Rusizi: Umuturage yafatiwe mu cyuho arimo guha umupolisi ruswa

Tariki ya 27 Ukuboza 2021 nibwo Polisi ikorera mu Karere ka Rusizi yafashe Niyobuhungiro Oscar w’imyaka 26 arimo guha umupolisi ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu. Yayatangaga kugira ngo uwo mupolisi amuhe moto ye yari yafashwe, yafatiwe mu Murenge wa Kamembe, Akagari ka Kamurera, Umudugudu wa Cyapa.

Niyobuhungiro Oscar
Niyobuhungiro Oscar

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko abaturage bari bamaze iminsi batanze amakuru ku bayobozi ba koperative y’abamotari bavuga ko hari moto babonye ifite ibirango RE 611L ikoreshwa mu bikorwa byo kubibira amatungo(ihene) zikajya kubagwa. Iyo moto yaje gukurikiranwa ifatanwa Niyobuhungiro Oscar usanzwe abaga amatungo, ariko abonye agiye kuyifatanwa yahise ayita hasi ariruka aracika.

CIP Karekezi yagize ati “Abaturage bamaze gutanga ayo makuru abashinzwe umutekano mu makoperative y’abamotari muri Kamembe bafashe ya Moto bayishyikiriza Polisi, Niyobuhungiro yarirutse arayita. Yaje guca inyuma ajya kuri Polisi ahafungiye iyo Mota abwira umupolisi ko amuha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu akamurekurira moto. Umupolisi yaramwemereye ariko abimenyesha bagenzi be abamenyesha aho aza guhurira n’uwo muntu amuha iyo ruswa kugira ngo bamufate.”

CIP Karekezi yakomeje avuga ko abapolisi bafatiye mu cyuho Niyibuhungiro arimo gutanga iyo ruswa. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yaboneyeho kongera gukangurira abantu gucika ku ngeso mbi yo gushaka gutanga ruswa kugira ngo bahabwe ibyo batemererwa n’amategeko byongeye bakabikora ku bapolisi kandi aribo bashinzwe kurwanya ruswa.

Ati “Uriya muntu yagombaga gukurikirana moto ye mu bundi buryo bwemewe n’amategeko atagombye gutanga ruswa, abantu duhora tubakangurira kwirinda ingeso yo kumva ko bazatanga ruswa kugira ngo bahabwe serivisi batemererwa n’amategeko. Byongeye hari abafatwa baha ruswa abapolisi birengagije ko Polisi ari urwego rushinzwe kurwanya ruswa aho iva ikagera.”

Niyobuhungiro yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe ahoy amaze gukorerwa dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka. irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turashimira RNp kubwitange ikora ,mukubungabunga umutekano wabanyarwanda nisi muri rusange.

Sebarwanyi jean eric yanditse ku itariki ya: 30-12-2021  →  Musubize

Muduhera amakuru kugihe turabakurikira cyane kandi ndabemera twamaganye ruswa kandi fushima uwo mupolisi

sumare yanditse ku itariki ya: 30-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka