Perezida Kagame ari muri Niger ahatangirijwe isoko rusange rya Afurika

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri iki cyumweru tariki 07 Nyakanga 2019 yageze i Niamey muri Niger, aho yahuriye n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma mu nama ya 12 idasanzwe y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Iyo nama iratangirizwamo ku mugaragaro isoko rusange rya Afurika (African Continental Free Trade Area, AfCFTA).

Muri iyo nama kandi umubare w’ibihugu bishyigikiye iryo soko rusange wageze ku bihugu 54 nyuma y’ibindi bihugu bibiri byashyize umukono ku masezerano yo kwiyunga hamwe n’ibindi bishyigikiye iryo soko ari byo Nigeria na Benin.

Ibihugu bya Gabon na Equatorial Guinea na byo byiyongereye ku bindi byamaze kwemeza itangizwa ry’iryo soko rusange, bituma umubare w’ibihugu byiteguye ko iryo soko ritangira gukora biba 27.

Mu ijambo rye, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, akaba n’umuyobozi w’umuryango w’ibihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika (EAC), yavuze ko itangizwa ry’isoko rusange rya Afurika ari intambwe ishimishije y’ukwishyira hamwe kwa Afurika.

Yashimiye Perezida wa Niger Mahamadou Issoufou kubera uruhare we n’igihugu cye bagize mu gushyigikira iryo soko rusange no guhuriza hamwe muri Niger abitabiriye umuhango wo kuritangiza.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa no kubahiriza imyanzuro ijyanye n’imikorere y’iryo soko .

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yavuze ko u Rwanda rugiye gushyira ingufu mu guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka, hashyirwaho uburyo bworohereza abacuruzi mu kazi kabo.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruzatangira ubucuruzi muri iyo gahunda y’isoko rusange tariki 01 Nyakanga 2020.

Perezida Kagame yatangaje ko ashyigikiye icyifuzo cy’uko mu gihugu cya Ghana ari ho haba ubunyamabanga bukuru bw’iryo soko rusange rya Afurika (AfCFTA).

Ati “Akazi dusigaranye ni ako kurangiza ibitarumvikanwaho no gushyiraho uburyo bw’imikorere y’iryo soko mu gihe gikwiye.”

U Rwanda rwiteze inyungu nyinshi muri iri soko rusange kuko ruzabasha gukorera ubucuruzi ku isoko ryagutse, mu buryo bworoshye haba mu byo ruzakenera kwinjiza mu gihugu cyangwa ibyo rwakenera gushora hanze y’igihugu.

Iri soko kandi rije ari igisubizo ku Rwanda rurimo gushyira ingufu mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made-in-Rwanda) kuko ruzabasha kubigeza mu buryo bworoshye hirya no hino ku mugabane wa Afurika utuwe n’abaturage babarirwa muri miliyari imwe na miliyoni 200.

Ubushakashatsi bugaragaza ko kugabanya imisoro n’amahoro yishyurwaga hagati y’ibihugu no koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa hagati y’ibihugu bya Afurika bizinjiriza umugabane wa Afurika inyungu ya miliyari eshatu na miliyoni 600 z’amadolari ya Amerika aziyongera ku nyungu uwo mugabane wari usanzwe ubona.

U Rwanda rurateganya kugaragaza ibyo rukora no kureshya abashoramari ndetse n’ibigo by’imari mu imurikagurisha mpuzamahanga rizaba ku rwego rw’umugabane wa Afurika rikazabera i Kigali kuva tariki 01 – 07 Nzeri 2020.

Amafoto: Urugwiro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka