Kigali: Inkongi yibasiye akabari kitwa Wakanda

Akabari kazwi nka Wakanda Bar kegeranye n’isoko rya Kabeza mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali kibasiwe n’inkongi y’umuriro karakongoka, icyakora Polisi ibasha kuhagoboka izimya umuriro utarafata n’ibindi bice byegeranye n’ako kabari.

Ababonye iyo nkongi iba bavuze ko iyo nkongi yari ifite ingufu ku buryo kuyizimya byasabye kwitabaza imodoka zabugenewe za Polisi hamwe n’imodoka yo ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cy’i Kanombe.

Ibi ngo byatumye inkongi itibasira isoko rya Kabeza byegeranye cyane. Ni mu gihe abacuruzi bamwe bari bamaze guhungisha ibicuruzwa byabo.

Icyateye iyo nkongi nticyahise kimenyekana, gusa ngo ibyari mu kabari byo byatikiriye muri iyo nkongi. Ba nyiri ako kabari na bo ntibabashije guhita bagira icyo batangaza ako kanya ariko biravugwa ko bari bafite ubwishingizi.

Amafoto: The New Times

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka