Rwamagana : Abayobozi b’imirenge barashinjwa kwiharira amafaranga ya mission

Abakozi bo mu karere ka Rwamagana bakorera ku rwego rw’umurenge n’akagari barinubira ko bamwe mu bayobozi b’imirenge bikubira amafaranga yo gukoresha mu kazi, bakayakoresha uko bashaka mu gihe abo bakozi batanahabwa amafaranga y’urugendo n’ay’ifunguro iyo bagiye mu butumwa bw’akazi.

Abakozi bavuganye na Kigali Today bayitangarije ko mu mirenge imwe n’imwe igize akarere ka Rwamagana ngo bamaze igihe kinini boherezwa mu butumwa bw’akazi ariko ntibahabwe amafaranga agenerwa abagiye muri ubwo butumwa.

Ubusanzwe abakozi ba Leta mu Rwanda bagenerwa amafaranga akoreshwa ku rugendo, ay’ifunguro n’ay’icumbi igihe cyose bagiye mu butumwa bw’akazi kandi iyo adahawe imodoka akava ku kazi ahabwa n’amafaranga y’urugendo.

Muri Rwamagana ariko ngo ntabwo ariko bimeze kuko ngo abenshi ku rwego rw’umurenge no ku kagari batajya bahabwa ayo mafaranga mbere yo kujya mu butumwa, bakaba ngo bari bamenyereye kuyahabwa bavuye mu butumwa, benshi mu bakozi bita mission.

Bamwe mu bakozi baravuga ko aya mafaranga bemererwa n'itegeko batakiyaca iryera.
Bamwe mu bakozi baravuga ko aya mafaranga bemererwa n’itegeko batakiyaca iryera.

Mu gihe bari bamenyereye iyi mikorere ariko, ubu noneho haravugwa ko mu mirenge imwe n’imwe abanyamabanga nshingwabikorwa batagitanga ayo mafaranga na nyuma yo kuva mu kazi, kuko ngo babwira abakozi ko amafaranga ahari ari ayo gukoreshwa muri gahunda zihutirwa z’umurenge.

Umwe mu bakozi wavuganye na Kigali Today yagize ati « Ubu twe tumaze amezi ane tutabona ifaranga na rimwe kandi buri munsi umuyobozi w’umurenge atwohereza mu butumwa bw’akazi ahantu hanyuranye mu karere ndetse no hanze yako. Iyo tubajije amafaranga atubwira ko icyihutirwa ari ugukora akazi, ibindi ngo bizaba bikemuka ubushobozi nibuboneka».

Ubu bushobozi buvugwa ariko ngo burahari kuko buri kwezi akarere ka Rwamagana kagenera buri murenge amafaranga yo gukoresha aba arimo n’ayo yo gufasha buri mukozi gusohoza akazi ka buri munsi. Aya mafaranga ngo bayita frais de fonctionnement nk’uko Ngabonziza Emmy ushinzwe ishami ry’imari mu karere ka Rwamagana abivuga.

Ngabonziza Emmy ushinzwe imari muri Rwamagana yemeje ko imirengeb ihabwa aamafaranga yose ikeneye ngo ikore neza.
Ngabonziza Emmy ushinzwe imari muri Rwamagana yemeje ko imirengeb ihabwa aamafaranga yose ikeneye ngo ikore neza.

Aganira na Kigali Today, bwana Ngabonziza yagize ati « Buri kwezi umurenge wose tuwugenera amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi 500 na miliyoni imwe n’ibihumbi 300 yo gukoresha mu mirimo inyuranye. Muri aya mafaranga haba harimo ayo mu gika cya 2231 (ligne budgétaire 2231) agenewe gufasha abakozi gusohoza ubutumwa bw’akazi. »

Uyu muyobozi w’ishami rishinzwe imari yavuze ko habaye hari abayobozi b’imirenge badatanga ayo mafaranga byaba biterwa n’ubushake buke bwabo cyangwa ubwumvikane n’abakozi b’umurenge bose igihe bakwiyemeza kutajya mu butumwa bw’akazi bakayakoresha mu bindi.

Kigali Today yabonye kopi z’impapuro ziriho ayo mafaranga abakozi basaba, aho abakozi batatu bo mu mirenge itandukanye ya Gahengeri, Nzige na Rubona bose bagaragaza ko batarishyurwa amafaranga asaga ibihumbi magana abiri (217,500 Rwf) kandi amaze igihe kirenga amezi ane.

Aba bakozi batemera gutangazwa kubera ko ngo bashobora kuzarebwa nabi n’abayobozi b’imirenge bakoreramo, baravuga nyamara ko abayobozi babo bo batajya bajya mu kazi batajyanye amafaranga, cyane cyane ayo kugura amavuta akoreshwa mu modoka abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bose bafite.

Mu gihe ibi bivugwa mu mirenge myinshi ya Rwamagana uretse Muyumbu na Mwurile, abanyamabanga nshingwabikorwa bavuganye na Kigali Today bo bagiye batanga impamvu zinyuranye zituma habaho iyi migirire.

Uwitwa Muhigirwa David uyobora umurenge wa Gahengeri yavuze ko uwo murenge ufite amafaranga menshi ubereyemo abakozi, ariko ngo biterwa n’uko akarere ka Rwamagana kamaze amezi atatu katabaha aya mafaranga yo gukoresha bita aya fonctionnement.

Biravugwa ko abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge bo batajya bahaguruka badatwaye amafaranga y'amavuta y'imodoka.
Biravugwa ko abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bo batajya bahaguruka badatwaye amafaranga y’amavuta y’imodoka.

Gahizi Vivens uyobora umurenge wa Nzige nawe yemeye ko hari abakozi babereyemo ibirarane bya mission, ariko avuga ko biterwa n’uko iyo umurenge ubonye aya mafaranga babanza gukuramo ay’ibikorwa byihutirwa nk’aya telefoni, ingendo, guhemba abakora imirimo nk’isuku n’ibindi.

Amakuru Kigali Today ikesha aba bakozi ariko ni uko ngo iki kibazo cyitarangwa mu mirenge ya Muyumbu na Mwulire kandi nayo iherereye mu karere ka Rwamagana. Mugabushaka Pierre Claver uyobora Muyumbu yavuze ko mu murenge ayobora bagerageza gusaranganya amafaranga yose umurenge ufite ku buryo bumvikanyeho n’abakozi bagenzi be.

Bwana Mugabushaka ati «Ntabwo mpakana ko amafaranga atajya atubana make, kuko hari ubwo akarere gatinda kuyaduha. Ibi ariko bikemuka bwangu kuko ayo tubonye yose twicarana n’abakozi bagenzi banjye mu nama tukareba amafaranga ya mission ya buri mukozi tukabishyura duhereye kuri mission zimaze igihe zitarishyurwa».

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Nehemie Uwimana, we yabwiye Kigali Today ko atari azi icyo kibazo kuko ngo buri kwezi akarere koherereza amafaranga ya fonctionnement imirenge yose kandi ngo hagenderwa ku mafaranga buri murenge uba wagaragaje ko ukeneye ngo usohoze inshingano zigenwa n’itegeko.

Umuyobozi wa Rwamagana aremeza ko abadatanga mission bafite amakosa babazwa ku giti cyabo.
Umuyobozi wa Rwamagana aremeza ko abadatanga mission bafite amakosa babazwa ku giti cyabo.

Bwana Uwimana yemeje ko ababa batishyura abakozi amafaranga yabo ngo yaba ari amakosa yabo bwite badakwiye kwitirira ubushobozi buke bw’umurenge cyangwa akarere dore ko nta mukozi ukorera ku cyicaro cy’akarere ufite iki kibazo.

Iki kibazo cyivugwa mu mirenge myinshi ariko Kigali Today ntiyabashije kumenya igiteranyo cy’amafaranga yose aba bakozi baheraniwe n’imirenge yabo. Mutabazi Jean Baptiste uyobora umurenge wa Rubona we yabwiye Kigali Today ko mu murenge ayobora badafite icyo kibazo n’ubwo hari umukozi ukorera aho muri Rubona wemeje ko nawe aheraniwe amafaranga ari hejuru y’ibihumbi 30 kandi amaze igihe.

Mu karere ka Rwamagana, buri mukozi ugiye mu kazi aho adasanzwe akorera ahabwa amafaranga ibihumbi bitanu y’ifunguro ku munsi, hakiyongeraho amafaranga y’urugendo abarwa hakurikijwe aho umukozi agiye. Hari amakuru avuga ariko ko bamwe mu bakozi bakorera utugari bahabwa amafaranga igihumbi cyangwa ibihumbi bibiri.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo   ( 5 )

ahaaaaa,nibe nabo bizeye ko azatinda ariko akazaza,nk’abaveterinaires se ko nta mission nta na communication nimwe ngo bemerewe niba ari abakozi ntawamenya!

Alias yanditse ku itariki ya: 18-10-2013  →  Musubize

Kereka niba bagira mission buri munsi sinon 8000 FRW ni make cyane peee! gusa aho kwiharira bagobye kwibuka bagenzi babo b’aba techniciens gasangiye akazi kuko ibyinshi baba ari nabo babishyize mu bikorwa. Inama nagira Néhemia ni ukuzajya ayabashyirira kuri compte zabo.

alias yanditse ku itariki ya: 17-10-2013  →  Musubize

NJYE Clever uyubora umurenge wa Muyumbu ndamuzi ni umugabo uzi icyo akora ntabwo ibyo kibazo cyaba iwe rwose.Bravoo Clever

tite yanditse ku itariki ya: 17-10-2013  →  Musubize

NJYE Clever uyubora umurenge wa Muyumbu ndamuzi ni umugabo uzi icyo akora ntabwo ibyo kibazo cyaba iwe rwose.Bravoo Clever

tite yanditse ku itariki ya: 17-10-2013  →  Musubize

Yego n’ubwo iyo abaye make aharirwa ipfizi siko bikwiye kandi iki kibazo ugisanga henshi ariko bikwiye guhinduka kuko Leta yakoze uko ishoboye ngo bagitifu bamererwe neza ariko bakomeje kugaragaza inzara nyinshi cyane cyane ko bya bimodoka bahawe bigotomera cyane.

nyenyeli yanditse ku itariki ya: 17-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka