Abakurikirana ibijyanye n’imihindagurikire y’ikirere n’ingaruka bigira ku bantu, basanga abana bari mu ba mbere bibasirwa cyane, ari yo mpamvu ari ngombwa kumva ibitekerezo byabo kuri icyo kibazo, ndetse bakanagira uruhare rugaragara rujyanye n’ubushobozi bwabo mu gukumira izo ngaruka.
Ku wa Kane tariki 30 Ukwakira 2025, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Gen Júlio dos Santos Jane, ari kumwe na Maj Gen André Rafael Mahunguane, Umugaba mukuru w’Ingabo za Mozambique zirwanira ku butaka, basuye Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu mujyi wa Mocímboa da Praia, mu Ntara ya Cabo Delgado.
Uwari usanzwe uyobora igihugu cya Côte d’Ivoire, Alassane Dramane Ouattara w’imyaka 83, yongeye gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu, akaba agiye kukiyobora muri manda ye ya kane.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ari i Riyadh muri Arabie Saoudite, aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Ishoramari (Future Investment Initiative/FII9), izahuriza hamwe abayabozi batandukanye ku Isi ndetse n’abashoramari banyuranye.
Itangazo ryasohotse ku wa Gatanu tariki 24 Ukwakira 2025 mu Igazeti ya Leta, ryemeza ko uwahoze ari Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, yambuwe ubwenegihugu bw’icyo gihugu.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 24 Ukwakira, mu Ntara y’Amajyepfo hatangiye isiganwa ry’imodoka rimenyerewe nka ‘Huye Rally’, aho iry’uyu mwaka(2025) ribera mu Turere twa Huye na Gisagara, rikazasozwa kuri iki Cyumweru, iya 26 Ukwakira.
Buri mwaka, Komisiyo z’Igihugu, inzego zihariye, Inama z’Igihugu n’ibigo bya Leta bishinzwe gufasha gukemura ibibazo bikomereye Igihugu, zigeza raporo na gahunda y’ibikorwa by’umwaka ukurikira ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi, hagamijwe gufasha gukemura ibibazo byagaragajwe n’izo nzego.
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, atangaza ko yiyemeje gusohora indirimbo nshya buri cyumweru kugeza mu kwezi k’Ukuboza, zose ziri kuri albumu ye nshya yise ‘Hobe’.
Ingabo z’u Rwanda (RWANBATT-3 na RAU- 13) ziri mu butumwa bwo kubangabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zambitswe imidari y’ishimwe y’Umuryango w’Abibumbye, zishimirwa ibikorwa by’indashyikirwa zikora muri ubu butumwa.
Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) kiramenyesha abantu bose, by’umwihariko aborozi bo mu Karere ka Rubavu, Intara y’lburengerazuba, ko hagaragaye indwara y’Uburenge mu Mirenge ya Kanama, Nyakiriba na Kanzenze.
Abagaba b’Ingabo zirwanira ku Butaka (Land Forces Commanders Symposium), bo mu bihugu 19 ndetse n’abandi basirikare bakuru bahagariye ibihugu byabo, bari mu nama i Kigali, aho bahanahana ubunararibonye ku bijyanye n’umutekano wa Afurika. Ni mu nama mpuzamahanga yatangiye kuri uyu wa Kabiri, ikaba yafunguwe ku mugaragaro na (…)
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko ibihugu bya Afurika bidakwiye kugira uwo biharira inshingano zo gukemura ibibazo by’umutekano wabyo, cyane ko ngo nta mbogamizi n’imwe Abanyafurika badafitiye ubushobozi bwo gukemura.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukwakira 2025, yayoboye umuhango wo gutanga impamyabumenyi wabaye ku nshuro ya 11, ku barangije muri Kaminuza y’u Rwanda wabereye ku ishami rya Huye, aho abazihawe ari 9,526 barangije mu mashami arindwi, abasaba gukora cyane baharanira guhanga udushya.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yihanganishije Abanyakenya kubera urupfu rwa Raila Odinga wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Kenya, akaba yaritabye Imana ku itariki 15 Ukwakira 2025.
Raila Odinga wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, akaba n’umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya, yitabye Imana azize uburwayi afite imyaka 80.
Muri Madagascar, abasirikare barangajwe imbere na Col. Michael Randrianirina batangaje ko bakuye ku butegetsi Perezida Andry Rajoelina, nyuma y’aho Inteko Ishinga Amategeko itoye umwanzuro wo kumweguza imushinja guta akazi.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Ukwakira 2025, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru n’abayobozi b’Ikigo cy’Afurika gishinzwe Imiti (African Medicines Agency/AMA), bigamije gusuzuma aho ibikorwa by’iki kigo bigeze, no kureba gahunda yo kwihutisha ukocyatangira gukorera i Kigali.
Amakimbirane yo mu miryango agaragazwa nk’inzitizi ikomeye ku iterambere ry’umwana w’umukobwa, bikaba byamuviramo nko guta ishuri, guhohoterwa mu buryo butandukanye, kwishora mu ngeso mbi, bikaba byatuma ejo hazaza he hadindira.
Patrick Herminie utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Seychelles yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, ahigika uwari usanzwe ukiyobora bari bahanganye, Wavel Ramkalawan.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yagaruye Sébastien Lecornu amugira Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, nyuma y’iminsi itanu gusa yeguye kuri uwo mwanya nanone atari amazeho n’ukwezi.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye Umuyobozi Mukuru w’umuryango Mastercard Foundation, Reeta Roy ndetse na Sewit Ahderom ugiye gusimbura Roy mu mwaka utaha, igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ukwakira 2025.
Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel (Prix Nobel) cy’uyu mwaka wa 2025, cyegukanywe n’impirimbanyi muri politiki, itavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Venezuela, Maria Corina Machado w’imyaka 58, akaba yagihawe kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ukwakira 2025.
Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bufaransa, Sébastien Lecornu, yeguye ku mwanya we atawumazeho n’ukwezi kumwe.
Ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe guteza imbere Ikoranabuganga mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda, ICT Chamber, buratangaza ko mu mezi 9 ashize, abantu bagera ku 1990 biganjemo urubyiruko, babonye akazi gashingiye ku ikoranabuhanga, rugashishikariza n’abandi kuryitabira hagamijwe kugabanya ubushomeri.
Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, yatangaje ko Abahinzi n’aborozi bashinganishije ibyabo bashumbushijwe asaga Miliyari 7Frw(7,193) kuva gahunda yo kwishingira ibihingwa n’amatungo yatangira mu 2019, bityo bikaba byarakumiriye igihombo bahuraga na cyo mbere.
Abakobwa b’Ikipe y’Igihugu ya Espagne bitabiriye Shampiyona y’Isi ry’Amagare 2025 i Kigali, ibyishimo byabarenze bararira, nyuma y’intsinzi ya mugenzi wabo Paula Ostiz, wabaye uwa mbere mu batarengeje imyaka 19, ku ntera y’ibilometero 74, yegukana umudali wa zahabu.
U Rwanda rwatangaje ko rufite gahunda yo gushinga ishuri ku rwego rw’akarere ruherereyemo ryigisha kubungabunga ibidukikije, rikazubakwa ku buso bwa hegitari umunani hafi ya Pariki y’Igihugu y’Akagera.
Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yibukije abarangije amasomo mu Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi Bubungabunga Ubutaka (Rwanda Institute for Conservation Agriculture/RICA), ko bahamagariwe kuba abahindura ibintu bakemura ibibazo, ndetse bagatanga amahirwe ahindura ubuzima bw’abaturage.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yashyizwe ahagaragara ku wa Gatatu tariki 17 Nzeri 2025, yerekana ko ubuhinzi bwagize uruhare rwa 8% mu musaruro mbumbe w’u Rwanda mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka.
Kuri iki Cyumweru tariki 14 Nzeri 2025, umuhanzi Muligande Jacques uzwi cyane nka Mighty Popo, yamuritse filime yise Killer Music, ikaba yakinwe bwa mbere, igikorwa cyitabiriwe n’ibyamamare mu ngeri zitandukanye ndetse na bamwe mu bayobozi bakuru mu nzego za Leta.