Mu myaka ibiri umuhanda Kayonza-Rusumo uzaba wuzuye

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubwikorezi (RTDA) gitangaza ko umuhanda Kayonza-Rusumo uzaba wuzuye mu myaka ibiri, ukazaba wagutse ku buryo uzorohereza abawucamo.

Umuhanda Kayonza-Rusumo uri kwagurwa uzuzura muri 2019
Umuhanda Kayonza-Rusumo uri kwagurwa uzuzura muri 2019

Byatangajwe n’umuyobozi wa RTDA, Guy Kalisa ubwo yari kumwe na Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita n’abandi bayobozi mu gikorwa cyo gusura uwo muhanda cyabaye ku wa kane tariki ya 06 Ukwakira 2017.

Uwo muhanda wa Kilometero 92, wari usanzwe ufite metero esheshatu z’ubugari ariko uzagurwa ugire metero 7.4, hiyongereho inzira z’abanyamaguru ku mpande zombi, buri yose ifite metero 1.5 z’ubugari.

Uwo muhanda uzuzura utwaye asaga miliyari 84RWf. Muri ayo mafaranga Ubuyapani bwahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyari 57RWf ingana na 68.26%, azishyurwa mu myaka 40. Andi asigaye yatanzwe na Banki Nyafurika y’Iterambere (BAD).

Kalisa avuga ko impamvu uwo muhanda ugiye gusanwa ari uko wari ushaje.

Agira ati “Ubusanzwe iyo umuhanda urengeje imyaka 20 ugomba kuvugururwa kuko uba ushaje bitewe n’uko ikoreshwa ryawo rigenda ryiyongera, ni byo rero twatangiye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Habimana Kizito avuga ko uyu muhanda uzongera iterambere muri iyo ntara.

Agira ati “Uyu muhanda wari uteje ikibazo kubera ubuto bwawo no gusaza. Aha ni ho ibicuruzwa byinshi biza mu Rwanda binyura, numara gukorwa bizatuma udusantere tw’ubucuruzi two muri iyi ntara dutera imbere kandi n’abaturage bacu babonye akazi kazabafasha kwikura mu bukene.”

Abayobozi batandukanye basuye umuhanda wa Kayonza-Rusumo ngo barebe aho ibikorwa bigeze
Abayobozi batandukanye basuye umuhanda wa Kayonza-Rusumo ngo barebe aho ibikorwa bigeze

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Uwihanganye Jean de Dieu, yashimiye Ubuyapani ku bikorwa byinshi bufatanyamo n’u Rwanda.

Agira ati “Turashimira Leta y’Ubuyapani yadufashije ngo uyu muhanda wubakwe kuko wari ukenewe cyane.”

Akomeza agira ati “Hari n’ibindi byinshi basanzwe badufashamo birimo ‘One Border post’ ya Rusumo, ikiraro kiri hagati y’u Rwanda na Tanzaniya ndetse ni na bo tugiye gufatanya kubaka umuhanda Ngoma-Nyanza.”

Amb. Takayuki yashimye uko yasanze imirimo yo gukora uwo muhanda irimo gukorwa kuva yatangira muri Gicurasi 2017, agahamya ko hari byinshi uzongera mu iterambere ry’u Rwanda.

Biteganijwe ko uwo muhanda uzarangira gukorwa mu Gushyingo 2019, inzego bireba zose zikemeza ko igihe cyagenwe kizubahirizwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

dushimiye iyoreta yubuyapini

hanganimana thebra allah yanditse ku itariki ya: 24-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka