Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 12 Nzeri 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 227 bakaba babonetse mu bipimo 11,795.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwamenyesheje abatuye muri uwo mujyi n’abawugendamo bose ko hari imirimo yo kubaka imiyobororo y’amazi ku muhanda Masaka - Kabuga(NR3) bityo igice cy’umuhanda kiri hagati ya Masaka na Kabuga kikaza kuba gifunze.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 10 Nzeri 2021 ahagana saa moya za nimugoroba abapolisi bakorera mu Karere ka Musanze ku bufatanye n’abaturage bafashe uwitwa Ndimurwango Evariste w’imyaka 37 na Harerimana Xavier w’imyaka 28. Aba bafashwe bagiye kwambura telefoni n’ibindi byari mu isakoshi y’uwitwa Musabyemariya (...)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 11 Nzeri 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 368 bakaba babonetse mu bipimo 11,879.
Imirimo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo ruherereye mu Karere ka Kirehe ku mugezi w’Akagera, ruzatanga megawati 80 z’amashanyarazi, iri kugana ku musozo, aho byitezwe ko mu mwaka utaha wa 2022 iyi mirimo izaba yasojwe ndetse uru ruganda rugatangira gutanga amashanyarazi mu bihugu bitatu bituriye uyu mugezi (...)
Urukiko rw’Ibanze rwa Gihango rwasubitse urubanza Ubushinjacyaha bukurikiranyemo Umushinwa na bagenzi be bakekwaho ibyaha by’iyicarubozo, itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko n’icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake; Uru rubanza rukaba rwasubitswe kugira ngo hashakwe umusemuzi w’ururimi (...)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 10 Nzeri 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 470 bakaba babonetse mu bipimo 11,378.
Umuyobozi wa Polisi ya Tanzania, IGP Gen. Simon Nyakoro Sirro, ku wa Kane tariki ya 9 Nzeri 2021 yasuye Abapolisi b’u Rwanda bakorera mu Ntara y’Iburengerazuba. Ni mu ruzinduko yari arimo mu Rwanda rw’iminsi ine rwatangiye kuva tariki ya 6 Nzeri 2021.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 9 Nzeri 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 474 bakaba babonetse mu bipimo 12,128.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare batanu bari bafite ipeti rya Lieutenant Colonel, bahabwa ipeti rya Colonel.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yayoboye inama ihuza abayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki 09 Nzeri 2021 rwafunze Dr. Kayumba Christopher.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Mbere tariki 6 Nzeri 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 244, bakaba babonetse mu bipimo 12,180.
Umuvandimwe wa Jay Polly witwa Uwera Jean Maurice ni mukuru we bakurikirana ariko akaba arusha Jay Polly imyaka irindwi. Mu kiganiro yagiranye na RBA, Uwera yagarutse mu mateka ya Jay Polly kuva akivuka, uko Jay Polly yakunze injyana ya Hip Hop mukuru we atabishaka, asobanura n’uburyo yagize inshingano zo kumwitaho kuva (...)
Abapolisi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, ku wa Kane tariki ya 2 Nzeri 2021 basezeye Assistant Commissioner of Police (ACP) Barthelemy Rugwizangoga warangije ishingano ze zijyanye no kuba yari ashinzwe abakozi bari mu butumwa bw ’umuryango w’abibumbye mu gihugu cya (...)
Ubushinjacyaha Urwego Rwisumbuye rwa Muhanga, ku wa 31/8/2021 bwasabiye igihano cy’igifungo cya burundu umugabo ukekwaho kwica umucuruzi wo muri butike amuhoye amafaranga magana abiri y’u Rwanda yagombaga kumugarurira.
Amakuru mashya agera kuri Kigali Today aravuga ko umuhanzi Tuyishime Joshua wamamaye ku mazina ya Jay Polly yaba yazize ibiyobyabwenge abafunzwe banywera muri gereza mu buryo butemewe.
Umuhanzi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly biravugwa ko yitabye Imana mu ijoro ryakeye azize uburwayi.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Nzeri 2021 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro, ifatirwamo imyanzuro ikurikira:
Sibomana Athanase ni umusaza watangiye gucuranga Inanga akiri umwana kuko iya mbere yise umugani w’impaca yageze kuri Radio Rwanda afite imyaka 21. Yabaye umunyamakuru ukora igitaramo kuri Radio Rwanda guhera mu mpera za 1994. Abamuzi bamuziho gucuranga ibicurangisho byose bya gakondo.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakoze impinduka mu myanya imwe n’imwe y’ubuyobozi, imwe ishyirwamo abayobozi bashya, indi ihindurirwa abayobozi.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ayoboye Inama y’Abaminisitiri yabereye mu biro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro). Ni inama yiga ku ngingo zitandukanye harimo n’izijyanye no gusuzuma ingamba zashyizweho zigamije guhangana n’icyorezo cya COVID-19.
Tariki ya 26/08/2021, Ubushinjacyaha bwagejeje imbere y’Urukiko umugore w’imyaka 47 y’amavuko, ubarizwa mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Muko, Akagari ka Kigoma, bumusabira gufungwa by’agateganyo iminsi 30 ku cyaha cyo kwangiza imyanya ndangagitsina y’umwana w’umuhungu yareraga.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho abayobozi mu myanya imwe n’imwe, nk’uko bigaragara mu itangazo ryasohowe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe.
Ubuyobozi bwa GOSHEN FINANCE PLC, ikigo cy’imari gitanga inguzanyo no kuzigama ku mishinga mito n’iciriritse mu Rwanda, buramenyesha abanyamigabane bagaragara ku rutonde rw’abadafite imyirondoro yuzuye ko bakwihutira kugeza imyirondoro yabo yuzuye kuri iki kigo bitarenze iminsi 14 babonye iri tangazo, kugira ngo imigabane (...)
Tariki ya 24 Kanama 2021 nibwo Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda n’umuyobozi mukuru wa Polisi ya Lesotho bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi. Mu itangazo ryasinywe ku wa Gatandatu tariki ya 28 Kanama 2021 haragaragaramo ko aya masezerano ari ingenzi kuko buri ruhande (...)
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku Cyumweru tariki 29 Kanama 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 371 bakaba babonetse mu bipimo 23,042. Abantu 5 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 1079. Abitabye Imana ni abagore 3 n’abagabo 2.
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri. Akigera mu Rwanda kKu kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, yakiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta.
Ku wa Gatandatu tariki ya 28 Kanama 2021, Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Sénégal (Association de la Communauté Rwandaise du Sénégal/ACRS) wizihije umunsi w’Umuganura aho begeranyije ubushobozi bugeze kuri miliyoni eshatu (3,000,000) z’amafaranga y’u Rwanda yabafashije gukora ibikorwa bibiri: Kuganuza abana n’urubyiruko (...)
Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 28 Kanama 2021 abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda bashinzwe kurwanya abanyereza imisoro(RPU) bafashe amabalo 18 y’imyenda ya caguwa n’inkweto imiguru 30 byinjizwaga mu Rwanda mu buryo bwa magendu. Ibyo bicuruzwa byafatiwe mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Gihundwe, Akagari ka (...)