Ishami rya Polisi y’ u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi ryahuguye abapolisi 35 bakorera mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Kivumu. Bahuguwe ku kurwanya inkongi. Ni amahugurwa y’umunsi umwe yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Ukwakira, ni muri gahunda ya Polisi y’u Rwanda yo guhugura abapolisi mu mashami (…)
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ukwakira 2021, imodoka nini ya Kompanyi itwara abagenzi yitwa Swift Safaris yaturikanywe n’igisasu, abantu babiri bahita bahasiga ubuzima, abandi benshi barakomereka nk’uko amakuru ava muri icyo gihugu abitangaza.
Ba Guverineri b’Intara z’Iburasirazuba n’Amajyepfo ku ruhande rw’u Rwanda n’abayobozi b’Intara za Kirundo na Muyinga ku ruhande rw’u Burundi, kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ukwakira 2021 bahuriye ku mupaka wa Nemba i Bugesera mu Burasirazuba bw’u Rwanda bagirana ibiganiro bigamije kureba uko umubano muri rusange (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 24 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 20, bakaba babonetse mu bipimo 11,558.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimiye abantu batandukanye bamwifurije isabukuru nziza y’amavuko, ashimira by’umwihariko inshuti n’abo mu muryango we batumye isabukuru igenda neza.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 29, bakaba babonetse mu bipimo 11,890.
Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2021, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yujuje imyaka 64 y’amavuko. Perezida Kagame yavutse ku itariki 23 Ukwakira 1957. Nyuma yo kugira uruhare rukomeye mu kubohora igihugu cya Uganda yabagamo nk’impunzi, yabaye ku ruhembe rw’ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zabohoje u Rwanda zigahagarika (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 22 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 37, bakaba babonetse mu bipimo 8,942.
Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza y’u Rwanda ifatanyije n’ihuriro ry’imiryango yo muri sosiyete civile ikora ku mazi ya Nil (Nile Basin Discourse Forum(NBDF) bugaragaza ko imiti n’ifumbire mvaruganda bikoreshwa cyane cyane mu buhinzi bigira ingaruka ku bidukikije, inyamaswa, urusobe rw’ibinyabizima, ndetse ko bishobora (…)
Umusore ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, ku wa 20 Ukwakira 2021 Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa burundu, akaba yaraburaniye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga.
Ku itariki ya 22 Ukwakira, henshi ku isi bizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ingufu. Imwe mu ntego z’iterambere rirambye ivuga ko bitarenze umwaka wa 2030, abatuye isi yose bakabaye bagerwaho n’amashanyarazi. Leta y’u Rwanda yiyemeje kugeza amashanyarazi kuri bose nk’imwe mu nkingi ya mwamba ishyigikira iterambere ry’ubukungu.
Urubyiruko rwa Afurika rwibukijwe ko rugomba kubyaza umusaruro amahirwe rufite ndetse n’ibimaze kugerwaho, rukaba ku isonga mu rugamba rwo guteza imbere uyu mugabane. Ibi byavugiwe mu ihuriro ry’urubyiruko ryiswe YouthConnekt Africa Summit riri kuba ku nshuro ya kane, kuva tariki ya 20 kugeza ku ya 22 Ukwakira 2021.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 21 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 36, bakaba babonetse mu bipimo 6,720.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 20 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 39, bakaba babonetse mu bipimo 5,971.
Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda, ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima bw’Imyororokere (UNFPA), batanze ibikoresho by’ubwirinzi ku miryango ikora ibikorwa byo kwita ku baturage, kugira ngo abakozi b’iyo miryango bakomeze gufasha impunzi ariko birinda muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19.
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ibijyanye n’isanzure (Rwanda Space Agency - RSA) tariki 19 Ukwakira 2021, cyatanze icyifuzo mu muryango mpuzamahanga ushinzwe iterambere ry’itumanaho (ITU), cyo kohereza mu isanzure ibyogajuru bibiri byitwa CINNAMON-217 na CINNAMON-937.
Abakinnyi b’ikipe y’Ingabo z’Igihugu (APR FC) berekeje muri Tunisia aho bagiye gukina umukino wo kwishyura wa CAF Champions League na Étoile Sportive du Sahel.
Kurwanya ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ingingo yagarutsweho mu nama yahuje ku wa Kabiri tariki ya 19 Ukwakira 2021, abagize Komite y’Umuryango Uharanira Inyungu z’Abacitse ku Icumu muri Senegal (Ibuka-Sénégal) n’ubuyobozi bwa Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu cya Sénégal.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 19 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 32, bakaba babonetse mu bipimo 7,792. Umuntu umwe yitabye Imana azize COVID-19, akaba ari umugore w’imyaka 30 y’amavuko i Muhanga.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 18 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 36, bakaba babonetse mu bipimo 6,811. Nta muntu witabye Imana kuri uwo munsi azize COVID-19.
Ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko 30 bahagurutse mu Rwanda ku Cyumweru tariki ya 17 Ukwakira 2021 bajya muri Ghana mu rugendo shuri rwateguwe hagamijwe kwiga uburyo bwo kunoza no guteza imbere imishinga yabo.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Lt Col Bernard Niyomugabo ahabwa ipeti rya Colonel.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 17 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 17, bakaba babonetse mu bipimo 11,907. Nt muntu witabye Imana kuri uwo munsi azize COVID-19.
Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) rwamenyesheje abantu bose ko uwitwa Niyonsenga Dieudonné wiyita Cyuma Hassan, atari umunyamakuru w’umwuga nk’uko abyiyitirira ku muyoboro we uri kuri YouTube witwa ISHEMA TV.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko ku wa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021 rwafashe abantu batandatu barimo Nsengimana Theoneste, nyiri Umubavu TV, igitangazamakuru gikorera kuri Internet.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahaye imbabazi Dr. Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro, ifatirwamo imyanzuro ikurikira:
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021, yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye mu biro bye (Village Urugwiro).
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 12 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 95, bakaba babonetse mu bipimo 7,671. Abantu batatu bitabye Imana, bakaba ari umugore umwe n’abagabo babiri.
Mu mukwabu wo kurwanya ubujura bw’amashanyarazi ukorwa buri gihe na Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) ifatanyije n’Inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, mu cyumweru cya kabiri cy’Ukwakira 2021 uhereye tariki 07 kugera kuri 11 Ukwakira 2021, abantu 7 barafashwe bakekwaho kwiba amashanyarazi mu ngo abandi bakekwaho (…)