StarTimes ikomeje gutanga Noheli iha za miliyoni abanyamahirwe batsinze muri Poromosiyo yiswe ‘StarTimes Wisheya’

StarTimes, sosiyete ya mbere mu Rwanda icuruza ibijyanye n’amashusho ku giciro buri wese yisangamo, ikomeje kuba ku isonga mu Rwanda by’umwihariko muri ibi bihe bya Noheli muri poromosiyo yiswe ‘StarTimes Wisheya’.

Kuva iyi poromosiyo yatangira, StarTimes iri guha abanyamahirwe baguze abonema y’ukwezi cyangwa abafatabuguzi bashya baguze SABANA package, bikabahesha amahirwe yo gutombora za miliyoni z’amafaranga n’ibindi bihembo bitandukanye biturutse muri serivisi igurisha hifashishijwe interineti, izwi nka ‘StarTimes GO’ birimo Televiziyo ya puse 55 mu rwego rwo gusangira na bo Noheli.

Umudahemuka Rosette ashyikirizwa igihembo
Umudahemuka Rosette ashyikirizwa igihembo

UMUDAHEMUKA Rosette utuye mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, akaba umwe mu batsindiye 500,000 Frw yavuze ko yishimye cyane kuko byari ubwa mbere atomboye mu buzima bwe. Avuga ko nta banga ridasanzwe yakoresheje uretse kugura abonema ya buri kwezi. Yavuze ko akorana na StarTimes kuva yatangira mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2008. Avuga ko impamvu yayihisemo ari uko ihendutse, ikindi ngo ni uko StarTimes ibagezaho ibyo bakeneye kureba byaba ibyo mu Rwanda cyangwa ibyo mu mahanga. Yongeyeho ko nta yindi dekoderi aratunga.

Abandi banyamahirwe bahawe ibihembo muri ‘StarTimes Wisheya'
Abandi banyamahirwe bahawe ibihembo muri ‘StarTimes Wisheya’

MUKAMA Jean Bosco na we ni umwe mu batomboye bagahabwa ibihembo. Yavuze ko yishimira ko StarTimes itagarukira mu gucuruza gusa, ahubwo inibuka abafatabuguzi bayo ikabasangiza ku byiza baba bagezeho. Ngo ni nk’aho amafaranga baba batanze bagura ifatabuguzi abagarukira.

Kuri ubu StarTimes itanga serivise za digitale (digital) aho ushobora guhuza telefone yawe ya Smart na dekoderi byawe ukabasha gukurikirana gahunda zose za StarTimes aho uri hose ukoresheje App ya StarTimes ON. Ushobora no kugura abonema ukoresheje iyi App ya StarTimes ON. Mu gihe ugize ikibazo cyangwa hari icyo wifuza kubaza, ushobora guhamagara kuri Call Center: 0788 15 66 00, cyangwa ukanyura ku mbuga nkoranyambaga za StarTimes ari zo Facebook @startimesrwanda, Instagram @rwandastartimes na Twitter @startimesrwanda.

StarTimes imaze imyaka isaga 15 ikorera mu Rwanda, ifasha abaturage kugera ku iterambere ryabo, ibagezaho amashusho meza y’ibiganiro, filime zitandukanye, zirimo amaseri (series) n’imikino itandukanye yo mu Rwanda ndetse no hanze y’u Rwanda bibaryohera. StarTimes iriifuriza abafatabuguzi bayo Noheli Nziza n’Umwaka Mushya Muhire wa 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Noheli yatangiye kwizihizwa na Kiliziya Gatulika le 25/12/336.Abigishwa ba Yezu tugenderaho,nta na rimwe bizihije NOHELI.Abakuru b’amadini ya Gikristu bazi neza ko Yezu atavutse le 25 December.Ikibi kurushaho,nuko iyo tariki yari iy’umunsi mukuru Abaroma bizihizagaho Ivuka ry’Ikigirwamana cyabo kitwaga Sol Invictus.Gatulika yahimbye” ko Yezu yavutse le 25 December,kugirango “ikurure” abo bapagani b’I Roma baze mu idini ryabo.Imana itubuza kuvanga ibintu byayo n’ibyerekeye Ibigirwamana.Birayibabaza cyane.Niyo mpamvu abakristu nyakuri batizihiza Noheli.Mu rwego rwo “kwishimisha” no “Gucuruza”,abatemera Yezu,urugero Abashinwa n’Abahinde bizihiza Noheli cyane.

gataza yanditse ku itariki ya: 23-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka