Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bukorera i Ngoma bwashyikirije urukiko umugabo n’abahungu be bakekwaho icyaha cy’ubwicanyi. Ku itariki ya 15 Ukwakira 2021 ahagana saa yine n’igice z’amanywa nibwo hamenyekanye amakuru ku bwicanyi bwakorewe abana babiri bavukana.
Igihugu cy’u Bushinwa ku Cyumweru tariki 07 Ugushyingo 2021 cyahaye u Rwanda inkunga y’inkingo ibihumbi 300 za Covid 19 zo mu bwoko bwa Sinopharm zikorerwa mu Bushinwa.
Ku Cyumweru tariki ya 07 Ugushyingo 2021, itsinda ry’abapolisi 160 biganjemo ab’igitsina gore berekeje mu gihugu cya Sudani y’Epfo gusimbura bagenzi babo bari bamaze umwaka mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Sudani y’Epfo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 07 Ugushyingo 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 16, bakaba babonetse mu bipimo 16,123.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri iki Cyumweru tariki 07 Ugushyingo 2021, yakiriye mu biro bye, Vilage Urugwiro, umushoramari Howard G. Buffett. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko baganiriye ku ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga u Rwanda ruhuriyeho n’umuryango washinzwe n’uwo muherwe, Howard G. Buffett Foundation.
Umunyamuziki w’Umwongereza Terence Wilson wamamaye ku izina rya Astro, akaba n’umwe mu batangije itsinda ry’abaririmbyi rizwi nka UB40, yitabye Imana afite imyaka 64 y’amavuko.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 06 Ugushyingo 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 33, bakaba babonetse mu bipimo 18,870.
Madamu Jeannette Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Ugushyingo 2021 yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ishize umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) ubayeho, n’imyaka 18 ishize hashinzwe undi muryango witwa GAERG w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 05 Ugushyingo 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 44, bakaba babonetse mu bipimo 12,168.
StarTimes hamwe n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru mu Rwanda (RBA) basinyanye amasezerano y’imyaka itatu y’ubufatanye yo gushyiraho shene ya 3 nshya yitwa Magic Sports ya RBA kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2021.
Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, tariki 03 Ugushyingo 2021 rwagiriye urugendo i Save mu Karere ka Gisagara rutangira kuburanisha urubanza Ubushinjacyaha buregamo umusaza w’imyaka 101 ukekwaho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Col Patrick Karuretwa amugira Brig. General.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 04 Ugushyingo 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 34, bakaba babonetse mu bipimo 8,071.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yazamuye mu ntera ACP Rose Muhisoni uherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru wungirije mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS). ACP Rose Muhisoni yahawe ipeti rya DCGP (Deputy Commissioner General of Prisons).
Abantu bitwaje intwaro batahise bamenyekana neza bateye umujyi wa Bukavu ahumvikanye urusaku rw’imbunda nini n’intoya, nk’uko abahatuye babivuga. Imirwano hagati y’abateye n’Ingabo za Leta bivugwa ko yatangiye ahagana saa saba z’ijoro ikaba yari icyumvikana kugeza saa mbili za mu gitondo kuri uyu wa Gatatu mu bice bimwe na (…)
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente uri i Glasgow muri Scotland mu nama mpuzamahanga yiga ku mihindagurikire y’ibihe, yatangaje ko u Rwanda rufite intego y’uko muri 2030 ruzaba rwagabanyije umwuka wangiza ikirere ku kigero cya 38%.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze mu Butaliyani aho yitabiriye inama y’iminsi ibiri ya G20 ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma by’umwihariko b’ibihugu bikize ku Isi, hamwe n’abandi baba batumiwe muri iyo nama.
Akarere ka Rutsiro kari mu turere twarangwagamo ingo nke zifite amashanyarazi, ndetse kakaba kari gafite umwe mu mirenge itaragerwagamo na gato n’umuyoboro w’amashanyarazi. Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021, muri aka Karere, ingo zigera ku 9,501 zahawe amashanyarazi bituma umubare w’ingo zifite amashanyarazi ugera kuri (…)
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko kuri uyu wa Kane tariki 28 Ukwakira 2021 rwafunze Hakuzimana Abdou Rashid ukurikiranyweho ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri mu banyarwanda.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 27 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 42, bakaba babonetse mu bipimo 9,272.
Umunyamakuru, umunyamuziki akaba n’umushyusharugamba Kasirye Martin wamamaye ku izina rya MC Tino, yamaze gushyira umukono ku masezerano yo gukorera KT Radio, Radio y’ikigo cy’itangazamakuru cya Kigali Today Ltd.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahinduriye bamwe mu bayobozi inshingano, ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwafunze Murokozi Desire, Gisa Derrick, Kaburaburyo Cyriaque ukomoka mu Burundi na Nicodem Bagabo ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokorasi ya Congo (DRC). Bbakurikiranyweho kwinjiza mu Rwanda ibiro 45 by’amahembe y’inzovu bagamije kuyagurisha.
Ingo 5,498 ziri mu Mirenge ya Mubuga, Bwishyura na Gishyita mu Karere ka Karongi zahawe amashanyarazi uhereye mu kwezi kwa karindwi 2020 kugeza mu mpera z’uku kwezi k’Ukwakira 2021. Mu bahawe amashanyarazi harimo n’inganda zikomeye, amashuri ndetse n’amasoko ya kijyambere muri iyi Mirenge itatu ya Karongi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 26 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 43, bakaba babonetse mu bipimo 8,801.
Ishami rya Polisi y’ u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi ryahuguye abapolisi 35 bakorera mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Kivumu. Bahuguwe ku kurwanya inkongi. Ni amahugurwa y’umunsi umwe yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Ukwakira, ni muri gahunda ya Polisi y’u Rwanda yo guhugura abapolisi mu mashami (…)
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ukwakira 2021, imodoka nini ya Kompanyi itwara abagenzi yitwa Swift Safaris yaturikanywe n’igisasu, abantu babiri bahita bahasiga ubuzima, abandi benshi barakomereka nk’uko amakuru ava muri icyo gihugu abitangaza.
Ba Guverineri b’Intara z’Iburasirazuba n’Amajyepfo ku ruhande rw’u Rwanda n’abayobozi b’Intara za Kirundo na Muyinga ku ruhande rw’u Burundi, kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ukwakira 2021 bahuriye ku mupaka wa Nemba i Bugesera mu Burasirazuba bw’u Rwanda bagirana ibiganiro bigamije kureba uko umubano muri rusange (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 24 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 20, bakaba babonetse mu bipimo 11,558.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimiye abantu batandukanye bamwifurije isabukuru nziza y’amavuko, ashimira by’umwihariko inshuti n’abo mu muryango we batumye isabukuru igenda neza.