Ibiganiro mpaka ku bukungu bituma biyungura ubumenyi mu bushakashatsi bakora

Abanyeshuri bo muri za kaminuza mu Rwanda barashima gahunda y’ibiganiro mpaka bibahuza ku ngingo zerekeranye n’ubukungu kuko bibatera umwete wo gukora ubushakashatsi bigatuma baniyungura ubumenyi.

Niyonsaba David ukora muri EPRN avuga ko ibi biganiro mpaka bifasha abanyeshuri gukora ubushakashatsi no kumenya amakuru agezweho mu bukungu
Niyonsaba David ukora muri EPRN avuga ko ibi biganiro mpaka bifasha abanyeshuri gukora ubushakashatsi no kumenya amakuru agezweho mu bukungu

Niyonsaba David, umukozi wa EPRN (ikigo gikora ubushakashatsi mu bijyanye n’ubukungu) ushinzwe gahunda zijyanye n’abanyeshuri n’urubyiruko avuga ko bategura izo gahunda z’ibiganiro mpaka bihuza abanyeshuri bagamije kuganira ku bijyanye n’ubukungu.

Iyo gahunda bayitangiranye na kaminuza zirindwi zo muri Kigali. Niyonsaba avuga ko abanyeshuri bo muri izo kaminuza bahurira hamwe, bakabaha insanganyamatsiko, abanyeshuri bakayiganiraho basa n’abayijyaho impaka, bareba mu mpande zose haba ku byiza n’ibibazo bishobora kuboneka muri iyo ngingo ijyanye n’ubukungu, ndetse bakareba n’uburyo imbogamizi zirimo zakemuka.

Ubwo mu mpera z’ukwa gatandatu 2019 barimo basoza ibyo biganiro, bajyaga impaka ku bijyanye n’isoko rusange rya Afurika (Africa Continental Free Trade Area) bibaza niba Afurika yiteguye ku buryo ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika bushoboka. Barebaga niba hari ibyo ibihugu bitari byageraho cyangwa se bikibura, cyangwa se bakareba niba ibikenewe byose ibihugu bibifite kugira ngo bitangire.

Abanyeshuri bakoze ubushakashatsi bwabo, basoma ibitabo n’ibinyamakuru bitandukanye kugira ngo babone amakuru agaragaza niba ibihugu bya Afurika byiteguye cyangwa niba bititeguye.

Niyonsaba David Ati “Ni ukugira ngo dushishikarize abanyeshuri gusoma. Biri muri gahunda tugira yo gusakaza ubumenyi muri za Kaminuza bujyanye n’amakuru agezweho mu bukungu. Ibi biganiro mpaka bigamije kwigisha no gutoza abanyeshuri gukora ubushakashatsi bakiri muri kaminuza. Kaminuza zihitamo abazihagararira muri ibyo biganiro mpaka.”

Asobanura akamaro k’ibyo biganiro cyane cyane kuri urwo rubyiruko, Niyonsaba David yagize ati “Urugero iyo turimo kuvuga ubucuruzi bwambukiranya imipaka, iyo tuvuga kwihuza kwa Afurika kugira ngo abantu bungukire mu bijyanye n’ubucuruzi, aba ngaba ni bo bacuruzi bazatangira ejo cyangwa ejobundi. Iyo imisoro yakuweho cyangwa igashyirwaho, aba ni bo babyungukiramo cyangwa bakabihomberamo. Muri rusange rero ibi biganiro bituma urubyiruko rwumva ibirimo gukorwa, akamaro bizabagirira n’ingaruka byaba bibafiteho.”

Ati “Ikindi kandi niba hari ibitagenda, niba hari ibikibura, aba banyeshuri nibarangiza kwiga ni bo bazayobora inzego za Leta n’izindi nzego zitandukanye. Ni yo mpamvu rero baba bagomba gusobanukirwa aho igihugu kigeze cyangwa se na Afurika aho igeze muri rusange.”

Abanyeshuri bitabira ibi biganiro bashima ko bibafasha kwiyungura ubumenyi bagatinyuka no kuvugira mu ruhame
Abanyeshuri bitabira ibi biganiro bashima ko bibafasha kwiyungura ubumenyi bagatinyuka no kuvugira mu ruhame

Umwe mu banyeshuri bitabiriye ibyo biganiro mpaka witwa Divine Nemeye wiga muri Kaminuza y’Abadiventiste ya AUCA, avuga ko ibyo biganiro mpaka bibatera umwete wo gukora ubushakashatsi, bigatuma bamenya amakuru kuri gahunda ziriho mu bukungu haba mu Rwanda, muri Afurika n’ahandi hirya no hino ku isi.

Mugenzi we witwa Mwesigye Thomas wiga muri Kaminuza ya Mount Kenya, avuga ko ibyo biganiro bifite akamaro kanini.

Ati “Hano tujya impaka ku bijyanye n’ubukungu bw’igihugu. Ikintu cya mbere byamfashije ni ubumenyi nungutse. Byatumye menya ibijyanye n’ingengo y’imari y’igihugu. Mu myaka yose maze ni bwo bwa mbere nari nshatse kureba ibijyanye n’ingengo y’imari igihugu gikoresha, uko ingana, uko ikoreshwa n’aho iva. Gukora ubwo bushakashatsi byaturutse ku kibazo bambajije muri ano marushanwa. Rero ikintu cy’ingenzi bidufasha twebwe nk’urubyiruko bituma tumenya uko ubukungu bw’igihugu buhagaze. Bitwongerera n’ubushobozi bwo kuvugira mu ruhame.”

Ibyo biganiro mpaka byahuje kaminuza zirindwi zo muri Kigali, buri kaminuza ikaba yari ihagarariwe n’itsinda ry’abantu batatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka