Rwamagana: Batatu bafungiwe ko bibye inka bashakagamo amafaranga y’inyama n’inzoga by’Ubunani

Abagabo batatu bari bacumbitse mu murenge wa Gishari mu karere ka Rwamagana bafungiwe kuri station ya polisi ya Kigabiro bakurikiranyweho kwiba inka ngo bashakagamo amafaranga yo kuryamo inyama no kugura amayoga yo ku munsi mukuru w’Ubunani.

Aba bagabo ngo basanze umushumba waragiraga inka, bamwumvisha ko adakwiye kuzirirwa aragiye amatungo ku Bunani, mu gihe abandi ngo bazaba bari mu minsi mikuru, bamwemeza kubakingira ikibaba bakiba inka imwe bakayigurisha, ngo bazakabona amafaranga yo kurya inyama no kunywamo inzoga nziza ku Bunani.

Aba bagabo ngo bumvikanye kwiba inka, bashaka n’umuguzi uzayibaga akagurishamo inyama nke, amafaranga avuyemo bakazayinezezamo ku Bunani.

Iby’ubu bujura byongeye kugaruka mu bivugwa muri Rwamagana ari uko hamenyekanye ko mu bayibye harimo umugabo w’umushoferi usanzwe utwara imodoka, abaturage bakaba bavugaga ko umuntu ufite ubushobozi n’aho akura amafaranga nk’uwo atari akwiye kugambana kwinezeza ku munsi mukuru mu mafaranga yavuye mu byibano.

Abafungiwe iki cyaha barimo Ntihabose Jean Bosco ukomoka mu karere ka Kayonza, Nzirorera Daniel ukomoka mu karere ka Musanze na Nzahumunyurwa Jean Pierre wo mu murennge wa Gishari muri Rwamagana.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba yabwiye Kigali Today ko amategeko y’u Rwanda ahanisha ubujura burimo ubugambanyi ibihano birimo igifungo gihera ku myaka ibiri ndetse no gucibwa amafaranga yo kwishyura ibyibwe iyo ushinjwa icyaha agihamijwe n’inkiko.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka