Rwamagana: FXB ngo izarwanya ubukene burangire mu miryango 400 mu myaka ibiri
Umuryango FXB watangije gahunda y’imyaka ibiri igamije gufasha abana b’impfubyi za SIDA n’abagifite ababyeyi bakirwaye batagishoboye gufasha abo bana bagikeneye kubaho, kwiga no kurerwa mu rukundo no kubona iby’ingenzi umwana wese akeneye ngo abeho neza.
Uyu muryango watangije ibikorwa byawo mu ntara y’Iburasirazuba kuwa 18/12/2013 ngo uzakorera mu turere twa Kayonza, Ngoma na Rwamagana ukaba kandi ngo usanzwe ukorera mu tundi turere 12 hirya no hino mu Rwanda.

Abagize umuryango FXB bavuga ko ngo bakomora ubutumwa bwabo ku muturage w’Umufaransa witwaga Francois Xavier Bagnoud, wapfiriye mu rugendo yarimo ajya mu bihugu bya Afurika.
Uwo mugiraneza ngo yari ajyanywe no gufasha abaturage bo mu bihugu binyuranye guhangana n’ibibazo by’ubuzima bibabangamira umunsi ku wundi.

Uyu mugabo ngo yaje kugira impanuka arapfa, ariko abo mu muryango we n’inshuti ze ngo biyemeza gushyiraho umuryango umwitirirwa wo gufasha abababaye, cyane cyane abana bagezweho n’ingaruka za SIDA mu buryo bunyuranye kuko nyakwigendera nawe yagiraga ishyaka ryo kubafasha.
Mu butumwa FXB yemeje ko izakorera mu ntara y’Iburasirazuba, ngo harimo gufasha abana 2500 bakomoka mu miryango 400 mu burasirazuba kubona uko biga bahabwa ibikoresho by’ishuri, imyambaro y’inshuri.

Imiryango yabo nayo izafashwa ku buryo umwana atazagira imbogamizi imubuza ivuye mu muryango, nko kuba atabonye icyo arya n’ibindi bibazo bica abana intege ntibige neza bikomotse mu miryango yabo.
Muri gahunda z’uyu muryango ngo harimo gufasha abana kwiga amashuri y’incuke, amashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga igihe cyose bafite uko bagezweho n’ingaruka z’icyorezo SIDA, nk’uko Emmanuel Habyarimana abivuga.

Mu mihango yo gutangiza ibikorwa byayo iburasirazuba byabereye mu murenge wa Rubona mo karere ka Rwamagana, abagize FXB batanze ibikoresho by’ishuri ku bana 80 bigaga n’abaziga mu mwaka w’amashuri utaha, bagenera iniryango bakomokamo ibikoresho birimo iby’isuku no kubungabunga ubuzima ndetse n’ibyo kwifashisha mu bikorwa bibyara amafaranga.
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana witabiriye icyo gikorwa yashimiye abagize FXB, ariko abasaba ko batafasha abaturage ba Rwamagana babatamika ibyo bumva bakeneye byose, asaba ahubwo ko babigisha kwitegura kuzifasha hakiri kare, imyaka ibiri umushinga wa FXB uzamara ukorera aho iwabo ukazabasiga barateye imbere kandi bafite uburyo bwo kwibeshaho.
Umuyobozi ushinzwe gahunda zihariye mu ntara y’iburasirazuba, madamu Denyse Umwari nawe yasa yasabye ko ubushobozi bw’amafaranga FXB izakoresha mu myaka ibiri mu turere two mu burasirazuba yakoreshwa muri gahunda zivana abaturage mu bukene, bakazasigara barateye imbere nyabyo.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|