Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri iki cyumweru tariki 29 Werurwe 2020, hagaragaye abandi bantu icumi barwaye Coronavirus. Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri mirongo irindwi (70).
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, irasaba abashakanye ko muri iki gihe bari kumwe mu rugo kubera icyorezo cya COVID-19, bazirikana gahunda zo kuboneza urubyaro mu rwego rwo kwirinda inda zitateganyijwe.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Werurwe 2020 hagaragaye abandi bantu batandatu barwaye Coronavirus. Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri mirongo itandatu (60).
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa gatanu tariki 27 Werurwe 2020, mu Rwanda hagaragaye abandi bantu bane barwaye Coronavirus. Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri mirongo itanu na bane (54).
Umugore w’imyaka 27 y’amavuko wo muri Afurika y’Epfo witwa Elizabeth Holloway wari warashyizwe mu kato k’iminsi 14 muri Kenya, birakekwa ko yiyahuye yimanitse mu cyumba aho yari yaracumbikiwe.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa kane tariki 26 Werurwe 2020, mu Rwanda hagaragaye abandi bantu icyenda barwaye Coronavirus. Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri mirongo itanu (50).
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri uyu wa gatatu tariki 25 hagaragaye undi muntu umwe urwaye Coronavirus.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Werurwe 2020 hagaragaye abandi bantu bane barwaye Coronavirus, bituma umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri mirongo ine (40).
Icyorezo cya COVID-19 gikomeje kwibasira Isi kidasize n’umugabane wa Afurika, aho kuri ubu kivugwa mu bihugu bisaga 30 by’uwo mugabane, nk’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ribigaragaza.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda iratangaza ko kuri uyu wa mbere tariki 23 Werurwe 2020 mu Rwanda hagaragaye abandi bantu 17 barwaye Coronavirus. Ibi byatumye umubare w’abarwaye ugera kuri mirongo itatu na batandatu (36).
Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yatangaje ko muri icyo gihugu habonetse abandi barwayi umunani bashya ba COVID-19, umubare w’abamaze kumenyekana bagaragayeho icyo cyorezo uhita ugera ku bantu icyenda.
Nyuma y’uko icyorezo cya COVID-19 cyatumye hafatwa ingamba zikomeye zirimo no guhagarika misa n’andi materaniro mu rwego rwo kugikumira, hari amadini n’amatorero yakomeje gusaba abakirisitu gutanga amaturo y’uburyo butandukanye, ndetse hashyirwaho n’uburyo agomba gutangwamo cyane cyane hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) kiranyomoza amakuru yagaragaye mu mashusho (Video) avuga ko muri Kimisagara mu Mujyi wa Kigali hari abarwayi benshi ba COVID-19.
Banki ya Kigali (BK) yateguye irushanwa rizwi nka ‘BK-Urumuri’ rigiye kuba ku nshuro ya kane, kuri iyi nshuro umwihariko ukaba ari uko hazahatana ba rwiyemezamirimo b’abari n’abategarugori. Iryo rushanwa ryatangijwe tariki 18 Werurwe 2020, rikaba rigamije gushakisha ba rwiyemezamirimo b’abagore 25 bazahabwa inguzanyo (…)
Ubukangurambaga bwo gukaraba neza intoki hagamijwe kwirinda no gukumira icyorezo cya Coronavirus bumaze gufata indi ntera, aho abantu batandukanye bakomeje kugaragaza ko babushyigikiye.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri uyu wa Kane tariki 19 Werurwe 2020 nta murwayi mushya wa Coronavirus wagaragaye mu bipimo byafashwe. Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda uguma kuri 11.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) yatangaje ko abarwayi ba COVID-19 babaye 11. Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Gatatu habonetse abandi batatu biyongera ku munani babonetse mu minsi itandukanye ishize, bose hamwe baba 11.
Hashingiwe ku mabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima agamije kwirinda icyorezo cya COVID-19, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Kwihutisha Iterambere (RDB), rwasabye amahoteli, n’andi macumbi, amaresitora, utubari n’utubyiniro gushyira ibikoresho by’isuku (kandagira ukarabe n’amavuta yica za mikorobe (hand sanitizers) aho ababagana (…)
Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) iramenyesha abantu bose baba Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga basuraga inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu matsinda y’abantu benshi, ko bihagaritswe mu gihe cy’ibyumweru bibiri.
Ange Kagame, abinyujije kuri Twitter, na we yagaragaje ko ashyigikiye ubukangurambaga bumaze iminsi butangijwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO).
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko ku wa 16 Werurwe 2020 rwafashe umugore witwa Mukanzamuye Apronaria ukekwaho gusambanya abana babiri b’abahungu mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, na we yinjiye mu bukangurambaga bwo gusukura neza intoki, mu rwego rwo kwirinda ndetse no gukumira icyorezo cya Coronavirus cyahawe izina rya COVID-19.
Amakuru mashya ya Minisiteri y’Ubuzima aravuga ko mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 16 Werurwe 2020, hagaragaye abandi bantu babiri barwaye Coronavirus, nk’uko itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ribivuga.
Amakuru mashya atanzwe na Minisiteri y’Ubuzima aravuga ko mu Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 15 Werurwe 2020, hagaragaye abandi bantu bane barwaye Coronavirus, ibi bikaba byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri batanu (5).
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yinjiye mu bukangurambaga bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) bushishikariza abatuye Isi gukaraba intoki mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyorezo cya Coronavirus cyahawe izina rya COVID-19.
Nyuma y’impinduka ziherutse gutangazwa mu buryo Siporo rusange izwi nka Car Free Day izajya ikorwamo, aho umuntu azajya akora siporo ku giti cye, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bagaragaye bitabiriye iyi Siporo, bayikorera hafi y’aho batuye bakurikije izo mpinduka, mu rwego rwo kwirinda icyorezo (…)
Minisiteri y’Uburezi ishingiye ku itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima rimenyesha ingamba zo kurwanya ikwirakwizwa rya Coronavirus (COVID-19), yatangaje ko ibigo by’amashuri na za Kaminuza (bya Leta n’ayigenga) bizafunga nibura igihe cy’ibyumweru bibiri uhereye tariki ya 16 Werurwe 2020.
Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ryo kuri uyu wa gatandatu tariki 14 Werurwe 2020 riravuga ko mu Rwanda habonetse umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya Coronavirus cyiswe COVID-19.
Umunya-Esipanye Mikel Arteta utoza Arsenal yakorewe ibizamini, bigaragaza ko yanduye icyorezo cya Coronavirus, ashyirwa mu kato.
Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ingendo z’Abanyaburayi baza muri Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA) zihagaritswe mu gihe cy’iminsi 30.