Ndutiye Thoegene wari utuye mu mudugudu wa Muhororo mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Gihombo bamusanze mu mugozi yapfuye.
Umubyeyi witwa Yabaragiye Josephine yabyari ye abana bane mu Bitaro bya Kibogora mu Karere ka Nyamasheke kuri uyu wa 29 Ukwakira 2015 bahita bapfa.
Irushanwa rikomeye rihuza abahanzi ba Rusizi na Nyamasheke, Kinyaga Award, ryamaze kubona abahanzi 10 bazarihatanamo.
Umuhanzi ukomeye mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, Dig Dog yashyize hanze indirimbo,”komeza imihigo” ivuga ibigwi by’umukuru w’igihugu Paul Kagame.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buvuga ko bidakwiye ko umusore cyangwa inkumi ajya mu bikorwa by’urukozasoni aho gukora ngo yiteze mbere.
Ikigo Ngenzuramikorere y’Imirimo ifitiye Igihugu Akamaro (RURA) kirasaba abaturage kumenyekanisha ibibazo bagira mu kubona amazi meza.
Abahinzi bo mu karere ka Nyamasheke batangaza ko bakomeje gutegereza ko ishwagara amaso akaba yaraheze mu kirere.
Umunyamategeko Me Nkongoli Laurent, Komiseri muri Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, avuga ko buri muyobozi akwiye gusoma indahiro ye uko atangiye akazi.
Abaturage bo mu Kabuga mu murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, baratabaza nyuma yo gusenyerwa na sosiyete ikora umuhanda,China Road.
Murindahabi Vianney, umusore uri mu kigero cy’imyaka 19, yafatanywe ingurube, bivugwa ko yibye barayimuhekesha, abaturage batangaza ko yabajujubije ubuyobozi bukarebera.
Umwana witwa Nyiraneza Therese w’imyaka itatu yaguye mu muvu, umurambo we ukaba wabonetse muri iki gitondo cyo ku wa mbere.
Irushanwa rikomeye rihuza abahanzi bakomeye mu karere ka Nyamasheke na Rusizi, Kinyaga award, rigiye kongera kugaruka mu dushya twinshi.
Abanyeshuri ba Kibogora Polytechnic basabwe guhiga imihigo ishingiye ku iterambere ry’igihugu, ubwo hatangizwaga urugerero rw’amezi atanu muri iri shuri rikuru.
Nzeyimana Paul utuye mu Murenge wa Kagano avuga ko guhinga imyumbati bimaze guhindura imibereho ye akaba asigaye ari n’umuhinzi ntagarugero mu Karere ka Nyamasheke.
Abaturage b’Umurenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke, barasabwa guhiga ibikorwa bishingiye ku muryango kugira ngo bazongere bese imihigo.
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa karengera mu karere ka Nyamasheke, bavuga ko baba mu bwigunge butuma batabona abayobozi.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke yatangaje ko buri muturage agomba kubona amazi igihe ayashakiye buri munsi.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Mukandasira Cartas, yasabye abaturage ba Nyamasheke, kutaririmba ko bigeze gutwara igikombe cy’imihigo kandi bagiheruka muri 2010.
Ubuyobozi bukuru bw’igihugu burahumuriza abaturage bo mu Karere ka Nyamasheke ariko bukabasaba kubahiriza amategeko, nyuma y’imvururu zaguyemo abaturage babiri.
Abacukuzi b’amabuye y’agaciro bo muri Nyamasheke basabwe kwisubiraho bagakurikiza amategeko agenga ubucukuzi kugira ngo barusheho gutanga umusaruro bitezweho.
Abavuye ku masomo ku Iirwa cya Iwawa barasaba abaturage kubagirira icyizere ntibazongere kubabona mu ishusho y’abagizi ba nabi.
Akarere ka Nyamasheke gatangaza ko kagiye gutangira gufata abo bukeka ko bafite uburwayi bwo mu mutwe rwo rwego rwo kubarinda.
Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko hakiri urugendo ngo ababyeyi bitabire konsa babikoranye isuku.
Urwego rwunganira mu by’umutekano, Dasso, mu Karere ka Nyamasheke rworoje umukene runamwubakira ikiraro mu mpera z’iki cyumweru.
Niyitegeka Samuel, kuva ku wa 21 Kanama 2015 afunzwe ashinjwa gusambanya umwana w’imyaka 4, mu Mudugudu wa Rugabano mu Kagari ka Ninzi mu Murenge wa Kagano.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwasabye ibigo by’imari bigakorera gutahiriza umugozi umwe mu nama yabahuje kuri uyu wa 18 Kanama 2015.
Habyarimana Jovith ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi mu Karere ka Nyamasheke, ubwo batahaga inyubako nshya ya Sacco ya Gihombo kuri uyu wa 15 Kanama 2015 yavuze ko nta shema kakuye mu kuba umwaka ushize kari ku mwanya wa 17 none kakaba kaje ku wa 16 mu mihigo ya 2014-2015.
Abavandimwe babiri Ntahondereye Jacques na Murekatete Anne Marie batuye mu mudugudu wa Kamasera mu kagari ka Rwesero mu murenge wa kagano akarere ka Nyamasheke, babana nk’umugore n’umugabo bibarutse umwana w’umukobwa.
Abaturage bo mu karere ka Nyamasheke bamaze gukusanya amafaranga asaga miliyoni 17 mu kigega ishema ryacu, mu rwego rwo gutanga ingwate igamije gufunguza Gen. karenzi karake wafatiwe mu bwongereza. Ubuyobozi bw’akarere bwemeza ko abaturage bagikomeje uwo mutima wo gutanga amafaranga mu rwego rwo kwerekana urukundo, (…)
Mu biganiro byo kwakira ibyifuzo by’abaturage ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga cyane cyane mu ihinduka ry’ingingo y’101 igenera umukuru w’igihugu manda atagomba kurenza, umwe mu basigajwe inyuma n’amateka yavuze ko basigaye bafite inzu babamo bahawe n’umukuru w’igihugu Paul Kagame, bityo bakaba bifuza ko yakomeza kubayobora (…)