Inka zirenga ibihumbi 450 zigiye guhabwa ubwishingizi

Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) irizeza aborozi b’inka ko gahunda igiye gutangira yo kubafasha kubona ubwishingizi bwazo yashyizwemo ingufu bikazabarinda ibihombo.

Inka zo mu Rwanda zigiye guhabwa ubwishingizi. Uwo ni umwe mu borozi bo muri Nyagatare
Inka zo mu Rwanda zigiye guhabwa ubwishingizi. Uwo ni umwe mu borozi bo muri Nyagatare

Byatangarijwe mu nama yabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 01 Ugushyingo 2017, yahuje MINAGRI, ibigo by’ubwishingizi, aborozi, amabanki n’abandi bafatanyabikorwa.

MINAGRI ivuga ko iyi gahunda izatangira gushyirwa mu bikorwa mu mpera z’Ugushyingo 2017, Leta ikaba yarayishyizemo amafaranga kugira ngo ba nyir’ibigo by’ubwishingizi batongera kugira impungenge.

Dr Théogène Rutagwenda, umuyobozi ushinzwe ubworozi muri MINAGRI avuga ko inka yishingirwa izahabwa ibiyiranga byihariye kugira ngo hatabamo uburiganya.

Agira ati “Inka izahabwa ikarita y’ikoranabuhanga iyiranga ku buryo igize ikibazo igapfa yakwishyurwa ubwayo haterekanywe indi. Umuntu azishyura amafaranga azumvikanaho n’ikigo cy’ubwishingizi bityo yorore nta bwoba bwo guhomba.”

Yongeraho ko inka izishingirwa hakurikijwe igiciro cyayo kizaba cyumvikanyweho, impuzandengo ngo ikazaba ari nk’ibihumbi 10RWf ku nka ku mwaka.

Dr Rutagwenda Theogene, umuyobozi ushinzwe ubworozi muri MINAGRI
Dr Rutagwenda Theogene, umuyobozi ushinzwe ubworozi muri MINAGRI

Gahiya Gad, umworozi wo mu karere ka Nyabihu, avuga ko yishimiye icyo gikorwa kuko inka ze ashobora kuzajya azitangaho ingwate.

Agira ati “Mbere nta kigo cy’ubwishingizi cyemeraga kwishingira inka bikatubera imbogamizi. Ubu rero umuntu azajya ayishyira mu bwishingizi, bityo ayitangeho ingwate muri Banki imuhe inguzanyo. Ikindi cyiza ni uko inka ipfuye izajya yishyurwa bikazatuma tutongera guhomba.”

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi mu kigo cy’ubwishingizi cya Radiant Insurance Company, Ovia Tuhirwe Kamanzi avuga ko kuba Leta ari yo ije muri iyo gahunda nta kizananirana.

Agira ati “Twumvise ko Leta yabishyizemo imbaraga nyinshi kandi ko hari n’amafaranga yashyizemo, ibi bizatuma ubwishingizi ku matungo tubutanga, mbere ntabyo twakoraga n’ubwo hari ababidusabaga. Dufite icyizere ko bizagenda neza, aborozi bakunguka natwe twunguka.”

Iyo gahunda ishyirwa mu bikorwa na MINAGRI ku bufatanye n’Ikigo cyigenga kizobereye mu by’imari cyitwa Access to Finance Rwanda ( AFR).

MINAGRI ivuga ko iyo gahunda igiye gutangirira mu turere umunani tubarirwamo inka nyinshi ari two Nyagatare, Gicumbi, Musanze, Gatsibo, Kayonza, Burera, Ruhango na Nyanza.

Amafaranga Leta izashyiramo ntabwo aragaragazwa, gusa ngo mu mwaka utaha iyo y’ubwishingizi izatangizwa no mu buhinzi.

Kuri ubu mu Rwanda habarirwa inka ziri hagati ya 1.400.000 na miliyoni n’igice, izitangiranye n’iyi gahunda ngo zikaba ari hafi 30%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka