Nyamasheke: Abarobyi biteze byinshi ku buyobozi bushya

Bamwe mu barobyi bo mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko bizeye impinduka mu mikorere yabo ya buri munsi no mu musaruro nyuma y’aho bitoreye ubuyobozi bushya.

Aba barobyi bavuga ko bagiye bagira ubuyobozi butumva ibibazo byabo, bukarangwa no gusesagura umutungo wabo, rimwe na rimwe ugasanga badakorera inyungu zabo kandi aricyo babaga baratorewe.

Kayinamura ukora akazi k'uburobyi avuga ko bizeye ubuyobozi bushya.
Kayinamura ukora akazi k’uburobyi avuga ko bizeye ubuyobozi bushya.

Simbarikure, umwe mu barobyi witeze byinshi ku buyobozi bushya yemeza ko imibereho ye yo kuroba umunsi ku munsi izahinduka, niba koko ubuvugizi bukozwe neza nk’uko babisezeranyijwe n’ubuyobozi bushya bitoreye.

Agira ati “uyu mwuga twawukoze kuva kera tukiri abana niwo udutunze, ariko mu minsi yashize twagiye tugira ibibazo by’ubuyobozi byatumaga tudatera imbere ugasanga duhora mu makimbirane, hagati yacu cyangwa se n’umutekano muke ugakomeza kugaragara hamwe n’abaturanyi bacu bo muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Kongo”.

Ndahayo avuga ko impinduka nziza zizagaragara nibaramuka bafatanyije.
Ndahayo avuga ko impinduka nziza zizagaragara nibaramuka bafatanyije.

Ndahayo Eliezer, umuyobozi mushya w’impuzamakoperative y’abarobyi avuga ko yarahiriye kuzateza imbere aya mashyirahamwe, akongera kugarura umwuka mwiza mu barobyi kandi akabakorera ubuvugizi buzatuma bakomeza gutera imbere.

Agira ati “hagiye habaho ibibazo byinshi birimo gusesagura umutungo, hakabaho umutekano muke haba mu banyamuryango ndetse n’abaturanyi bo muri kongo (RDC), ndetse n’aba rushimusi barobeshaga imitego itemewe, hamwe n’ibindi byinshi ariko tugomba kubihindura nidufatanyiriza hamwe”.

Ibi abarobyi barabitangaza mu gihe abayobozi babo barahiriye kuzabayobora mu bunyangamugayo n’umurava kuwa gatanu tariki 30/01/2015.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka