Rwamagana: Polisi yaburiye abamotari n’abagenzi ku makosa batazongera kujenjecyera
Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku mapikipiki mu karere ka Rwamagana barasabwa kubahiriza amabwiriza agenga gutwara abagenzi, bakanacyebura abo batwara kuko polisi yahagurukiye guhashya amakosa bakora agateza impanuka akambura Abaturarwanda ubuzima.
Iki kiganiro umuyobozi wa polisi mu karere ka Rwamagana, Spt Richard Rubagumya, yagiranye n’abamotari basaga ijana tariki 02/10/2013 yabasabye gucika ku makosa nko gutwara ibinyabiziga badafite uruhushya rwo gutwara, kugenda ku binyabiziga batambaye ingofero zabugenewe ngo banazambike abagenzi bose, gutendeka abo batwara, gutwara abagenzi n’imizigo no kuvugira kuri telefoni batwaye.

Abari mu nama babwiwe ko hari ibihano bikomeye bizahabwa abazafatwa batubahiriza amategeko y’umuhanda harimo gucibwa amande no gufunga ikinyabiziga amezi atari munsi y’abiri.
Mu gushyira iyi gahunda mu bikorwa, hemejwe ko abamotari bakorera muri Rwamagana bazatanga imyirondoro yabo irimo nomero ziranga ikinyabiziga, amazina y’umumotari ugikoresha, aho akorera n’aho atuye kugira ngo uzajya akora ayo makosa ajye atahurwa ku buryo bworoshye.
Uyu muyobozi wa polisi yababwiye ko bakwiye guhindura imyumvire bagakora bubahiriza amategeko kuko uzahirahira kuyanyura ku ruhande ntaho azacikira amategeko kuko azakurikiranwa kandi akabihanirwa bikomeye.

Superintendent Richard Rubagumya yasabye n’abaturage bakoresha ibinyabiziga kujya bazirikana ko amategeko yose yashyiriweho kubacungira umutekano, bakajya bayubahiriza kandi bagahwitura ababatwara kuko kutayubahiriza biviramo benshi mu bagenzi kuhasiga ubuzima, abandi bagahutazwa bikomeye mu mpanuka zinyuranye ziba kubera amakosa nk’aya.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|