Nyamasheke: Hafashwe kaningini 4 z’abakongomani
Abarobyi bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bafatiwe mu kiyaga cya Kivu ku ruhande rw’u Rwanda bakoresha imitego itemewe kurobeshwa mu Rwanda izwi ku izina rya Kaningini.
Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa mbere tariki ya 02/02/2015, mu izinga rya Sasa mu Murenge wa Nyabitekeri mu Karere ka Nyamasheke.
Perezida w’impuzamashyirahamwe y’abarobyi ba Nyamasheke, Ndahayo Eliezer yemeza aya makuru akavuga ko bayifatanye abakongomani bari kurobera mu mazi y’u Rwanda, akemeza ko biri mu mugambi wo guca iyo mitego itemewe kuko igira ingaruka mbi ku mibereho y’ibinyabuzima biri mu mazi kandi bikenerwa n’abantu benshi.
Agira ati “twafashe kaningini 4 zifite metero 700 z’abaturage bo muri Kongo (RDC) bazirobeshaga mu mazi y’ u Rwanda, kandi iyo mitego ntiyemewe mu Rwanda kuko igira ingaruka mbi ku mafi n’isambaza”.
Ndahayo asaba abayobozi b’inzego z’ibanze gufatanya n’abarobyi mu kurandura imitego itemewe batanga amakuru aho bazi ishobora kuba iri, no gufatanyiriza hamwe kurwanya uwo ari we wese wagerageza kuyirobesha.
Kaningini ni imitego y’amafi n’isambaza ifite utudodo duto cyane ku buryo ifata amafi n’isambaza nyinshi itarobanuye izikuze n’izitarakura, kandi ibashije guhita ihita ipfira mu mazi kuko iyo mitego irazikomeretsa ku buryo n’izarobwe usanga zavuye amaraso.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|