Nyamasheke: Bafunzwe bazira kunyereza ibikoresho byo kubaka amashuri

Abagabo batatu bafunzwe bakekwaho kugurisha ibikoresho byari bigenewe kubaka ishuri ribanza rya Rudaga mu karere ka Nyamasheke.

Murindahabi Callyope wari resiponsabure w’ikigo cy’amashuri cya Rudaga, murumuna we Nzasabimfura Charles na Muhayimana Marc bari mu maboko ya polisi basabwa gusobanura aho ibikoresho byabuze byagombaga kubaka ishuri byagiye.

Aba bose batawe muri yombi kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Gashyantare 2015, mu mudugudu wa Rudaga mu kagari ka Rushyarara mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke.

Batatu bafunzwe bazira kwiba ibikoresho byo kubaka amashuri (Photo archive).
Batatu bafunzwe bazira kwiba ibikoresho byo kubaka amashuri (Photo archive).

Ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Karambi, Nkerabigwi Yohana, wasimbuye umuyobozi w’umurenge udahari muri iyi minsi, avuga ko iki kibazo cyabaye mu mwaka ushize wa 2014, ariko abantu bakayoberwa aho ibyo bikoresho byarengeye, bakaza kubona imbaho kwa Muhayimana Marc kugeza ubwo basanze n’ibindi bikoresho mu nzu y’undi mucuruzi, bigatuma bahita batabwa muri yombi.

Agira ati “Abantu baje gusanga imbaho zagombaga kubaka amashuri kwa Marc ababwira ko yaziguze na Kariyopi, ndetse baza no kubona imifuka ya sima ku wundi mucuruzi avuga na we ko yabiguze na Kariyopi baje kureba neza mu nzu ye basanga hari n’ibirahure byagombaga kubaka ayo mashuri bahita batabwa muri yombi”.

Aba bose bakekwaho ubwo bujura, kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kanjongo.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka