Imodoka isanzwe itwara imirambo yafashwe ipakiye magendu ya caguwa

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe imodoka ipakiye ibicuruzwa bya caguwa mu buryo butemewe, dore ko yari isanzwe ikoreshwa muri serivisi zijyanye no gutwara imirambo.

Iyi modoka iravugwaho kuba yaragiye i Rusizi itwaye umurambo, igarutse i Kigali ifatirwa mu nzira ipakiye magendu
Iyi modoka iravugwaho kuba yaragiye i Rusizi itwaye umurambo, igarutse i Kigali ifatirwa mu nzira ipakiye magendu

Iyo modoka yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz yafatiwe mu muhanda Ntendezi – Rusizi ahagana saa yine n’igice za nijoro tariki 04 Nyakanga 2019.

Iyo modoka yari itwawe n’umushoferi w’imyaka 57 y’amavuko, ikaba ari iy’ikompanyi isanzwe ikoreshwa mu |Mujyi wa kigali akazi ko gutwara imirambo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye Kigali Today ko iyo modoka yari yahagurutse i Kigali ku wa kane tariki 04 Nyakanga 2019 ijyanye umurambo i Rusizi, ariko ihindukiye ifatwa ipakiye magendu (ibicuruzwa mu buryo butemewe).

Uwari utwaye iyo modoka n'abavugwaho kumuha iyo magendu ngo ayibatwarire batawe muri yombi
Uwari utwaye iyo modoka n’abavugwaho kumuha iyo magendu ngo ayibatwarire batawe muri yombi

Muri ibyo bicuruzwa harimo amabaro atatu y’imyenda, imifuka itatu ifunguye yari irimo imyenda, n’udukapu umunani twarimo inkweto zo gucuruza, izo magendu bakaba ngo bari bazijyanye i Kigali.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko umushoferi w’iyo modoka ubwo yari arimo agaruka i Kigali yavuganye n’abantu, yemera kubatwaza iyo magendu, ariko mu gihe yari mu nzira atabwa muri yombi na Polisi.

Uwo mushoferi n’abo bantu bivugwa ko yari atwaje magendu ndetse n’iyo modoka hamwe na magendu yari ipakiye, byose byoherejwe kuri sitasiyo ya Polisi mu Karere ka Nyamasheke.

CP John Bosco Kabera ashima uruhare rw'abaturage mu gukumira ibyaha, akanabasaba kwirinda kujya mu bikorwa bitemewe kuko babihomberamo
CP John Bosco Kabera ashima uruhare rw’abaturage mu gukumira ibyaha, akanabasaba kwirinda kujya mu bikorwa bitemewe kuko babihomberamo

Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage bayihaye amakuru ndetse ikanabasaba gukomeza ubufatanye mu kwicungira umutekano no gukumira ibyaha.

Ibasaba kandi no kwirinda kwishora mu bikorwa nk’ibyo bitemewe kuko babihomberamo.

CP Kabera ati “Ikigaragara ni uko usanga abantu bakigerageza kwinjiza imyenda ya caguwa mu buryo bwa magendu bayikura mu bihugu duhana imbibi kuko byo biracyayikoresha cyane. Rero turasaba abaturage ko bakurikiza amategeko agenga ubucuruzi kubera ko usibye n’ibyo bicuruzwa bitemewe byangiza ubukungu bw’igihugu, na bo ubwabo babihomberamo.”

Iyi modoka bayisanzemo magendu mu gihe isanzwe itwara imirambo
Iyi modoka bayisanzemo magendu mu gihe isanzwe itwara imirambo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka