Abashoramari bifuza gutangiza ibikorwa byabo mu Rwanda barahabwa umuriro w’amashanyarazi nta kiguzi

Mu rwego rwo kwihutisha iterambere hashyigikirwa ishoramari, Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) ku bufatanye n’abandi baterankunga batandukanye, bashyizeho gahunda yo korohereza abashoramari bifuza gutangiza ibikorwa byabo mu Rwanda aho bahabwa umuriro nta kiguzi. REG ibubakira umuyoboro w’amashanyarazi kugeza ku bikorwa byabo ndetse bagahabwa na “transformer” by’ubuntu kugira ngo batangize inganda cyangwa ibindi bikorwa by’iterambere ku buntu.

Transformer bahawe
Transformer bahawe

Kugeza ubu imishinga y’ishoramari isaga 262 imaze guhabwa amashanyarazi nta kiguzi ndetse yatangiye kubyaza umusaruro ibikorwa byabo.

Bamwe mu bamaze gushora imari mu Rwanda ndetse bafashijwe muri iyi gahunda yiswe “Doing business”, barishimira ko byabafashije cyane guhita batangira business zabo.

Hahirwumukiza Alphonse ayobora uruganda rukora umuceri mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, uru ruganda rukaba rwarahawe amashanyarazi binyuze muri iyo gahunda ya “Doing business” aho bayahawe nta kiguzi.

Uyu mugabo yagize ati “turashimira REG kuba yaraduafashije kwiteza imbere, tukimara kwandika dusabwa guhabwa amashanyarazi, haciye igihe gito baraza baradusura ndetse bahita baduha amashanyarazi, urebye kugeza umuyoboro w’amashanyarazi hano no kuduha “transformer” ubihaye agaciro byatwara nka miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko ayo ntitwayatanze ahubwo REG yaradufashije tuyabonera Ubuntu natwe duhita dutangira business bitatugoye ndetse murabona ko uruganda rwacu rutanga umusaruro ugaragara muri Rusizi no mu bice bihegereye.”

Zoey Zou ni Umushinwakazi ushinzwe ubucuruzi muri kompanyi y’Abashinwa yubaka ikanagurisha amazu yitwa Rose Garden.

Ubwo twasuraga iyi kompanyi yabo na we yatwakiranye ibyishimo cyane atugaragariza uburyo REG yabahaye amashanyarazi nta kiguzi ku bintu ubundi byakabaye byishyurwa.

Zoey yagize ati “Twabibwiwe n’inshuti ko hari gahunda yo korohereza ishoramari binyuze muri iyo gahunda yiswe doing business natwe twandika duciye ku rubuga rwa REG www.reg.rw dusaba amashanyarazi, haciye igihe gito turasurwa ndetse bahita batwubakira umuyoboro ugera hano ku nyubako zacu kandi banaduha na “transformer”, byaradushimishije cyane REG uburyo ikora kinyamwuga.”

No mu cyanya cyahariwe inganda muri Kigali Economic Zone hari bamwe mu bahakorera na bo bahawe amashanyarazi binyuze muri gahunda.

Mu bo twasuye harimo uruganda rukora imifuniko y’amacupa rwitwa Nitrivofood and beverages Ltd ndetse n’urukora ifu ya kawunga rwitwa Farmers Kawunga.

Abahagarariye izi nganda zombi na bo bashimye serivisi bahawe yo guhabwa amashanyarazi ku buntu ndetse byabafashije guhita batangira neza business zabo.

Gakwavu Claver, umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri REG-EUCL ari na we ukuriye ishami rikora ibi bikorwa byo gutanga amashanyarazi, avuga ko izi serivisi batanga zorohereje ishoramari ndetse byihutisha iterambere n’ubukungu bw’igihugu kuko abashoramari mbere bananizwaga no kubanza kwiyubakira imiyoboro.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ibi byo gutanga amashanyarazi ku buntu n’ubwo REG biyitwara amafaranga menshi, ariko bikurura abashoramari ngo bashore imari yabo mu Rwanda bityo bikihutisha iterambere ry’igihugu.

Kugeza ubu ingo zisaga 71,1% mu Rwanda zifite amashanyarazi harimo izifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari n’andi afatiye ahanini ku mirasire y’izuba. Intego y’u Rwanda ni uko mu mwaka wa 2024 buri rugo mu Rwanda ruzaba rufite amashanyarazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka