Nyuma y’amabwiriza yo gukumira icyorezo cya Covid-19 yatangajwe ku wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021, hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima, Guverinoma yavuguruye ayo mabwiriza, hagamijwe kurushaho gukumira ikwirakwira rya Covid-19, cyane cyane muri iki gihe cy’iminsi mikuru.
Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza, ku Cyumweru tariki ya 19 Ukuboza 2021 yafashe Hategekimana Joseph w’imyaka 36 na Uwimana François, bakaba bakurikiranyweho gukoresha ubutumwa buhimbano bugaragaza ko bipimishije icyorezo cya COVID-19.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 19 Ukuboza 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 169, bakaba babonetse mu bipimo 32,826.
Perezida w’Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi (EU), Charles Michel, yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame i Buruseli mu Bubiligi. Ni ibiganiro kandi byarimo Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 18 Ukuboza 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 230, bakaba babonetse mu bipimo 33,530.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye itangazo rikubiyemo ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 nyuma y’uko imibare y’abandura ikomeje kwiyongera. Izo ngamba ziratangira kubahirizwa mu gihugu hose guhera ku wa Mbere tariki ya 20 Ukuboza 2021, muri zo ngamba zafashwe harimo kuba ingendo (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 153, bakaba babonetse mu bipimo 19,327.
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana, ku wa Gatanu tariki ya 17 Ukuboza 2021 yashimiye Polisi y’u Rwanda ku muhate n’ubushobozi mu kubumbatira umutekano no kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko. Ibi yabivuze ubwo yatangizaga inama nkuru ya Polisi yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) yakoze ikoranabuhanga rizwi ku izina rya Telephone Control of Outdoor Vacuum Recloser, iri koranabuhanga rikazajya rifasha mu gukemura ibibazo by’umuriro mu bice bitandukanye by’igihugu aho bishoboka mu gihe umuriro wabuze ku muyoboro w’amashanyarazi runaka.
Ku wa Kane tariki ya 16 Ukuboza 2021 ku bufatanye n’abaturage, Polisi yafashe abantu 151 barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bateranira mu rugo rw’umuturage basenga. Bafatiwe mu rugo rwa Mugirente Innocent utuye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Musambira, Akagari ka Cyambwe, Umudugudu wa Rugarama. Bari abagabo 17, (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 16 Ukuboza 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 142, bakaba babonetse mu bipimo 12,246.
Pro-Femmes Twese Hamwe ni Impuzamiryango ihuza imiryango 53 itegamiye kuri Leta. Pro-Femmes Twese Hamwe ikora cyane cyane mu guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore, igateza imbere umugore, guteza imbere uburenganzira bw’umwana, guteza imbere umuco w’amahoro uhereye mu rugo kuzamuka kugeza ku (…)
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yasezeranije umutekano usesuye abarimo kwitabira imurikagurisha mpuzamahanga irimo kubera mu Mujyi wa Kigali. CP Kabera yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Ukuboza ubwo hatangizwaga ku mugaragaro imurikagurisha rya 24 ririmo kubera mu Karere (…)
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’Igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, General Dieudonné Amuli Bahigwa uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, tariki ya 14 Ukuboza yasuye ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze. Muri uru ruzinduko yagiranye ibiganiro n’abanyeshuri barimo kwiga muri (…)
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ku wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro, ifatirwamo imyanzuro ikurikira:
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) yatangaje ko mu Rwanda hagaragaye abantu batandatu banduye virusi yihinduranyije ya COVID-19 izwi ku izina rya Omicron. Abo bantu ni abagenzi ndetse n’abahuye na bo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 50, bakaba babonetse mu bipimo 10,032.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku ngingo zitandukanye harimo n’ingamba zashyizweho zigamije gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Ku wa Gatandatu ushize StarTimes yatanze amafaranga arenga Miliyoni na Televisiyo ya puse 55” ku banyamahirwe batsinze muri poromosiyo StarTimes Wisheya.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 13 Ukuboza 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 79, bakaba babonetse mu bipimo 14,184.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 11 Ukuboza 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 28, bakaba babonetse mu bipimo 25,719.
Umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta Bridges to Prosperity (B2P) na Guverinoma y’u Rwanda, tariki 10 Ukuboza 2021 batashye ikiraro cy’ijana cyubatswe mu Murenge wa Gatare, Akarere ka Nyamagabe, Intara y’Amajyepfo.
Umuryango w’urubyiruko witwa ‘Citizen Voice and Actions’ ufite intego yo kubaka ubushobozi bw’urubyiruko mu bijyanye n’imiyoborere. Buri mwaka ubuyobozi bwawo buhuriza hamwe urubyiruko ruturutse mu turere twose kandi ruri mu ngeri zitandukanye bakaganira kuri gahunda za Leta n’uruhare bagomba kuzigiramo.
Ubuyobozi bw’uruganda rwa CIMERWA bwagaragaje uko ibikorwa byabo by’ubucuruzi byagenze mu mwaka w’ingengo y’imari ushize (guhera mu kwezi k’Ukwakira 2020 kugeza muri Nzeri 2021), bugaragaza ko muri rusange babonye inyungu ishimishije.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 10 Ukuboza 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 39, bakaba babonetse mu bipimo 14,980.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 09 Ukuboza 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 53, bakaba babonetse mu bipimo 11,477.
Hashize ibyumweru bigera kuri bibiri abakunzi ba filime y’uruhererekane URURABO RWO MU ISHYAMBA bategereje n’amatsiko menshi igice cya kabiri. Hari amakuru meza y’uko ubu yatangiye gutambuka kuri StarTimes BTV shene ya 124 kuri dekoderi ikoresha antene y’udushami no kuri shene ya 776 kuri dekoderi ikoresha dish (igisahane).
Aba Sheikh bashya bagera kuri 42 bahawe amahugurwa abafasha kwinjira mu ihuriro ry’Abagize Inama y’Abamenyi b’Idini ya Islam mu Rwanda. Ni amahugurwa afite insanganyamatsiko igira iti: "Uruhare rw’umubwirizabutumwa mu kubaka igihugu gitekanye."
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 08 Ukuboza 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 15, bakaba babonetse mu bipimo 9,186.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yageze i Dar es Salaam muri Tanzania aho yakiriwe na Minisitiri ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Prof. Palamagamba John Kabudi.