Nyamasheke: Abarobyi bategereje byinshi ku bayobozi bashya b’impuzamashyirahamye yabo

Impuzamashyirahamwe y’abarobyi bakorera mu kiyaga cya Kivu, mu karere ka Nyamasheke, babonye umuyobozi mushya w’impuzamashyirahamwe y’abarobyi, nyuma y’uko uwari uyoboye aburiwe irengero mu minsi ishize bikaba binavugwa ko yaba yarishwe ashimishwe n’abasirikare ba Congo.

Amatora y’abayobozi bashya yabaye kuri iki gicamunsi cyo ku wa gatanu tariki 23/1/2015, aho nyuma yo gutorwa umuyobozi mushya w’iyi mpuzamashyirahamwe yavuze ko bazanye imigambi ikomeye yo kuzanzamura ishyirahamwe ryabo ryari risigaye riri mu bihe bibi.

Ndahayo Eliezer umuyobozi mushya w'abarobyi.
Ndahayo Eliezer umuyobozi mushya w’abarobyi.

Yavuze ko bisaba ingamba zikarishye kandi zidasanzwe kugira ngo intego bihaye bazazigereho.

Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe mushya, Ndahayo Eliezer, yanenze bikomeye ubuyobozi yasimbuye uburyo bwakoresheje umutungo w’abanyamuryango nabi, ku buryo isanduku yabo nta kintu kibereyemo.

Yavuze ko aje kuzamura ubwo bukungu, agaharanira ko umutekano muke wakomeje kurangwa mu kivu, uzaba mwiza.

Ndahayo yavuze ko azaharanira ko nta mitego itemewe izongera kugaragara mu kiyaga cya kivu kandi buri munyamuryango akazibona nk’umunyamuryango nyakuri mu ishyirahamwe rye.

Yagize ati “Tugomba guhindura imikorere, umutekano ukagaruka mu kivu, abanyamuryango bakisanga mu ishyirahamwe ryabo, nta gutonesha kuzongera, imitego itemewe tuzayirandura dufashijwe n’inzego z’ibanze kandi umutungo wacu twizeye ko uzazamuka.”

Umwe mu banyamuryango w’umurobyi, kayinamura avuga ko I kivu ari nk’umurima umuhinzi gomba gukorera neza kugira ngo urumbuke, bityo bakaba bagiye gufatanya n’ubuyobozi bushya bagashyira hamwe kugira ngo bagire umusaruro mwiza, kandi bakomeze gutera imbere.

Ati “Twizeye ubuyobozi bwacu kandi nidufatanya tuzabigeraho, dufate neza I kivu cyacu kiduhe umusaruro kandi duce abantu barobesha imitego itemewe.”

Ku mwanya wa Perezida hatowe Ndahayo Eliezer, umwungirije aba Mugenzi Gerard, umwanditsi aba Kayinamura Come abajyanama baba Mukeshimana Celestin na Mukandimanyi Therese.

Impuzamashyirahamwe y’abarobyi ibonye abayobozi bashya mu gihe mu mwaka washize wa 2014 ujya kurangira hari umwuka mubi, aho bamwe bashinjaga abayobozi bayobora kwigwizaho umutungo, gukurura umutekano muke hagati y’abanyarwanda n’abanyekongo ndetse no kwanga kurekura ubuyobozi mu gihe byavugwaga ko manda yabo yarangiye.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka