Texas: Umuganga yibye abarwayi miliyoni 150 z’Amadolari

Muri Texas, umuganga yakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 10, nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’ubugome n’uburiganya yakoresheje mu kazi ke, akabeshya abantu bagera mu magana ko barwaye indwara zidakira, zisaba ubuvuzi buhenze cyane kandi abizi ko ubwo buvuzi bufite ingaruka mbi ku buzima bwabo.

Uwo muganga witwa Jorge Zamora-Quezada, yaburanye yemera ibyaha ashinjwa, by’uburiganya yakoreye abo barwayi babarirwa mu magana, bituma akatirwa gufungwa imyaka 10 muri gereza ndetse n’indi myaka itatu azamara afungishijwe ijisho nyuma yo gusohoka muri gereza arangije igihano cye (supervised release).

Uwo muganga ubu ufite imyaka 68, usanzwe avura indwara zifata imikaya n’imitsi ngo yamaze igihe kirekire apima abarwayi, yarangiza akababeshya ko barwaye indwara zikomeye kandi zidakira, kugira ngo abishyuze amafaranga y’umurengera yo kubakorera ibizamini byinshi ndetse n’ubuvuzi butandukanye, mu by’ukuri badakeneye, ibyo byose akabikora agamije kwikungahaza ubwe, mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ibimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha mu rukiko, byagaragaje ko ubwo buriganya uwo muganga yakoreshaga ku barwayi bwamuhesheje asaga Miliyoni 118 z’Amadolari, hakiyongeraho Miliyoni 28 z’Amadolari yishyuwe na za sosiyete z’ubwishingizi.

Abikesha ayo mafaranga yose yishyuzaga abarwayi nyuma yo kubabeshya ko barwaye indwara zidakira, Zamora-Quezada yashoboye gutangira kubaho ubuzima buhenze no kwigwizaho imitungo inzu nziza kandi zihenze zigera kuri 13, indege ye bwite ndetse n’imodoka ihenze cyane ikorerwa mu Butaliyani yitwa Maserati GranTurismo.

Matthew R. Galeotti, Umuyobozi ushinzwe ubutabera mu ishami rishinzwe kurwanya ibyaha (Criminal Division), yagize ati, “Dr. Zamora-Quezada yubatse ubuzima bwe buhenze mu gihe cy’imyaka 20, abinyujije mu guhahamura abarwayi be, guhohotera abakozi be, kubeshya za sosiyete z’ubwishingizi ndetse no kunyereza imisoro”.

Mu gihe cy’urubanza rwa Dr. Zamora-Quezada, bagenzi be bakora umwua umwe batewe ubwoba cyane no kubona abo barwayi amagana, bapimwe bakabwirwa ko barwaye izo ndwara zidakira harimo iyitwa ‘rheumatoid arthritis’ ijyana no kubyimba ndetse no kubabara cyane mu ngingo nk’intoki, amavi, ubugombambari n’ibirenge n’izindi kandi mu by’ukuri batazirwaye. Ikindi kibabaje cyane cyakozwe n’uwo muganga ngo ni uko yabandikiraga gukoresha ibizamini bihenze ndetse n’imiti ikomeye, harimo n’ishobora guteza ingaruka zo gupfa.

Bamwe mu barwayi bahuye n’uwo muganga akabaha iyo miti ikomeye kandi batarwaye indwara yabaga avuga ko arimo abavura, bagize ibibazo bya ‘strokes’, abandi bapfuka imisatsi ishira ku mutwe, abandi bangirika imyijima, abandi batangira kugira ububabare bukabije cyane kandi budashira, n’ibindi bibazo by’ubuzima byaturutse kuri iyo miti.

Ikinyamakuru OddityCentral cyatangaje ko , umwe muri abo barwayi yagize ati, “ Nahoraga mu gitanda ntashobora kwibyutsa ubwanjye kubera iyo miti nahoraga mfata, ngeza aho numva ko ubuzima bwanjye ntacyo bukimaze”.

Uretse uwo, ngo hari n’abandi bavuze ko bahagaritse iyo miti ndetse bahagarika no kujya kureba uwo muganga nyuma gutangira kumva ko mibiri yabo batangiye kumera nk’abantu bari mu zabukuru kandi bakiri bato.

Uwo munganga ngo yakundaga gukoresha abakozi b’abimukira badafite ibyangombwa byuzuye, akabakangisha kubatangira raporo mu biro bishinzwe abinjira n’abasohoka aho muri Amerika mu gihe baramuka badakurikije amabwiriza ye yo kwandikira abarwayi ibizamini bihenze bagomba gukoresha no kubaha imiti ihenze nubwo baba bafite ubuzima bumeze neza.

Uretse iyo myaka 10 Jorge Zamora-Quezada azamara muri gereza n’indi itatu azamara afungishijwe ijisho, yategetswe no kwishyura izo Miliyoni 28.245.454 yishyuwe na za sosiyete z’ubwishingizi, agatanga n’iyo mitungo ye y’inzu 13, indege ye (private jet) ndetse n’izo modoka zihenze.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka