Abanyakigali basobanuriwe Amateka ya Jenoside yabereye muri Kamonyi

Abaturage b’Akagari ka Nyarutarama mu Mudugudu wa Kangondo ya kabiri mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali bihaye intego yo gusura inzibutso zitandukanye kugira ngo barusheho kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’umwihariko wa buri gace.

Ubwo basuraga urwibutso rw’Akarere ka Kamonyi ruri mu Kibuza mu Murenge wa Gacurabwenge mu Kagari ka Nkingo tariki 30 Kamena 2019, batangajwe no kumva ko umuyobozi wagombaga gutoza abandi gukora neza ahubwo ari we wabashishikarije kujya mu bwicanyi ndetse akarenga akajya no kubibwira abo mu yindi komini atayoboraga.

Aho urwo rwibutso ruherereye hahoze ari muri Komini Taba yayoborwaga n’uwitwa Akayezu Jean Paul waburaniye i Arusha, uwo akaba ari na we ngo watumye ubwicanyi bufata intera yo hejuru kuko yavaga muri Komini ayobora akajya gukora ubukangurambaga mu yandi makomini atayoboraga cyane cyane nka Musambira kuko ngo yabonaga abantu batarimo kwitabira gukora Jenoside bikamubabaza.

Ubwo abo Banyakigali basobanurirwaga uko Jenoside yakozwe, babwiwe ko aho hahoze ari muri Komini Taba ubwicanyi bwahatangiriye kare kuko hari mu marembo ya Kigali, bituma ubwicanyi buhagera vuba kuko I Kigali ho bwari bwatangiye.

Basobanuriwe amateka ya Jenoside muri Kamonyi
Basobanuriwe amateka ya Jenoside muri Kamonyi

Abicanyi ngo bakurikiye abahungaga bava i Kigali bambuka Nyabarongo, maze muri ako gace ubwicanyi bufata intera yo hejuru tariki 19 Mata 1994 muri ayo makomini ya Taba, Mugina na Musambira.

Urwo rwibutso rwa kamonyi ruri mu Murenge wa gacurabwenge rushyinguyemo imibiri ibihumbi 47 na 472 yakuwe mu bice byo hirya no hino bituranye n’aho urwo rwibutso ruherereye harimo Rugalika, Gihara, Kinyambi, Ngamba, Kayenzi, igice cya Musambira n’igice cya Mugina.

Abayobozi babi bayoboraga ayo makomini bavugwaho kuba barashishikarije abaturage kwica Abatutsi, usibye uwitwa Callixte Ndagijimana wayoboraga Komini Mugina wanabizize.

Mu gihe cya Jenoside abicanyi bavugaga ko muri ako gace hari icyo bitaga ‘ligne’ bashaka kuvuga inzira itwara abo bishe. Ngo barabatwaraga bakabajugunya mu mugezi wa Nyabarongo, bakagaruka bagafata abandi na bo bakajya kubajugunyamo kugira ngo batirirwa birushya bacukura.

Ababashije kurokoka muri ako gace bagiye bihishahisha barokorwa n’Inkotanyi igihe zageraga i Kabgayi. Abandi ngo ni abagiye bagira amahirwe bahishwa n’abo bari baturanye, abandi bihisha mu mashyamba baharindirwa n’Imana.
Muri ako gace ngo nta munyamahanga wigeze uza kwica Abatutsi baho ahubwo ngo bishwe n’abaturanyi n’abandi babategeraga mu nzira aho banyuraga bahunga.

Nubwo hari uwo mubare munini w’abashyinguye mu rwibutso rw’aho mu Kibuza mu Murenge wa Gacurabwenge, hari imibiri y’abishwe muri Jenoside itarajugunywe muri Nyabarongo ahubwo itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro bitewe n’ababizi badatanga amakuru y’aho iherereye.

Abaturage bo mu Kagari ka Nyarutarama i Kigali basuye urwibutso rwa Gacurabwenge, basanze ari ahantu hitabwaho, hari isuku ku buryo bigaragara ko imibiri ihashyinguye ibungabunzwe neza. Biyemeje gukomeza gutsura umubano na bo no kuba hafi y’abarokotse Jenoside batishoboye mu bufasha bushoboka babakeneraho.

Baremeye umukecuru witwa Mukandutiye Agnes utuye mu Mudugudu wa Rubona, Akagari ka Nkingo mu Murenge wa Gacurabwenge, bamworoza itungo. Jenoside yamutwaye abana batatu b’abasore n’umugabo we, uwo mukecuru arokokana n’abana babiri.

Yorojwe ihene mu rwego rwo kumushumbusha kuko mu minsi yashize hari indi yari yahawe, ariko avuye kuyihabwa iramucika yiroha mu modoka mu muhanda wa kaburimbo barayigonga ihita ipfa.

Nyuma yo gushumbushwa indi hene, Mukandutiye yagize ati “Mbyakiriye neza cyane. Kuva mwibutse umuntu wacitse ku icumu, mukaba ari jye mwahisemo, ndabashimiye. Ngiye kuryorora neza, nanjye wenda nzoroze n’abandi.”

Harerimana Jean Bosco utuye muri Kangondo ya kabiri, ni umwe mu bari bayoboye itsinda ry’abaturage basuye urwibutso rwa Gacurabwenge muri Kamonyi.

Avuga ko basuye urwibutso rwa Jenoside ruri ku Kamonyi ari abantu bagera kuri 65 baturutse i Nyarutarama mu rwego rwo kugira ngo basure abavandimwe babo ba Kamonyi, babafate mu mugongo, bamenye n’amateka y’ibyabereye muri Kamonyi, kugira ngo ayo mateka batazajya bayumva avugwa gusa, ahubwo bahagere bamenye ukuri kw’ibyabaye.

Ati “Dutahanye ingamba zikomeye zo gukomeza kubungabunga amateka y’igihugu cyacu no kongera urukundo no kuremera abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gukomeza kwigisha abana kwirinda amacakubiri kugira ngo ibi bintu bitazongera kubaho.”

Baboneyeho no gushimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi zikarokora abicwaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

@ Kigalitoday,kuba inyandiko zanyu zitagira Comments z’abasomyi,mwumva nta gisebo mufite???Kuki muzinyonga?
Inyandiko z’ibinyamakuru ziryoha aruko ziherekejwe na Comments z’abasomyi.NIMWIKOSORE.

rujugiro yanditse ku itariki ya: 4-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka