Nyamasheke: Yatoraguwe mu mazi yapfuye nyuma yo kubura iminsi 3

Umugabo witwa Habimana Valens wari utuye mu Mudugudu wa Mariba mu Kagari ka Kigabiro mu Murenge wa Nyabitekeri mu Karere ka Nyamasheke yatoraguwe mu kivu yapfuye nyuma yo kumara iminsi itatu aho ari hatazwi.

Habimana yatoraguwe ku nkombe iri mu Mudugudu wa Kabuyaga mu Kagari ka Kibogora, mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, ku wa gatandatu tariki ya 07/02/2015.

Habimana wakoraga akazi k’uburobyi yabuze ubwo yari yazanye na bagenzi be mu bwato muri Kanjongo akaza guhaguruka batazi aho agiye bakamubura.

Ngo nyakwigendera ajya kugenda yabanje kuguza mugenzi we amafaranga ibihumbi 10 amubwira ko ayakeneye gusa ntiyamenya icyo yayashakiraga.

Nk’uko bitangazwa n’ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Kanjongo, Mukama Emmanuella, uhagarariye umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge udahari, avuga ko uyu wapfuye yabonywe n’abaturage mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki ya 06/02/2015, banga guhita bamukuramo batarabona polisi ngo ikore iperereza ry’ibanze.

Kuwa gatandatu nibwo yavanywe mu mazi n’abashinzwe umutekano ndetse bakaba bamusanganye amafaranga asaga ibihumbi 20 mu mufuka we.

Agira ati “nyakwigendera yabuze ku itariki ya 04 Gashyantare aboneka ku itariki ya 06 Gashyantare 2015, polisi yageze aha ikora iperereza ry’ibanze, kugeza ubu ntiharamenyekana icyaba cyahitanye nyakwigendera”.

Umurambo wa Habimana wahise ujyanwa gusuzumirwa mu bitaro bya Kibogora ngo hamenyekane icyaba cyamuhitanye, cyane ko bivugwa ko nta bundi burwayi yari afite ndetse nta n’umuntu bari bafitanye amakimbirane, akaba apfuye asize umugore n’abana bane.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Imanimwakire nacyaneko ari uwiwacu

Tuyishime naphtal yanditse ku itariki ya: 9-02-2015  →  Musubize

2bad imani mwacyile mubayo kbs kandihumugishuwomugole uzigalanyizo mphubyi twifatanyije nabo mukababalo.

mustapha jowel yanditse ku itariki ya: 9-02-2015  →  Musubize

2bad imani mwacyile mubayo kbs kandihumugishuwomugole uzigalanyizo mphubyi twifatanyije nabo mukababalo.

mustapha yanditse ku itariki ya: 9-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka