Bavumbuye uburyo bwo gutara ibitoki bigashya vuba kandi bitangiritse

Abanyeshuri biga muri IPRC Tumba mu byerekeranye na Tekiniki (Electronics and Telecommunication) bakoze imashini yifashishwa mu gutara ibitoki (Banana Ripening Machine) bigashya mu gihe gito kandi bitangiritse.

Berekanye uburyo iyi mashini bavumbuye yakwifashishwa mu gutara ibitoki bigashya vuba kandi bitangiritse
Berekanye uburyo iyi mashini bavumbuye yakwifashishwa mu gutara ibitoki bigashya vuba kandi bitangiritse

Umushinga wabo bawise Smart URWINA, bashaka kumvikanisha ko urwina rwabo rukoresha ikoranabuhanga.

Itsinda ryakoze uwo mushinga rigizwe n’abantu bane ari bo Ngendahimana Valens uriyobora (Team Leader), akaba afatanya na Uwase Aimé na Uwamariya Geneviève n’undi witwa Byiringiro Eric.

Ngendahimana avuga ko kugira ngo bakore uwo mushinga, basuye zimwe mu nganda zitunganya ibikomoka ku bitoki. Basanze abo bantu uburyo babikoramo butizewe butanafite isuku.

Ati “Twagize igitekerezo cyo kuba twabazanira igisubizo kuko twabanje no kubaganiriza twumva ingaruka n’ibibazo bahuriramo na byo, twumva mu by’ukuri bakeneye igisubizo.”

Umushinga wabo wafasha umubare munini w'abakenera gutara ibitoki
Umushinga wabo wafasha umubare munini w’abakenera gutara ibitoki

Ngendahimana yongeyeho ati “Nk’abantu twiga tekinike, twaragiye turicara, dushakisha igisubizo, tumaze kubona cyashoboka, dutangira kubasanga tubabwira cya gisubizo cyacu twumva baracyishimiye, biduha imbaraga zo kubikomeza.”

Ubusanzwe abatara ibitoki bifashishaga uburyo bwa gakondo nko gucana mu rwina, bagashyiramo amashara, ibirere n’ishinge ndetse bagakoresha n’amasashi cyangwa shitingi kugira ngo mu gihe imvura yaguye hatajyamo amazi, ndetse n’ubushyuhe bw’imbere bugumemo.

Icyakora hari igihe amazi y’imvura aba menshi akaba yajya mu rwina akangiza ibitoki agatuma bidashya neza, cyangwa ubushyuhe bukaba bwinshi bikangiza ibitoki, igihe cyo kubyenga kubikuramo umutobe bikagorana (ibyo bita gutema).

Uburyo bushya abo banyeshuri bavumbuye bufite ikoranabuhanga rituma nta mpungenge uwataze ibitoki agira kuko bwifashisha ikimeze nk’isanduku ikoze mu cyuma, ikagira uburyo bwo kugabanya cyangwa kongera ubushyuhe.

Iryo koranabuhanga riteganya ko ibitoki bishya mu minsi itanu. Icyakora ngo hari indi miti abo banyeshuri babonye ko yakwifashishwa, urugero nka gaz yitwa Ethylene, ibitoki bikaba byashya no mu minsi ibiri bitewe n’uko inganda zitunganya ibitoki zibyifuza.

Mu kwezi gushize, ikigo gishinzwe ubushakashatsi n’iterambere ry’inganda(NIRDA) cyatoranyije imishinga 100 y’urubyiruko mu mishinga 400 yahatanaga.

Irushanwa ryitabiriwe n’urubyiruko mu gihugu cyose rwatoranyijwe nk’indashyikirwa mu guhanga udushya twafasha inganda n’ubucuruzi mu gutera imbere hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Abayobozi barimo abashinzwe inganda bashimye udushya urwo rubyiruko rwahanze twagira uruhare mu iterambere ry'inganda
Abayobozi barimo abashinzwe inganda bashimye udushya urwo rubyiruko rwahanze twagira uruhare mu iterambere ry’inganda

Muri iyo mishinga ijana myiza, umushinga wabo wo gutara ibitoki mu buryo bw’ikoranabuhanga waje ku mwanya wa mbere, ba nyirawo bahembwa miliyoni ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda, bemererwa n’amahugurwa azamara amezi atatu ndetse no kubafasha kubahuza n’abashoramari bateza udushya twabo imbere.

Usibye iryo tsinda ryabaye irya mbere rigahembwa miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, ayandi matsinda atanu na yo afite imishinga yahize iyindi yahembwe miliyoni imwe buri tsinda, abarigize bakazahabwa amahugurwa y’amezi atatu, ndetse no kubahuza n’abashoramari.

Izo mashini zifashishwa mu gutara ibitoki abo banyeshuri bo muri IPRC Tumba bavuga ko zizaba zigura nk’ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda kuri koperative iyishaka. Icyakora ntibatangaza igiciro cyatangwa n’inganda zakenera bene izo mashini kuko byaterwa n’igiciro cy’ibikoresho byifashishijwe.

Bamara impungenge abatekereza ko izo mashini ari nto kuko uwakenera iyo mashini bayimwubakira bakurikije ubunini bw’iyo yifuza.

Umushinga wabo waje ku isonga mu mishinga 400 yahatanaga wegukana igihembo nyamukuru cya Miliyoni ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda kongeraho amahugurwa no kubahuza n'abashoramari
Umushinga wabo waje ku isonga mu mishinga 400 yahatanaga wegukana igihembo nyamukuru cya Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda kongeraho amahugurwa no kubahuza n’abashoramari

Abakoze umushinga w’urwina rutara ibitoki rwifashishije ikoranabuhanga bavuga ko bamenyaniye ku ishuri muri IPRC Tumba, bahurira mu itsinda ry’abanyeshuri bahanga udushya (Innovation Club) batangira gutekereza uko bahanga udushya twakemura ibibazo biriho muri sosiyete.

Usibye uwo mushinga wo gutara ibitoki mu buryo bw’ikoranabuhanga, bafite n’indi mishinga yo guteza imbere ibyerekeranye n’ubuhinzi.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye yashimye imishinga y’urwo rubyiruko.

Ati “Ni imishinga myiza yadufasha mu nganda zacu, ndetse na bo bakihangira imirimo.”

Minisitiri Soraya Hakuziyaremye yasobanuye ko Leta ifite ubushake bwo gufasha iyi mishinga kugira ngo izavemo bizinesi zikomeye
Minisitiri Soraya Hakuziyaremye yasobanuye ko Leta ifite ubushake bwo gufasha iyi mishinga kugira ngo izavemo bizinesi zikomeye

Naho kuba hari abantu benshi bagaragaza ibitekerezo by’imishinga yafasha mu iterambere nyamara igahera mu magambo, Minisitiri Soraya yabajijwe icyo babikoraho nka Leta, asobanura ko iyo mishinga itazimira ahubwo ko ikurikiranwa.

Yahereye ku rugero rwo kuba ikigo gishinzwe ubushakashatsi n’iterambere ry’inganda(NIRDA) cyarakoresheje amarushanwa mu gihugu hose hakaboneka imishinga magana ane, na yo igatoranywamo ijana, ndetse abafite imishinga y’indashyikirwa bakaba bahawe amashimwe, ariko bakazafashwa no guteza imbere imishinga yabo, gusa n’abandi bataje mu myanya ya mbere na bo bakazakomeza gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Business zikomeye

Leon yanditse ku itariki ya: 23-09-2019  →  Musubize

Business zikomeye

Leon yanditse ku itariki ya: 23-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka