Abagore mirongo icyenda na babiri (92) bahagarariye abandi ku rwego rw’Akarere no ku rwego rw’imirenge mu muryango FPR Inkotanyi bo mu Karere ka Musanze, biyemeje kwigira ku makosa abandi bagore bakoze, bakayakosora kugira ngo Jenoside itazongera kuba.
Abacuruzi bakorera i Remera muri Gare no hafi yaho, hamwe n’abakora mu bigo bitwara abagenzi mu modoka nini n’intoya mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo bakomeje gahunda ngarukamwaka biyemeje yo gusura inzibutso no kumenya byimbitse amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari kumwe na Madame Jeannette Kagame, ku mugoroba wo ku wa gatatu tariki 26 Kamena 2019 bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’ubwigenge bwa Madagascar, isabukuru yizihijwe ku nshuro ya 59.
Inkura eshanu zaturutse ku mugabane w’u Burayi zageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki 24 Kamena 2019 ziturutse muri Repubulika ya Tchèque.
Abaturage b’Akarere ka Nyabihu 63 bari mu byiciro bitandukanye bavuga ko gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi ari umwanya ukomeye utuma barushaho kubona ububi bwa Jenoside, bityo baharanire kurwanya amacakubiri hagati yabo.
Gakwerere Moses utuye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Kanyinya mu Kagari ka Taba, Umudugudu wa Taba, yagize amahirwe yo kugaruka mu Rwanda ku wa gatanu tariki 21 Kamena 2019 nyuma yo gufatirwa muri Uganda akahafungirwa mu gihe cy’amezi atatu azira akarengane nk’uko abisobanura.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko nta buryo na bumwe abona bwateza intambara hagati y’u Rwanda na Uganda. Yabivuze mu rwego rwo gusubiza abari bamaze iminsi bahwihwisa ko hari umwuka w’intambara ututumba hagati y’u Rwanda na Uganda.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yashyize ahagaragara ingamba zafashwe zigamije kunoza ibyerekeranye n’imikino y’amahirwe, ari na yo ibamo ibyitwa ibiryabarezi byakunze kwinubirwa n’abantu batandukanye, bagaragaza ko nta nyungu babibonamo ahubwo ko bigamije kubakenesha.
Abanyeshuri 70 basoje ayisumbuye muri Green Hills Academy kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Kamena 2019 bitezweho kuba umusemburo w’impinduka nziza mu Rwanda no hirya no hino ku isi.
Abayislamu bo mu bihugu 24 bari mu Rwanda basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi tariki 13 Kamena 2019 bavuga ko gusura urwibutso byabafashije kumenya uko Jenoside yakozwe.
Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yandikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari na we uyoboye umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ibaruwa isaba kwemerera Congo kuba umunyamuryango wa EAC.
Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye bemeje ko icyorezo cya Ebola cyageze muri Uganda.
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority) cyatangaje ko amakamyo aremereye yemerewe guca mu buryo bw’agateganyo ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda.
Kwizera Evariste washyingiranywe na Mukaperezida Clotilde mu mpera z’ukwa mbere muri uyu mwaka wa 2019 yatawe muri yombi ashinjwa gusambanya umwana.
Mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu gice gikorerwamo ubucuruzi n’ubukorikori, ahazwi nko mu Gakiriro, hadutse inkongi y’umuriro yibasira igice cyaho cyo haruguru gikoreramo koperative APARWA.
Mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Mwendo mu Kagari ka Gafunzo habereye impanuka yabaye ahagana saa tatu n’igice ku cyumweru tariki 02 Kamena 2019, igwamo abantu batandatu.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Dr. Isaac Munyakazi, yerekanye ko mu gihe uburezi budateye imbere, igihugu kidashobora kugera ku mpinduka cyifuza.
Mu gihugu cya Malawi hari abakobwa batanga ubuhamya bw’uburyo bafashijwe n’agakoresho kitwa “Menstrual Cup” kameze nk’agakombe ariko ka Pulasitike kifashishwa mu gihe cy’imihango kagasimbura izindi mpapuro n’udutambaro bari basanzwe bakoresha.
Ikompanyi yitwa East African Promoters (EAP), imenyerewe mu gutegura ibitaramo bikomeye mu Rwanda, yateguye ibitaramo bizazenguruka intara zose z’u Rwanda uko ari enye n’umujyi wa Kigali. Ibyo bitaramo bikubiye mu iserukiramuco ryiswe “Iwacu muzika Festival” bikazajya biba buri mwaka.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko Urwego rw’Igisirikare cya Uganda rushinzwe Ubutasi (CMI) rwashimuse Abanyarwanda babiri ari bo Samvura Pierre w’imyaka 47 na Habiyaremye Eric w’imyaka 25 y’amavuko.
Buri wa gatandatu usoza ukwezi, hirya no hino mu Rwanda hakorwa umuganda rusange, aho abayobozi mu nzego zitandukanye, inzego z’umutekano n’abaturage bahurira ku gikorwa cyateguwe bagakora imirimo y’amaboko.
Abanyeshuri n’abakozi ba kaminuza ya Kibogora Polytechnic basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, batahanye umugambi wo gusangiza abandi ibyo babonye kugira ngo bose bafatire hamwe ingamba zo kurushaho kurwanya icyatuma Jenoside yongera kubaho.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ni umwe mu bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Cyril Ramaphosa uherutse gutorerwa kuyobora icyo gihugu. Uwo muhango witabiriwe n’abantu basaga ibihumbi 30 biganjemo abaturage ba Afurika y’Epfo, ukaba ubera kuri Stade Loftus Versfeld mu Mujyi wa (…)
Claudine Kabeza asanzwe ari umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubuvuzi i Rwamagana. Ni n’umunyeshuri muri kaminuza yo mu Budage.
Abana babiri bagororerwaga muri gereza ya Nyagatare batorotse mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri tariki 21 Gicurasi 2019.
Mugabo Jerome, Umuyobozi wa Kigali Garment Centre Ltd, uruganda rukora imyenda, avuga ko nk’abikorera biteguye gufasha Leta bahugura abiga imyuga nk’ubudozi, nyuma bazabahe n’akazi.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yateguye gahunda y’iminsi itatu yo gutembereza abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda.
Ibyamamare mu gusiganwa ku maguru birangajwe imbere na Usain Bolt na Mohamed Farah byatumiwe mu irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku maguru (Kigali International Peace Marathon) riteganyijwe kuba ku itariki ya 16 Kamena 2019 i Kigali rikazatangirizwa i Remera kuri Stade Amahoro.
Abanyeshuri bahagarariye abandi na bamwe mu bayobozi n’abakozi ba kaminuza ya INES-Ruhengeri bavuga ko ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi hagaragara ibimenyetso bifatika bivuguruza abahakana Jenoside.
Mukangarambe Laurence utuye mu Mudugudu wa Kagarama, Akagari ka Musave, Umurenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo yasazwe n’ibyishimo yatewe no kwakira inka yorojwe na koperative Hobe Nshuti ikorera mu Kagari ka Musave atuyemo.