Inkura eshanu zaturutse i Burayi zageze mu Rwanda amahoro (Amafoto)

Inkura eshanu zaturutse ku mugabane w’u Burayi zageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki 24 Kamena 2019 ziturutse muri Repubulika ya Tchèque.

Iyi ni yo ndege yazanye izo nkura eshanu
Iyi ni yo ndege yazanye izo nkura eshanu

Izo nkura uko ari eshanu zaturutse mu cyanya cyororerwamo inyamaswa cya Safari Park Dvůr Králové muri Repubulika ya Tchèque.

Indege yari itwaye izo nkura yageze i Kanombe ku kibuga cy’indege hafi saa cyenda zo mu rukerera, bikaba biteganyijwe ko ziza guhita zijyanwa muri Pariki y’Akagera, aho zigiye gukomereza ubuzima bwazo.

Izo nkura eshanu ziyongereye ku zindi nkura 17 u Rwanda rwazanye muri 2017 zivuye muri Afurika y’Epfo zikaba zari zimaze imyaka icumi zaracitse mu Rwanda bitewe na ba rushimusi.

Izo nkura zirimo eshatu zitwa Jasiri, Jasmina na Manny zavukiye muri Dvůr Králové muri Repubulika ya Tchèque. Indi imwe yitwa Olmoti yaturutse muri Pariki ya Flamingo mu Bwongereza, iya gatanu yitwa Mandela ituruka mu cyanya cyororerwamo inyamaswa cya Ree Park Safari muri Denmark.

Zose uko ari eshanu zari zimaze iminsi zarahurijwe muri Pariki ya Safari Park Dvůr Králové yo muri muri Repubulika ya Tchèque kuva mu mwaka wa 2018.

Kuva muri iyo Pariki kugera muri Pariki y’Akagera harimo intera y’ibilometero ibihumbi bitandatu (6.000km).

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ruvuga ko umutekano w’izo nkura wizewe kuko mu Rwanda ibikorwa bya ba rushimusi byacitse, zikaba kandi zitezweho kongera umubare wa ba mukerarugendo basura u Rwanda, by’umwihariko abasura Pariki y’Akagera.

Zaje ziherekejwe n'inzobere mu bijyanye no kwita ku nyamaswa
Zaje ziherekejwe n’inzobere mu bijyanye no kwita ku nyamaswa

Amafoto: RDB

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mukomereze aho peee

francois yanditse ku itariki ya: 24-06-2019  →  Musubize

Dukeneye ninyamanswa zitwa cheetah

Wilson yanditse ku itariki ya: 24-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka