Nyamasheke: Yaguye mu mugezi avuye ku kabari aburirwa irengero
Umugabo witwa Habaguhirwa Yohana wari utuye mu Kagari ka Jurwe mu Murenge wa Rangiro mu Karere ka Nyamasheke aguye mu mugezi wa Kamiranzovu, aburirwa irengero kugeza magingo aya.
Uyu mugabo yazindutse tariki ya 10/02/2015 ajya mu isoko rya Rwesero mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Kagano agezeyo ajya mu kabari, ku masaha y’umugoroba atashye agwa mu mugezi wa Kamiranzovu, baramushaka baramubura kugeza ubwo iyi nkuru yandikwaga bagishakisha.
Umugore wari umuri inyuma avuga ko uyu mugabo yatashye yanyweye inzoga nyinshi ndetse afite icupa mu ntoki bataha buhoro buhoro bageze ku mugezi ananirwa kuwusimbuka agwamo, kubera ko uwo mugezi uri ahantu hadatuwe byatumye binatinda kubona ubutabazi bwihuse, ku buryo abaje basanze umugezi wamaze kumutwara.
Agira ati “ahantu twari tugeze nta bantu bahatuye nabonye aguyemo nza nirukanka njya gutabaza bahageze basanga umuntu yagiye kera”.
Niyibeshaho Ananias, wasigariyeho umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano udahari, yemeza aya makuru akavuga ko kugeza ubu bari gushakisha ngo barebe ko babona uyu mugabo.
Niyibeshaho avuga ko amakuru yabagezeho avuga ko yari yasinze inyuma ye hari umugore, bagera ku mugezi akanyerera akagwamo agahita aburirwa irengero.
Agira ati “nibyo koko natwe niko amakuru yatugezeho, uyu mugabo yari yasomye cyane ageze hafi y’umugezi aranyerera agwamo kuko ari ahantu hadatuwe ubutabazi bwagiye kugahera uruzi rwamaze kumutwara”.
Niyibeshaho avuga ko na n’ubu umubiri wa Habaguhirwa ugishakishwa mu gihe inzego z’umutekano zigikora iperereza.
Andi makuru avuga ko n’ubusanzwe Habaguhirwa Yohani ashobora kuba yari asanganywe ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
"Andi makuru avuga ko n’ubusanzwe Habaguhirwa Yohani ashobora kuba yari asanganywe ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe".
ibi ni agashinyaguro...gutwarwa n’uruzi ntibisaba kuba usanzwe ufite uburwayi bwo mu mutwe. Abanyamakuru bo nu Rwanda bagerageze kwiyubaha no kubaha ikiremwamuntu...Please be professionals!!!!!!!