Nyamasheke: Yakubise mugenzi we inyundo mu mutwe bapfuye terefone

Umugabo witwa Igenukwayo Samuel utuye ahitwa mu Kamina mu Mudugudu wa Rwesero mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Kagano wo mu Karere ka Nyamasheke arashinjwa gukubita mugenzi we witwa Mateso, basangiraga mu kabari inyundo yari yitwaje akamumena umutwe, mu ijoro ryo ku wa 06/02/2015.

Nk’uko bitangazwa n’abari bahari, ngo uyu Mateso yashinjaga Igenukwayo kumwibira terefoni ye akamusaba kuyimugarurira cyangwa se akamwishyura amafaranga yayo. Igenukwayo yananiwe kubyihanganira dore ko atabyemeraga, niko kwitabaza inyundo ayimuhonda mu mpanga bahita bamujyana mu bitaro bya kibogora, aho ubuzima bwe bumeze nabi.

Umuryango wa Mateso ukimara kumva ibibaye ku muvandimwe wabo na wo wahise ukorana ujya gushaka Igenukwayo bamusenyera inzu yabagamo baranamukomeretsa, ahita ajya kwivuriza mu kigo nderabuzima cya Nyamasheke.

Aya makuru yemezwa na Niyibeshaho Ananias, wasigariyeho umunyamabanga nshingwabikorwa udahari, uvuga ko umuryango wa Mateso wagiye gushaka uwabakomerekereje umuntu bamena urugi rw’inzu ye barukuraho, baranamukomeretsa bashaka kwihorera.

Agira ati “nibyo koko umwe yakubise undi inyundo bituma n’umuryango we na wo ushaka uko wihorera usenya inzu y’uwakubise bakuraho urugi rwayo, kugeza ubu abakubiswe bari mu maboko y’abaganga”.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Arikoye,abantu Bafite Ubwenge Butekereza Bapfa Tel4ne Njye Nayikurekera Ngashaka Indi Kuko Ngo Agakunzwe Na BabiRi Karabateranya.

Ange yanditse ku itariki ya: 10-02-2015  →  Musubize

Mbega Nibihangane Kuko Bishyuranye1-1 Kuko Ntawarushije Undi Ubutwari

Aisha yanditse ku itariki ya: 9-02-2015  →  Musubize

mbega ibikorwa by’ubunyamaswa birababaje cyane

roger yanditse ku itariki ya: 8-02-2015  →  Musubize

MURAKO KAGARI HABAMO IBIYOBYABWENGE BITA ZARUYAZA NURUMOGI RUVAMURI KONGO AHOHANU NIHABI HABA UMUTEKANOMUCYE

NDIKUMANA JEANPIERRE yanditse ku itariki ya: 8-02-2015  →  Musubize

MURAKO KAGARI HABAMO IBIYOBYABWENGE BITA ZARUYAZA NURUMOGI RUVAMURI KONGO AHOHANU NIHABI HABA UMUTEKANOMUCYE

NDIKUMANA JEANPIERRE yanditse ku itariki ya: 8-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka