Kuboneza urubyaro ni uburyo bwiza bwo kwirinda ubwiyongere bw’abaturage - UNFPA

Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abatuye isi byabereye mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Muganza ku rwego rw’igihugu tariki 11 Nyakanga 2019, abaturage bibukijwe kurushaho kwitabira gukoresha uburyo butandukanye bwo kuboneza urubyaro mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage.

Abaturage b'i Rusizi biyemeje gukaza ingamba zo kuboneza urubyaro kuko basobanukiwe akamaro kabyo
Abaturage b’i Rusizi biyemeje gukaza ingamba zo kuboneza urubyaro kuko basobanukiwe akamaro kabyo

Kimwe mu bigaragaza ko abaturage biyongera mu buryo buri ku rwego rwo hejuru by’umwihariko nko mu Rwanda ni uko nubwo abagore bitabira kuboneza urubyaro, ikibazo gikomeye kiracyari ku bangavu benshi batwita.

Imibare y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku baturage (UNFPA) igaragaza ko abagore baboneza urubyaro bavuye kuri bane ku ijana mu mwaka w’ibihumbi bibiri bagera hejuru ya 40% mu mwaka wa 2010.

Ni mu gihe abangavu batwita bo bavuye kuri 6,1% bagera kuri 7,3% muri 2015. Ibi bituma havuka n’abana benshi. Urugero ni nk’aho mu Karere ka Rusizi honyine mu mwaka wa 2018/2019 havutse abana 13,800, bivuze ko mu turere twose havutse abana nk’aba byaba bisobanuye ko mu mwaka umwe mu Rwanda havuka abana bangana n’abaturage b’akarere kamwe.

Mark Bryan Schreiner uhagarariye UNFPA mu Rwanda
Mark Bryan Schreiner uhagarariye UNFPA mu Rwanda

Umuyobozi uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku baturage (UNFPA)mu Rwanda, Mark Bryan Schreiner yavuze ko iyi mibare iteye inkeke. Ibi abishingira ku kuba akurikije umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage, mu Rwanda bazaba bamaze kwikuba kabiri mu myaka 40 iri imbere.

Mark Bryan Schreiner yavuze ko abaturage bakwiye gukomeza guhabwa amakuru yerekeranye no kuboneza urubyaro ndetse bakegerezwa na serivisi zabafasha mu kuboneza urubyaro.

Asobanura ko kuboneza urubyaro ari ngombwa by’umwihariko mu Rwanda hashingiwe ku bukungu igihugu gifite.

Nyuma y’ubutumwa butandukanye abaturage bahawe, biyemeje ko bagiye kurushaho gufata ingamba zo kuboneza urubyaro kuko bamenye ko bibafasha mu kugira ubuzima bwiza haba ku babyeyi no ku bana bityo n’igihugu kikagira abaturage babayeho neza.

Depite Mukayijore Suzanne
Depite Mukayijore Suzanne

Depite Mukayijore Suzanne wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abatuye isi wabereye mu Karere ka Rusizi ku rwego rw’igihugu na we ashyigikiye ko abaturage boroherezwa kubona serivisi zo kuboneza urubyaro.

Ati “Cyane cyane abakene baracyafite ibibazo by’imyumvire ugasanga bataboneza urubyaro nk’uko bikwiriye. Ni ukuvuga ngo ikigiye kongerwaho ni ukwegereza abaturage serivisi, tugasaba ko zongerwa cyane, kandi umuturage igihe azishakira akazihabwa.”

Muri ibyo birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abatuye isi, abaturage banaboneyeho n’umwanya wo guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka