Nyamasheke: Baje gusaba ubufasha batazi ko bamaze kubuhabwa
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwamaze kugenera inka ikamwa ababyeyi bamaze amezi atanu bibarutse abana batatu b’abakobwa, mu rwego rwo kubafasha kurera abo bana neza no kubarinda imirire mibi kuko bavutse mu muryango utishoboye.
Nyamara uyu muryango utuye mu Mudugudu Rwinkuba mu Kagari ka Gashashi mu Murenge wa Karengera ntiwari wamenye ko wamaze kugabirwa inka izawufasha kwita ku bana babo babyaye ku buryo batari biteze.
Kuwa kane tariki ya 22/01/2015, bari bazindukiye ku Karere ka Nyamasheke kureba abayobozi babasaba ubufasha, kuko bemezaga ko bageze mu bihe bikomeye bari batakibona amata yo guha abo bana ngo bakomeze gukura neza.
Sibomana Jean Pierre yageze ku karere afite umwana umwe w’umukobwa mu gihe umugore we Nyirahabimana Clotilde yari ahetse umwe afashe undi mu ntoki. Aba bana bose bari bambaye ingofero z’umweru n’ubururu, bigaragara ko bakeye ku maso ndetse ni abana bameze neza.

Sibomana yageze ku karere avuga ko ashaka abayobozi ngo baganire ku bufasha bamugenera we n’umuryango we kuko nta bushobozi agifite bwo kwita kuri abo bana bose, kuko n’inka yamukamirwaga yari imaze guteka.
Agira ati “nyuma yo kumva ko umugore wanjye yabyaye abana batatu byari ikibazo ariko nkajya nkorera umuturanyi akampa amata nkabaha none inka yaratetse, ubwo rero nifuzaga ubufasha kugira ngo abana banjye n’umugore wanjye bamere neza kuko sinabifasha njyenyine”.
Ubwo yageraga ku karere ka Nyamasheke, Sibomana yabwiwe n’abakozi b’akarere ko imfashanyo ye yamaze kugera mu murenge atuyemo, ndetse byemezwa n’uwari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Karengera, Ndahayo Pierre Claver, wimuriwe mu Murenge wa Bushekeri, wavuze ko bamaze kubona inkunga y’akarere ingana n’ibihumbi 500 byo gufasha uwo muryango.
Agira ati “ejo twabonye inkunga yo gufasha uyu muryango, tugiye gukuraho amafaranga yo kwishyura ibitaro hanyuma duhite tubagurira inka ikamwa ku buryo mu ntangiriro z’icyumweru gitaha izaba yabagezeho”.

Ndahayo yizera ko uyu muryango uzabasha gutunga neza iyo nka kuko n’ubundi usanzwe uzwiho gukunda umurimo.
Umuryango wa Sibomana uvuga ko wamaze kurekera aho kubyara kuko ngo n’ubundi bifuzaga abana babiri ariko ukagira bane biwutunguye, gusa ngo bikaba bitarabakundiye kwifungisha burundu kuko basanze bagifite imyaka mike y’ubukure dore ko batarengeje 25.
Aba bana bavukiye mu bitaro bya Bushenge, tariki ya 15/08/2014 bahawe amazina n’ababyeyi babo, Byishimo Asante Alcia, Mahoro Asante Aria ndetse na Irasubiza Asante Laetitia, bakaba baraje basanga musaza wabo w’umuhungu ari na we mfura.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|