Nyamasheke: Umuturage yakubise undi ibuye amumena umutwe
Abaturage babiri barwanye umwe akubita undi ibuye amumena umutwe bapfuye ko amwishyuza urwagwa yari amaze kugura.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki ya 24/02/2015, mu Mudugudu wa Nyabageni mu Kagari ka Ninzi mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke.
Mu masaha ya saa tatu z’ijoro nibwo induru yavugaga abaturage bavuga ko umuntu apfuye azira gukubitwa na mugenzi we. Aba baturage basakuzaga bavuga ko uwitwa Aphrodis apfuye kubera ibuye akubiswe n’uwitwa Ndayisenga.

Aphrodis byagaragaraga ko yamenetse umutwe, yabanje kubura umwuka ndetse abantu bakeka ko yapfuye ariko aza kuzanzamuka atabasha kuvuga abaturage baramuterura bamujyana kwa muganga.
Umwe mu baturage wari uri mu kabari ibi byabereyemo avuga ko byaturutse ku kutumvikana ku mafaranga Ndayisenga yagombaga kwishyura bagashaka kurwana, Ndayisenga agahita aterura ibuye akarikubita mu mutwe wa Aphrodis, agahita yikubita hasi agahwera.
Agira ati “Aphrodis yapimaga inzoga y’urwagwa asaba Ndayisenga kumwishyura aranga asohoka hanze, undi amukurikiye aterura ibuye arimukubita mu mutwe ahita agwa hasi tugira ngo arapfuye”.
Ndayisenga yashyikirijwe inzego z’umutekano mu gihe Aphrodis yajyanywe mu bitaro bya Kibogora.
Ikibazo cy’abaturage banywa inzoga bakarenza bagakurura umutekano muke gikomeje guhangayikisha abayobozi b’Akarere ka Nyamasheke, bemeza ko ari kimwe mu bibangamira umutekano kurusha ibindi muri aka karere muri iki gihe, nk’uko bimaze iminsi bivugwa mu nama z’umutekano zitandukanye.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|