Papa Francis yahuye n’umubikira wo muri Colombia warekuwe ku wa Gatandatu muri Mali n’intagondwa ziyitirira idini ya Islam nyuma yo kumushimuta mu gihe cy’imyaka irenga ine, nk’uko umuvugizi wa Vatican yabitangaje.
Mu gihe ingamba zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 ziherutse koroshywa, bimwe mu bikorwa bigakomorerwa, Polisi iraburira abakomeje kwirara bakarenga ku mabwiriza n’ubwo ingamba zorohejwe, kuko icyorezo kigihari kandi inzego zireba iyubahirizwa ry’amabwiriza zikaba zitazihanganira abayarengaho.
Umukino w’umupira w’amaguru wahuzaga u Rwanda na Uganda kuri iki Cyumweru tariki 10 Ukwakira 2021 urangiye ikipe y’umupira w’amaguru ya Uganda itsinze u Rwanda igitego kimwe ku busa.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 09 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 114, bakaba babonetse mu bipimo 17,306. Abantu bane bitabye Imana, bakaba ari abagore 3 n’umugabo 1.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 08 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 140, bakaba babonetse mu bipimo 11,985. Abantu batatu bitabye Imana, bakaba ari abagore 2 n’umugabo 1.
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe ku itariki ya 04 Ukwakira 2021, bwakiriye dosiye y’umusore ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuturanyi we w’imyaka cumi n’itatu y’amavuko.
Umukino w’umupira w’amaguru wahuzaga u Rwanda na Uganda kuri uyu wa Kane tariki 07 Ukwakira 2021 urangiye ikipe y’umupira w’amaguru ya Uganda itsinze u Rwanda igitego kimwe ku busa.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yasuye Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya Gihanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory - RFL) ashima ibyagezweho anabizeza gukora ubuvugizi ku mbogamizi ihura na zo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 06 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 132, bakaba babonetse mu bipimo 7,602. Abantu batandatu bitabye Imana, bakaba ari abagore batanu n’umugabo umwe.
Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 6 Ukwakira 2021, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, yasuye Polisi y’u Rwanda aho ikorera ku cyicaro gikuru cyayo ku Kacyiru agirana ibiganiro n’abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 05 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 126, bakaba babonetse mu bipimo 9,113.
Polisi y’u Rwanda iravuga ko hari amafaranga yatoraguwe hafi y’amarembo y’ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga cya Huye. Ayo mafaranga ngo yatoraguwe ku wa Mbere tariki 05 Ukwakira mu masaha ya saa moya n’igice za mu gitondo.
Mu mukwabu wo kurwanya ubujura bw’amashanyarazi ukorwa buri gihe na Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) ifatanyije n’Inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, mu kwezi gushize kwa Nzeri 2021 abantu umunani barafashwe bakekwaho gukoresha amashanyarazi atishyurwa, abandi bakurikiranyweho kwangiza ibikorwa remezo (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 04 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 81, bakaba babonetse mu bipimo 7,506. Abantu batanu bitabye Imana, bakaba ari abagore babiri n’abagabo batatu.
Imbuga nkoranyambaga zikomeje kugaragara ko ari ikintu cy’ingenzi mu buzima bwa benshi, dore ko benshi bazishimira uburyo zoroshya ibijyanye no guhanahana amakuru.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima bw’Imyororokere (UNFPA) ku bufatanye na Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda, n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, bashyize ibuye ry’ifatizo aharimo kubakwa inzu izafasha muri serivisi zijyanye cyane cyane no kwita ku bahuye n’ihohoterwa mu nkambi y’impunzi ya Kiziba iherereye mu (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 30 Nzeri 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 159, bakaba babonetse mu bipimo 11,641.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 29 Nzeri 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 168, bakaba babonetse mu bipimo 11,085.
Ku wa Kabiri tariki ya 28 Nzeri 2021, Umuryango w’Abibumbye wambitse abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo imidali y’ishimwe. Abambitswe imidali ni abapolisi b’u Rwanda 158 bagize itsinda ry’abapolisi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri iki gihugu cya Sudani (…)
Abantu 11 bafatiwe mu Karere ka Kicukiro barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 ku wa Mbere tariki ya 27 Nzeri 2021, bakaba bafashwe barimo gusenga binyuranijwe n’amabwiriza yo kurwanya COVID-19. Ni mu gihe amasengesho agomba kubera mu nsengero zujuje ibisabwa mu rwego rwo kwirinda COVID-19.
Mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 28 Nzeri 2021 ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru habereye ibiganiro bigamije kurebera hamwe uko harwanywa ihohotera rishingiye ku gitsina. Ni ibiganiro byahuje Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo ari bo ishami ry’umuryango w’ibibumbye ryita ku muryango n’iterambere (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 27 Nzeri 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 143, bakaba babonetse mu bipimo 8,873.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje amabwiriza agenga ibirori bibera mu ngo. Ni nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 21 Nzeri 2021 yakomoreye ibirori bibera mu ngo, ariko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu igasabwa gushyiraho amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze iraburira abakekwaho kwiba inka z’abaturage bakajya kuzihisha mu mazu nyuma bakazazibaga. Ni nyuma y’uko ku wa Gatandatu tariki ya 25 na tariki ya 26 Nzeri abantu barindwi Polisi yabafatanye inka 6.
Abapolisi n’abasirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Repubulika ya Santarafurika bari kumwe n’abandi banyarwanda baba muri iki gihugu, ku wa Gatandatu tariki ya 25 Nzeri 2021 bifatanyije n’abaturage bo mu Mujyi wa Bangui mu gikorwa cy’umuganda wo gusukura uyu mujyi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 25 Nzeri 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 157, bakaba babonetse mu bipimo 10,588. Abitabye Imana ni batandatu, bakaba ari abagore batatu n’abagabo batatu.
Ku wa Gatanu tariki ya 24 Nzeri 2021, Polisi y’u Rwanda na kaminuza ya African Leadership University (ALU) ifite ishami mu Rwanda, basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye no guhugurana, uburezi n’ubushakashatsi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 233, bakaba babonetse mu bipimo 11,165. Abitabye Imana ni icyenda, bakaba ari abagore batatu n’abagabo batandatu.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimye akazi Ingabo na Polisi b’u Rwanda bakoze mu kubohoza uduce twari twarigaruriwe n’ibyihebe muri Mozambique, ariko ababwira ko akazi ari bwo kagitangira kuko bafite inshingano zo kurinda abaturage no kubungabunga umutekano muri ibyo bice.
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, kuva ku wa Gatatu tariki ya 22 Nzeri kugeza tariki ya 23 Nzeri ryatanze amahugurwa ku bakozi bo mu ruganda rwa Bralirwa ishami rya Gisenyi mu Karere ka Rubavu. Ni amahugurwa yari agamije guhugura abakozi b’uru ruganda uko bakwirinda inkongi n’uko (…)