Amerika irashima uko u Rwanda rukoresha neza inkunga irugenera mu kurwanya malariya

Ambassaderi wa Leta zunze ubumwe z’America mu Rwanda Donald W. Koran, arashimira uburyo inkunga leta y’igihugu cye itanga mu bikorwa byo kurwanya Malariya ikoreshwa neza mu Rwanda.

Ibi ambasaderi Koran yabitangarije mu karere ka Nyagatare kuwa kabiri tariki 17/12/2013 ubwo yari mu gikorwa cyo kugenzura uko kurwanya Malariya bishyirwa mu bikorwa muri Nyagatare.

Ambassaderi Koran asuzuma kimwe mu byuma bipima Malariya ku kigo nderabuzima cya Nyagatare.
Ambassaderi Koran asuzuma kimwe mu byuma bipima Malariya ku kigo nderabuzima cya Nyagatare.

Muri uru rugendo ambasaderi Koran yari hamwe na minisitiri w’ubuzima mu Rwanda, Dr.Agnes Binagwaho, basura ibice bitandukanye bigize ikigo nderabuzima cya Nyagatare, basobanurirwa imikorere y’ahatangirwa serivisi zitandukanye mu kuvura ndetse n’ubujyanama mu gukumira indwara ya Malariya.

Aba bayobozi kandi banaganiriye n’abajyanama b’ubuzima bo mumurenge wa Nyagatare, aho basobanuriwe uburyo umujyanama w’ubuzima agira uruhare mu gutanga ubuvuzi bw’ibanze ku muturage wagaragayeho ibimenyetso bya Malariya cyangwa izindi ndwara.

Mu ijambo rye, Ambassaderi Koran yishimiye uburyo serivisi zitangwa ku bigo nderabuzima hirya no hino mu gihugu, ndetse anishimira uburyo inkunga bahabwa ikoreshwa.

Yagize ati: “Leta y’Amerika itanga inkunga zitandukanye ibinyujije muri gahunda ya perezida yo kurwanya Malaria PMI, Presidential Malaria Initiative na Global Fund. Igishimishije ni uko bitugaragariye ko iyi nkunga itangwa igira akamaro kandi ikoreshwa neza.”

Ambasaderi Koran kandi yaboneyeho yemeza ko leta y’Amerika izakomeza gufatanya na leta y’u Rwanda mu gukora ibishoboka byose ngo indwara ya Malariya icike burundu.

Minisitiri w'ubuzima Dr Agnes Binagwaho na Ambassaderi wa America mu Rwanda basobanurirwa n'abajyanama b'ubuzima uko bafasha abarwayi mu kwirinda Malaria no kuyivura itarakomera.
Minisitiri w’ubuzima Dr Agnes Binagwaho na Ambassaderi wa America mu Rwanda basobanurirwa n’abajyanama b’ubuzima uko bafasha abarwayi mu kwirinda Malaria no kuyivura itarakomera.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr.Agnes Binagwaho yashimiye leta n’abaturage ba Amerika ku nkunga batera u Rwanda, aho yavuze ko kubera ubufatanye nabo, ubu gahunda yo kurwanya Malariya igenda itanga umusaruro ushimishije, Malariya ikaba imaze guhashwa ku gipimo cyiri hejuru ya 70%.

Minisitiri Binagwaho yakomeje asaba abayobozi, abavuzi ndetse n’abajyanama b’ubuzima mu karere ka Nyagatare kurushaho kongera umurego mu bukangurambaga bugamije kurandura icyorezo cya Malariya burundu.

Abajyanama b’ubuzima bagaragarije minisitiri w’ubuzima ko hari ibikoresho by’ibanze bakibura ngo babashe gusohoza umurimo w’ubwitange bakora, minisitiri Binagwago abizeza ko bagiye kubigezwaho mu buryo bwihuse.

Mu minsi yashize, akarere ka Nyagatare kazaga ku isonga mu turere dufite imibare myinshi y’abarwayi ba Malariya mu Rwanda, ariko ngo ikaba yaragabanutse mu buryo bushimishije, nk’uko imibare itangazwa na minisiteri y’Ubuzima ibigaragaza

Dan Ngabonziza

Ibitekerezo   ( 3 )

amahanga akomeje kutwereka ko ashima ibyo tumaze kugera . ibi kandi binatuma bongeza inkunga kuko iyo abazungu ubereka ko nta nzara ufite murakorana. dukomeje gushimira by’umwihariko amarica inkunga aduha.

vuna yanditse ku itariki ya: 18-12-2013  →  Musubize

Iri koreshwa neza ry’inkunga nemeza ko ari ikintu gikomeye mu mibanire n’amahanga ku Rwanda cyane ibihugu bikize kuko bituma tugumishwaho ikizere bityo n’inkunga zikoyongera kuko nta mugabo umwe..

jackson yanditse ku itariki ya: 17-12-2013  →  Musubize

Inkunga rwose gukoreshwa neza nibyo n’ubwo hari ibigikenewe gukosorwa..ariko muri rusange birashimishije.

kabarira yanditse ku itariki ya: 17-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka