‘Kurangiza’ ni ijambo ry’Ikinyarwanda, urubyiruko ntirugatinye kurikoresha - Prof Niyomugabo Cyprien

Prof Niyomugabo Cyprien ashyira mu majwi abiganjemo urubyiruko, akavuga ko hari imvugo bagenda badukana bigatuma imvugo n’amagambo byari bisanzwe biriho bitakaza umwimerere wabyo bikazimira nyamara ntacyo byari bitwaye.

Prof Niyomugabo Cyprien
Prof Niyomugabo Cyprien

Prof Niyomugabo ni impuguke mu ndimi, akaba n’intebe y’inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco, akayobora n’ishuri ry’uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda.

Impungenge ze ku magambo amwe n’amwe agenda atakara azisobanura ahereye ku rugero rw’uko hari abagira isoni zo gukoresha ijambo ‘Kurangiza’ mu mwanya waryo ahubwo ugasanga bakoresha ijambo ‘Gusoza’ nyamara bidasobanura kimwe.

Prof Niyomugabo Cyprien asobanura ko Ijambo ’Gusoza’ rikoreshwa mu gihe igikorwa umuntu yarimo akora adateganya kugisubiraho. Ni mu gihe ijambo ‘Kurangiza’ ryo ngo rikoreshwa mu gihe igikorwa umuntu yari arimo gukora agisubika akaba yakongera akagikora.

Yatanze urugero rw’aho umuntu uvuga ko ashoje kurya atari byo kuko aba asa n’uvuze ko atazongera kurya, ubwo bikaba byashoboka igihe wenda uwo muntu yapfuye.

Ati “Urangiza kurya, ejo ukabikomeza, igihe kikazagera ugasoza kurya utakiri muri ubu buzima.”

Yifashishije urugero rw’umuntu uboha umusambi cyangwa icyibo, asobanura ko ushobora kuboha amasaha yagera ukarangiza kubona, ejo ukongera ugakomereza aho wari ugeze. Mu gihe icyo wabohaga cyuzuye, ngo nibwo uwabohaga yavuga ko ashoje kuboha icyibo cyangwa umusambi, ariko mbere iyo yasubikaga icyo gikorwa ngo yabaga arangije kuboha.

Niyomugabo avuga ko muri iyi minsi akunda kumva urubyiruko rusa n’urwanga gukoresha ijambo ‘Kurangiza’ rutinya wenda ko byakumvikana nabi kuko rutekereza ko rikoreshwa gusa mu byerekeranye n’imibonano mpuzabitsina.

Yamaze impungenge abo batinya kurikoresha, asobanura ko rifite inyito nyinshi kandi ko rishobora gukoreshwa ahantu hatandukanye bikaba nta kosa ririmo.

Ati “Ni ijambo ‘kurangiza’ rifite inyito nyinshi, n’aho rikoreshwa henshi. Ntabwo rero ukwiye kumva ko niba umuntu ajya kurikoresha ariko akarikwepa, nawe ngo ubigenze gutyo. Oya, icyo gihe ijambo kurangiza twaba turitesheje agaciro, rikazaducika kandi rikomeye, ndetse dukenera kurikoresha mu bintu byinshi.”

Ati “Ushobora gutangira amahugurwa, ukarangiza igice kimwe cy’ayo mahugurwa, noneho ukaza kugera ku musozo w’ayo mahugurwa ukavuga ko ushoje amahugurwa.”

Prof Niyomugabo Cyprien avuga ko muri iki gihe u Rwanda rurwana no gushakisha amagambo mashya y’ikinyarwanda, agasanga ari ngombwa kubungabunga amagambo asanzwe ariho mu kinyarwanda kugira ngo atazazimira, ugasanga abantu bararwana no gushaka andi mashya kandi hari ayari asanzweho ndetse adafite ikibazo na gito mu mikoreshereze yayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turabashimiye kubw’ibyo mudutandukanyirije kuko usanga urubyiruko rutinya gukoresha ijambo kurangiza.

Alias yanditse ku itariki ya: 26-05-2023  →  Musubize

Mwiliwe.

Kubyerekeye ikinyarwanda.

Hali ijambo risigaye rikoreshwa, cyane n’abakarani, n’abandi bakoresha imilimo y’iaboko yabo, abantu bibwira ko ali ukubaha. Aliko njye mbona ali nko kwitesha agaciro.

Ijambo "Mabuja"

Dusesenguye

Umuja. Umuja ni umuntu ukorera uburetwe, aliwo mu cyongereza bita slave, ni umuntu uba ali umugaragu, uli ikintu cya sebuja na nyirabuja.

Mubihe tugezemo, abantu baligenga, ntabaja bakibaho.

Iyo ukoze umulimo urawuhemberwa, iyo hali icyo ugulishije barakwishyura.

Service utanze, uba ubigitemo ubwigenge ntuli umuja.

Kwita umuntu mabuja, data buja ni ukutiha agaciro, ukanakambura ugukoresheje, kuko aba yaguhembeye service wamuhaye ntabwo aba yagufadhe buretwa.

Muzatwigishilize abantu.

Murakoze.

Mugema yanditse ku itariki ya: 3-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka