bakozi ba banki yagize ishyaka cyane akihutana imodoka ya banki agana kuri Zion Temple, wa mukozi w’Imana akabona ko batahuwe agahita acika, dore ko abapolisi bo babagendaga runono bihishe ndetse bambaye n’imyambaro ya gisivili.

Abakurikirana amakuru ariko baravuga ko ibyo bitaga gusenga ngo ari itekamutwe kuko ngo nta dini rizwi rikenera gusengera amafaranga ari busubizwe ba nyirayo.

Uyu mukozi w’umugore, ngo babanje kumubwira ko agiye kugira ibibazo bikomeye birimo gupfusha umwana we w’imfura ndetse ngo akazagira n’ibibazo byo mu nda naramuka adakurikije ubutumwa bw’Imana abo bakozi b’Imana bamugezagaho.

Uyu mukozi ngo yahuye n’aba batekamutwe ku cyumweru tariki 24/11/2013 ahagana saa mbiri ari kujya ku ishuri aho yiga mu mwaka wa kane wa kaminuza, ngo bakomeza kumwigisha no kumushishikariza gukurikira ubutumwa bw’Imana bigeza ubwo afata umugambi wo kubashyira ayo mafaranga kuwa mbere tariki ya 25/11/2013 ku isaha ya saa munani z’amanywa.

Inzu banki y'abaturage y'u Rwanda ikoreramo i Rwamagana.
Inzu banki y’abaturage y’u Rwanda ikoreramo i Rwamagana.

Ngo bari bamubujije kugira uwo amenera ibanga ry’ubutumwa bw’Imana ku buryo n’uwo bashakanye ngo mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira kuwa mbere baraye basenga, no mu gicuku umugore akamubwira ngo babyuke basengere ikibazo afite ariko atigeze amugaragariza ibyo aribyo.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police Emile Byuma yabwiye Kigali Today ko uwo mukozi akurikiranyweho icyaha cyo kurigisa no konona umutungo ashinzwe gucunga mu kazi, akaba ngo agihamijwe n’inkiko yazahanishwa igihano kirimo gufungwa hagati y’imyaka irindwi n’icumi ndetse no kuriha inshuro ziri hagati y’ebyiri n’eshanu agaciro k’umutungo yakoresheje nabi.

Aba biyitaga abakozi b’Imana nabo ngo bahamwe n’icyaha cyo kwambura ibintu hakoreshejwe amayeri bahanishwa gufungwa imyaka iri hagati y’itatu n’itanu ndetse no kwishyura amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya miliyoni eshatu n’eshanu.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo   ( 18 )

Uyu Mudamu Mumubabarire Nuko Bamutekeye Umutwe Kandi Abatekamutwe Bareze.Ahubwo Mukurikirane Abo Batekamutwe Natwe Batazatuyogoza Bafite Amayeri Menshi.

Muvara Anastase yanditse ku itariki ya: 18-08-2014  →  Musubize

ibi nibyo mwivugisha namwe bizabashyikaho, ibi murabivuga kuko mutazi ko satani ari umurwanyi gusa icyiza si umuneshi ibi muvuga ni uko mufite ubwenge buzima ariko iyo bakugezeho aba muri gupinga ngo si abatakamutwe ubwenge bugaruka aruko icyo bagushakaho kirangiye, abifuzaga ngo uyu ahanwe byimazeyo, nibe nawe yagezeyo hasigaye wowe, hariya ntawuhifuriza undi kuko ushobora kubimwifuriza bikagufata ari wowe.

ERIC RUHUMURIZA yanditse ku itariki ya: 21-01-2014  →  Musubize

mbega mafille ngo araduca intege!
koko ubutumwa bwa ellen white ntabwo uzi ko bwamagana abasenzi nkabo! umudamu wa master guide?

job byiringiro yanditse ku itariki ya: 6-12-2013  →  Musubize

nkurikije ibyo numvise nemeyeko kwiga ntaho bihuriye nogutekereza neza ubwo se uwo mudamu yumvaga abo ba pastuer nta nyungu bafitemo aha nidanje

niyitanga obadia yanditse ku itariki ya: 29-11-2013  →  Musubize

UYU MUDAMU N’UMUGABO WE NI BA KABUHARIWE,NONE SE WAMENYA KO URI BUPFUSHE UMWANA WAWE NTUBIBWIRE UMUGABO WAWE?NIBA UMUGABO AVUGA KO ATABIZI BYABA BISOBANURA KO NTAWIGEZE ABABWIRA KO UMWANA AZAPFA,KO UMUGABO WE AVUGA NGO KU CYUMWERU BARAYE BASENGA NIBA BARASENZE MU BURYO BUDASANZWE UMUGAMBI YASENGERAGA YARI AWUZI,UYU MUKOZI WA BANKI NIMUMUVUGE AMAZINA KUKO ABANTU BAZAMWITIRANYA NA BAGENZI BE YITWA NDE?DUKURIKIJE AMAFOTO TUBONI NI THEOPHILA KAMPIRE BITA MAFILLE UBUTABERA BUZAMUHANE KUKO BIGARAGARA KO YABIGAMBIRIYE KUBWIRWA N’ABANTU IBINTU KU CYUMWERU MU GITONDO UMUGAMBI AKAWUSHYIRA MU BIKORWA KU WA MBERE IKIGOROBA YARABIGAMBIRIYE ABANYAMASENGESHO BARARENGANA KERETSE ABEREKANYE.

NONO yanditse ku itariki ya: 28-11-2013  →  Musubize

njewe ndumva uyu mudamu agomba kubivuga neza gahunda yabyo kuko ndumva bidasobanutse!!

mupenzi sarimu yanditse ku itariki ya: 27-11-2013  →  Musubize

Ibi bintu birimo amayobera. gusa Imana iturinde abatekamitwe biyitiriye izina ryayo. uwo mu maman arababaje ariko Imana niyo izi ukuri kuri ibyo bintu none ikore ibitangaza urengana arenganurwe uwakosheje imugaragaze ahanwe. murakoze.

KAKA yanditse ku itariki ya: 27-11-2013  →  Musubize

nje ndumva bazaba bamuhoye ubusa ahubwo bazafunge abo batekamutwe babashake aho bari hose uwo mugore ababarirwe ari akazi bakamwake kuko ntako azi

METHODE yanditse ku itariki ya: 27-11-2013  →  Musubize

Ndifuza gusubiza ku kibazo cyawe (Uwase Jesca), ngo ba Bishop babafashe bababwire aho mugomba gutanga icyacumi n’amaturo. Bishop, Padiri, Pastoro, nabandi bayobozi b’amadini bashobora gutandukira kuko nabo ni abantu nkawe. Icyiza niba bigushobokera uzabaze Imana icyo wakora binyuze mukwiga Bibiliya kuko niyo tumenyeramo ukuri kw’Imana nicyo tugomba gukora. Ntimuyobe Imana ntinegirizwa izuru kandi si umuntu ngo ibeshye.

Enock yanditse ku itariki ya: 27-11-2013  →  Musubize

Izi nsoresore zihaye kubeshya aba mama cyane, nkuyu Nkurunziza ndamuzi cyane, yari yarihaye kuza murugo rwa brother wanjye ariko kubera uburyo nabapingaga bambona ibyo baganirizaga madamu we bakabisubika bagataha, bakamubwira ngo mpinga ijambo ry’Imana ngo ntibasengera muruwo mwuka wumuntu upinga. nibibazo kabisa babafunge.

alias yanditse ku itariki ya: 27-11-2013  →  Musubize

yewe ndumva bikaze!!!!!

alias yanditse ku itariki ya: 26-11-2013  →  Musubize

ARIKO SE IZI NJIJI NGO NI ABAROKORE NINDE WABAROZE!!??? IMANA ITUGERAHO KURWEGO RUMWE , KANDI SI IMANA YA AMAFRW!! BAZABAZE RUJUGIRO UKO YAKIZE BAREKE GUTA UMUTWE!!
JYE NDABABAYE PEE!!
ABA BATEKAMUTWE NABO NGO BARASENGERA ABANTU!!?? BYAHE!

rwemarika yanditse ku itariki ya: 26-11-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka