Icuruzwa ry’abantu rikomeje kwibasira cyane abagore - RIB
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, kuri uyu wa Mbere tariki 2 Kamena 2025, rwashyize ahagaragara amayeri akomeje gukoreshwa n’abagizi ba nabi bashuka abantu kubajyana mu mahanga kandi bagiye kubacuruza.

Ibi bibaye nyuma y’uko inzego zishinzwe umutekano, ku wa 23 Mata 2025 zigaruye Abanyarwanda 10 bari barajyanywe muri Myanmar bashukwa guhabwayo akazi, kandi nyamara bari barajyanywe gukoreshwa imirimo y’agahato.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yavuze ko abajyanwa mu mahanga gukoreshwa imirimo y’agahato akenshi ari ababa bijejwe akazi keza.
Dr Murangira yagize ati “Bari barijejwe akazi keza, kuzakora muri za ‘call centers’ aho babizezaga n’umushahara utubutse, hagati y’Amadolari 1000 na 1500, babizeza ko uko bakora neza bazajya bongezwa.”
Dr Murangira yavuze ko amayeri asigaye akoreshwa n’abacuruza abantu arimo kubabeshya kubashakira impushya zo kuba mu mahanga (visa), amashuri n’ibindi, ndetse aboneraho no gusaba Abanyarwanda kugira amakenga ku muntu batazi ubashukisha kubakorera serivisi runaka.
Yunzemo ko ubwo bugizi bwa nabi bukorwa mu buryo butandukanye, aho bamwe bifashisha imbuga nkoranyambaga, abifashisha ibigo bifasha abantu kubashakira amashuri, za buruse, za visa n’ibindi.

Umuvugizi wa RIB kandi yasobanuye ko iyo bigeze ku bakobwa ho biba bibi cyane, kuko hari n’abajya gukoreshwa uburaya n’indi mirimo ibatesha agaciro.
Dr Murangira ati “Bashobora kugenda bakagukoresha akazi k’uburetwa, hari n’abo bashora mu buraya, hari abakurwamo ingingo z’umubiri, abandi bagakoreshwa mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.”
Hari amakuru avuga ko hari abaturage b’u Rwanda bajyanywe mu bihugu bya Asia nka Myanmar na Laos, bakomeje gusaba Leta y’u Rwanda ko yabafasha kugaruka.
Umuvugizi wa RIB, yabwiye itangazamakuru ko Leta y’u Rwanda irimo gukorana n’ibihugu bivugwamo ibyo byaha, ku buryo ababikora batabwa muri yombi.
RIB yatangaje ko kuva muri Kamena 2024 kugeza muri Gicurasi 2025, Abanyarwanda 105, bagaruwe mu Rwanda bavanywe mu bihugu bari baragiye gucuruzwamo.
RIB kandi ivuga ko kuva muri Kamena 2019 kugeza muri Nyakanga 2024, abantu 39 bagaruriwe ku kibuga cy’indege bari mu nzira zo kujyanwa gucuruzwa, mu gihe hagati ya Nyakanga 2024 na Werurwe 2025 haburijwemo umugambi wo kujyana abantu 57 bari bagiye gucuruzwa bagarurwa batarurira indege.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwagaragaje ko mu bantu 297 bakoreweho icuruzwa ry’abantu mu myaka itanu ishize, abagore ari bo bibasiwe cyane ku kigero cya 75% mu gihe abagabo bari ku kigero cya 25%.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|