Kutagira inganda z’imiti bituma abiga Farumasi batabona aho bimenyerereza

Abanyeshuri biga Farumasi muri Kaminuza y’u Rwanda bavuga ko bagorwa no kubona aho bimenyerereza umwuga kuko nta nganda zikora imiti zihari.

JPEG - 536.3 kb
Bamwe mu banyeshuri biga iby’ubuzima bitabiriye iyo nama

Babivuze mu gihe mu Rwanda hateraniye inama mpuzamahanga y’iminsi itanu ihuje abanyeshuri biga iby’ubuzima n’abayobozi muri za kaminuza, bagamije kureba uko urwego rw’ubuzima rwatera imbere.

Iyo nama yatangiye kuri uyu wa kane tariki ya 23 Ugushyingo 2017, yitabiriwe n’abantu babarirwa mu 1000 baturuka mu bihugu 32 byo ku isi.

Minani Theobald wiga mu ishami rya Farumasi muri kaminuza y’u Rwanda, avuga ko kuba mu Rwanda nta nganda zikora imiti zihari bituma batabasha kwimenyereza umwuga wabo uko bikwiye.

Agira ati “Twe twiga Farumasi duhura n’ikibazo mu gihe cyo kwimenyereza umwuga kuko twakagombye kuba twimenyerereza mu nganda z’imiti kandi ntazihari. Muri rusange ikibazo cya laboratwari zadufasha kwimenyereza kiradukomereye.”

Mugenzi we ati “Urebye n’aho twigira muri laboratwari z’ikigo usanga hari ibikoresho bidahagije, bikatugiraho ingaruka mu myigire yacu cyane iyo tugeze mu bumenyingiro.Twifuza ko twabonerwa aho twimenyerereza hari ibyangombwa bihagije bityo tuzajye ku isoko ry’umurimo dushoboye.”

Ikibazo cy’aho kwimenyerereza kandi kiri no ku banyeshuri biga ubuganga, nk’uko umwe banyeshuri yabitangarije Kigali Today.

Ati “Akenshi igihe cyo kwimenyereza kiba kidahagije kandi n’ibikoresho dukenera bikatubana bike ugereranije n’umubare w’abanyeshuri baba babikeneye. Ibyo rero bitugiraho ingaruka zikomeye iyo tugiye kwimenyereza umwuga mu bitaro n’amavuriro kuko usanga hari ibyo uba utarabonye.”

JPEG - 631.2 kb
Prof. Dr Stephen Rulisa, umuyobozi w’ishami ry’ubuganga na Farumasi muri Kaminuza y’u Rwanda

Prof. Dr Stephen Rulisa, umuyobozi w’ishami ry’ubuganga na Farumasi muri kaminuza y’u Rwanda, avuga ko koko ikibazo gihari ariko hagenda hashakwa ibisubizo.

Ati “Ku biga Farumasi birumvikana ni ikibazo gikomeye kuko tutarabasha kugira inganda mu gihugu zikora imiti ngo babe bakwimenyererezamo. Icyakora hari abo twohereza hanze ngo bajye kwimenyererezayo n’ubwo biduhenda, gusa turakomeza kureba icyakorwa ngo bikemuke.”

Yongeraho ko buhoro buhoro ikibazo kigenda gikemuka kuko ngo uko byari bimeze mu myaka itanu ishize atari ko biri ubu.

Ikindi ngo inama nk’iyo iba yahuriweho n’ibihugu bitandukanye, bahanahana ubunararibonye ku buryo bw’imivurire ndetse banavuga ku bibazo bahura na byo bakabiganiraho bagafatanya kubishakira ibisubizo.

PROMOTED STORIES

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka