BPR igiye kumara icyumweru yumva ibyifuzo by’abakiriya bayo

Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR) igiye kumara icyumweru iganira n’abakiriya bayo hagamijwe kubaha serivisi nziza no kubaka icyizere.

Umukozi wa BPR ari kwakira umukiriya
Umukozi wa BPR ari kwakira umukiriya

Byatangajwe n’umuyobozi mukuru ushinzwe ubucuruzi n’ishoramari muri BPR, Eric Rutabana ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru, mu gutangiza icyumweru cyahariwe abakiriya, ku wa mbere tariki ya 02 Ukwakira 2017.

Icyo cyumweru kizasozwa ku itariki ya 06 Ukwakira 2017, kizatuma abakozi ba BPR begera abakiriya mu buryo budasanzwe, nk’uko Rutabana abivuga.

Agira ati “Umwihariko w’iki cyumweru ni uko n’abakozi batari basanzwe bahura n’abakiriya kenshi, bazava mu biro bagasanga abaturage hagamijwe kumva ibyifuzo byabo.”

Akomeza agira ati “Ikindi ni uko aho twaba tutarakoze neza nk’uko abakiriya bacu babyifuza, aya ari amahirwe yo kuganira na bo tukareba icyo twahindura mu mikorere.”

Akomeza avuga ko iyo banki ifite ibyangombwa bihagije bituma itanga serivisi nziza, harimo ibyuma bitanga amafaranga hifashishijwe ikarita y’ikoranabuhanga (ATM), imashini nyinshi, “Mobile banking” n’ibindi. Ibi ngo bigatuma imirongo y’abakiriya bashaka serivisi itaba miremire.

Mukaremera Francine wari waje kwaka serivisi kuri imwe mu mashami ya BPR, yavuze ko yakiriwe neza.

Agira ati “Iyo nje hano banyakira neza, bakankorera ibyo nifuza vuba mbese baduha serivisi nziza kuko nta bibazo tuhabona byo kurangarana abakiriya. Ikindi bafite abakozi benshi ku ma ‘guichets’ ku buryo bidakunze kubaho gutinda ku murongo.”

Akomeza avuga ko n’uburyo bwo gutanga inguzanyo muri BPR butarushya uyisaba, ngo apfa kuba yujuje ibyangombwa ngo ntibirenga ibyumweru bibiri atarayihabwa.

Abakozi ba BPR mu kiganiro n'abanyamakuru
Abakozi ba BPR mu kiganiro n’abanyamakuru

Ntakirutimana Antoine na we ngo yari yaje kureba niba bamufasha kuko uburyo yakoreshaga bwa banki igendanwa kuri terefone bwari bwagize ikibazo, ngo yanyuzwe n’uko yakiriwe.

Agira ati “Nari naje hano kubera ikibazo cya “Mobile Banking” yanjye yari yagize ikibazo, ngeze hano bahita bampa impapuro nuzuza, bambwiye ko mu minsi 15 bizaba byakemutse. Igisubizo bampaye cyanyuze.”

BPR ngo ifite imashini 195 hirya no hino mu gihugu na ATM 106, muri zo 50% zikaba ziri mu mujyi wa Kigali. Kandi ngo zizakomeza kwiyongera hanazanwa izigezweho mu rwego rwo guha serivisi nziza abakiriya bayo.

Insanganyamatsiko y’iki cyumweru cyahariwe abakiriya ikaba ari “Kubaka icyizere”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Amashami yo muturere dufite ibibazo. imirongo miremire.,ntabskozi hakora umwe yajya muri pause undi akaba araje. Dusinzirira kuntebe kubera UMUKOZI umwe. Cyakora bake bahari Batangas service nziza. Nibongere abakozi kuko tujyayo dufite gahunda.

Muneza yanditse ku itariki ya: 4-10-2017  →  Musubize

BPR Ni banki nkunda cyane kandi mazemo imyaka irenga 20. Aho iterambere rigeze BPR nihe abanyamuryango bayo amakarita yo kubikuza aho bageze hose Ku isi batiriwe bafunguza konti mu zindi banki zitanga ubufasha bwisumbuye Kandi nayo ishoboye kubutanga.

Gsp yanditse ku itariki ya: 3-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka