Abamotari n’abashoferi bibukijwe ko SIDA ihari, ntaho yagiye

Urubyiruko rwiganjemo urwo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo rwongeye gukangurirwa kwirinda icyorezo cya Sida n’inda ziterwa abangavu zikabangiriza ahazaza habo.

Mukarusagara Clarisse avuga ko bateguye ubukangurambaga bushishikariza abantu kwirinda SIDA n'inda ziterwa abangavu
Mukarusagara Clarisse avuga ko bateguye ubukangurambaga bushishikariza abantu kwirinda SIDA n’inda ziterwa abangavu

Ubwo butumwa bwahawe urwo rubyiruko rwarimo abamotari bo muri koperative GMC i Remera n’abashoferi batwara abagenzi mu modoka nto (taxi voiture) n’abandi batandukanye, bukaba bwajyanishijwe n’umukino w’umupira w’amaguru wahuje abo bamotari n’abashoferi, ari na ko abaturage babishaka bipimishaga ku bushake Virusi itera Sida.

Muri ubwo bukangurambaga bwajyanishijwe n’uwo mukino, urubyiruko by’umwihariko abatwara Taxi Voiture n’abatwara moto babwiwe ko bagira uruhare mu gushuka abana b’abakobwa bakabatera inda n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Emmanuel Niyonizera utwara moto i Remera avuga ko hari bamwe na bamwe koko bavugwaho bene iyo myitwarire.

Ati “Hari abagira izo ngeso zo gushuka abakobwa cyangwa na bo bagashukwa bakagwa muri uwo mutego bagasambana ugasanga banduye n’iyo virusi itera SIDA. Jyewe icyo nshishikariza bagenzi banjye ni ukwirinda gukora iyo mibonano mpuzabitsina itanakingiye, ahubwo bitware neza, birinde.”

Emmanuel Niyonizera
Emmanuel Niyonizera

Emmanuel Niyonizera kandi yagiriye abangavu inama yo kwirinda kugwa mu mutego w’ababashuka bashaka kubasambanya.

Mugenzi we witwa Sakindi Yves na we ukina mu ikipe y’abamotari b’i Remera abajijwe ku bishinjwa abamotari byo gushuka abana b’abakobwa no kubasambanya, yagize ati “Ibyo ngibyo bibaho cyane kuri bagenzi bacu bamwe na bamwe. Muri iri shyirahamwe ryacu ry’abamotari twungurana ibitekerezo n’inama tukaganira no ku myitwarire ikwiye kuturanga.”

Sakindi Yves
Sakindi Yves

Mukarusagara Clarisse, umukozi wa AEE Rwanda, ukorera umushinga DREAMS uterwa inkunga n’ikigega cy’Abanyamerika USAID Ubaka Ejo, avuga ko habayeho umukino wahuje abamotari n’abashoferi ba za taxi voiture, uwo mukino ukaba wabayeho mu rwego rwo gukangurira urubyiruko harimo n’abo bashoferi n’abamotari kwitabira ubwo bukangurambaga.

Ati “Twabikoze kugira ngo babone umwanya wo kuza no kwipimisha Virusi itera Sida. Twari dufite insanganyamatsiko igira iti “Sida iracyariho ntaho yagiye”

“Byari ukubibutsa rero ko nubwo bafite imbaraga zo gutwara abagenzi benshi batandukanye, ariko bazirikana ko Sida igihari, kandi ko ntaho yagiye.”

Abamotari bishimiye igikombe
Abamotari bishimiye igikombe

Mukarusagara avuga ko ubushakashatsi bwakozwe ngo bwagaragaje ko umubare munini w’abatera inda abangavu harimo abamotari n’abatwara imodoka nto zitwara abagenzi za taxi voiture.

Mukarusagara Clarisse avuga ko ubundi butumwa batanga babunyuza mu matsinda y’abagenerwabikorwa bita ‘safe space’ bakabigisha ibyerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere, bakabashishikariza kwirinda ababashuka babashora mu ngeso mbi.

Mu rwego rwo kwirinda Sida bagira inama abo muri ayo matsinda kugira inama inshuti zabo bahorana umunsi ku munsi (partners) zirimo n’abo bamotari n’abashoferi, bakabashishikariza kwipimisha kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze.

Mu bindi uwo mushinga ufasha abagenerwabikorwa bawo harimo kwiga imyuga bakabishyurira amashuri , abandi bagashyirwa mu matsinda yo kwiteza imbere, hakaba n’abo barihira imiryango mituweli.

Uwo mushinga ukorera mu mirenge 10 y’Akarere ka Gasabo. Muri ubwo bukangurambaga bwabereye mu Murenge wa Remera, bwajyanishijwe n’umupira w’amaguru habayeho no guhemba amakipe yahatanye.

Abamotari batsinze bibiri kuri kimwe cy’abashoferi ba taxi voiture, abamotari bahabwa umupira wo gukina n’ibihumbi 250 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ababaye aba kabiri ari bo bashoferi ba taxi voiture bahawe umupira wo gukina n’ibihumbi 200 by’Amafaranga y’u Rwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, Kalisa Jean Sauveur, avuga ko ubwo bukangurambaga bufite akamaro gakomeye.

Ati “Kuko abana bato ari bo bayobozi b’igihugu b’ejo hazaza, abana batwara inda dukwiriye kubarinda. Ubu bukangurambaga ni cyo buberaho kugira ngo dukumire. Ibyabaye byarabaye, ariko noneho twirinde ko nta bindi bishya bikwiriye kubaho ngo usange abana baterwa inda kandi bakiri abana.”

Kalisa Jean Sauveur uyobora umurenge wa Remera
Kalisa Jean Sauveur uyobora umurenge wa Remera

Uyu muyobozi avuga ko ubugenzuzi buheruka gukorwa bwagaragaje ko mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo hari abana 23 babyaye batarageza ku myaka 21 y’amavuko, bafite imyaka guhera kuri 16.

Abo ni ababyaye mu myaka itatu ishize, bakaba ari bo babashije kumenyekana.

Hari batatu bemeye gusubira mu ishuri bariga, hari abandi icumi bagiye kwiga imyuga, hakaba n’abandi basaba ko ubuyobozi bwabakorera imishinga ibyara inyungu.

Imishinga yabo ngo yarakozwe, ubu mu Murenge bategereje ko abo bana babona igishoro kugira ngo batangire bakore ubucuruzi bubafasha kugira ngo bave mu bibazo bafite.

Ikipe y'abatwara taxi voiture yatsinzwe n'abamotari ariko na yo irahembwa nk'iyitabiriye ubukangurambaga
Ikipe y’abatwara taxi voiture yatsinzwe n’abamotari ariko na yo irahembwa nk’iyitabiriye ubukangurambaga
Nyuma y'umukino habayeho guhemba amakipe yakinnye
Nyuma y’umukino habayeho guhemba amakipe yakinnye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka