Abangavu babyariye iwabo barasobanura uko batwaye inda

Mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali hari abangavu babyariye iwabo mbere y’uko bashinga ingo zabo.

Umwe muri bo avuga ko impamvu zituma abangavu babyarira iwabo batarashaka abagabo ngo biterwa n’uko abakobwa baba bageze mu gihe imiterere y’imibiri yabo ibajyana mu gutekereza gukora imibonano mpuzabitsina, noneho umuhungu yashuka umukobwa, bombi kwifata bikabagora.

Uwo mukobwa avuga ko nta wamushutse, ndetse ko uwo babyaranye bari babyumvikanyeho, ahubwo ngo gutwara inda byaramutunguye.

Bashimira umushinga DREAMS wa AEE Rwanda wabagaruriye icyizere cy'ubuzima bwiza
Bashimira umushinga DREAMS wa AEE Rwanda wabagaruriye icyizere cy’ubuzima bwiza

Kimwe mu bimugora ngo ni uko uwo babyaranye yanga kumufasha umwana ugasanga ibyo umwana akenera byose nyina ari we ubyishakamo.

Agira inama abandi bakobwa kwirinda, kuko kubyara atarashinga urugo byamuhaye isomo rikomeye aho agomba kurera umwana wenyine bikamuvuna cyane.

Ati “Usanga ibikoresho by’umwana ari wowe urimo kubyishakira kuko hari n’igihe uwaguteye inda ahita yigendera ntimwongere no kubonana, ugasanga birimo kukurushya.”

Mugenzi we uhetse umwana w’umukobwa umaze ukwezi n’igice abyaye avuga ko umugabo babyaranye bari bumvikanye kubana, umukobwa afasha umusore barubaka kuko bombi bari imfubyi.

Ati “Twamaze kubaka, njya kumusura turaryamana, antera inda ntiyantwara. Ni uburangare nabigizemo.

Uyu mukobwa avuga ko impamvu bagenzi be b’abangavu baterwa inda bakiri bato ari uko usanga bajya mu byo gukundana bakiri bato, rimwe na rimwe bagakundana n’abasore cyangwa abagabo babarusha imyaka n’ubwenge.

Ati “Umuhungu aragushuka, ukibagirwa gutekereza ku ngaruka uzagira nyuma y’uko muryamanye, ugasanga uremeye, wamara gutwara inda umuhungu agahita akwihakana.”

Na we agira inama abandi bakobwa yo kwirinda, bakifata kandi bakamenya ubwenge, abahungu ntibakabashuke.

Mugenzi wabo wundi we yatwaye inda ari umunyeshuri yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye. Avuga ko yagiye gusura umusore wari waramwizeje kumwishyurira amafaranga y’ishuri.

Ati “Noneho ngiye gufata amafaranga y’ishuri, nibwo twaryamanye ahita antera inda, ubwo kwiga biba birahagaze. Ubu sinzi aho aba yahise acika ava muri ako gace ndamubura.

Agira inama abandi bakobwa kugira ngo bitwararike.

Ati “Jyewe ingaruka mpura na zo ni uko ndera umwana jyenyine, kandi noneho kwiga byahise bihagarara, njya mu buzima bubi kugeza n’iki gihe.”

Abo bangavu babyariye iwabo bashimira umuryango wa AEE Rwanda kuko umushinga wawo wa DREAMS wabafashije kwiga imyuga nk’ubudozi kandi ukabaremamo icyizere.

Mukarusagara Clarisse (ufite microphone) yabwiye abangavu babyariye iwabo ko badakwiye kwiheba, abashishikariza kwigirira icyizere no gutegura ahazaza habo heza
Mukarusagara Clarisse (ufite microphone) yabwiye abangavu babyariye iwabo ko badakwiye kwiheba, abashishikariza kwigirira icyizere no gutegura ahazaza habo heza

Mukarusagara Clarisse, umukozi w’umushinga DREAMS uterwa inkunga n’Ikigega cy’Abanyamerika USAID Ubaka Ejo, asobanura ko umushinga wabo wa DREAMS ugamije gukumira inda zitateganyijwe ndetse n’izitifuzwa mu bangavu n’abagore bakiri bato, hamwe no gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera Sida.

Uwo mushinga bawukorera mu mirenge icumi y’Akarere ka Gasabo.

Mukarusagara avuga ko ibyo bafasha abagenerwabikorwa babo biganjemo abakobwa babyariye iwabo ari ukugira uruhare mu kubasubiza mu mashuri.

Ati “Abatarashoboye gusubira mu ishuri twabarihiye imyuga, abandi buri wa gatandatu tubahuriza mu cyo twita ‘safe space’ tukabaha inyigisho zigendanye n’ubuzima bw’imyororokere, gukumira virusi itera Sida n’inda zitifuzwa, tukabashyira no mu matsinda yo kwiteza imbere.

Alfred Nduwayezu uyobora Umurenge wa Rusororo avuga ko ikibazo cy'abangavu baterwa inda kiri mu byo ubuyobozi bwahagurukiye
Alfred Nduwayezu uyobora Umurenge wa Rusororo avuga ko ikibazo cy’abangavu baterwa inda kiri mu byo ubuyobozi bwahagurukiye

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo, Alfred Nduwayezu, avuga ko icyo bakora ku kibazo cy’abangavu baterwa inda harimo kuba begera abana batewe inda bakabaganiriza kugira ngo birekure bavuge ibyababayeho.

Ati “Iyo ubegereye ukabashakira ababyeyi bakuze n’abajyanama ndetse n’abafite ubumenyi mu byerekeranye no kuganiriza umuntu ufite ibibazo runaka, baduha amakuru nyayo.”

“Iyo bamaze kuduha amakuru, dukorana n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), tumenya wa wundi wamwangije, noneho icyo gihe RIB igakora akazi kayo.”

Nduwayezu uyobora Umurenge wa Rusororo avuga ko hari abamaze gushyikirizwa RIB ndetse n’ubukangurambaga mu gukumira abatera abangavu inda buracyakomeza.

Abiganjemo urubyiruko bo mu Murenge wa Rusororo bari bitabiriye ubukangurambaga ku kwipimisha Sida no kurwanya inda ziterwa Abangavu ari benshi
Abiganjemo urubyiruko bo mu Murenge wa Rusororo bari bitabiriye ubukangurambaga ku kwipimisha Sida no kurwanya inda ziterwa Abangavu ari benshi
Ubwo bukangurambaga hari aho bujyanishwa n'umukino w'umupira w'amaguru bigatuma urubyiruko rwitabira ku bwinshi
Ubwo bukangurambaga hari aho bujyanishwa n’umukino w’umupira w’amaguru bigatuma urubyiruko rwitabira ku bwinshi
Abamotari bambaye umuhondo batsinze abatwara abagenzi ku magare ibitego 3 - 2
Abamotari bambaye umuhondo batsinze abatwara abagenzi ku magare ibitego 3 - 2
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza kugira abandibangavu inama zo kwirinada inda zitateguwe dushimiye bagenzi bacu ubuhamya bwabo bemeye gutanga kugirango natwe abangavu tudahura nu mutego nkuwo baguyemo hamwe no gusenga IMANA ukaturindira umubiri kugeze igihe dushingiye ingo zacu.

turabashima yanditse ku itariki ya: 14-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka